Digiqole ad

Huye: Umugororwa yarashwe arapfa ashaka gucika nyuma gukatirwa imyaka 2

 Huye: Umugororwa yarashwe arapfa ashaka gucika nyuma gukatirwa imyaka 2

Ku rukiko rw’ibanze rwa Ngoma mu karere ka Huye ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Werurwe harasiwe umugororwa witwa Theophile Nakabeza wageragezaga gucika abacungagereza ubwo yari amaze gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri.

Uyu mugororwa w’imyaka 30 yari amaze guhamwa n’icyaha cy’ubujura Urukiko rumaze kumukatira imyaka ibiri y’igifungo, kandi yari amaze amezi arindwi afunze.

SIP Hilary Sengabo umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yabwiye Umuseke ko nyuma yo kumukatira uyu mugororwa asohotse mu rukiko abacungagereza bashatse kumushyira ku mapingu akanga akiruka.

SIP Sengabo ati “Umucungagereza yamwirutseho aramufata ashaka kumurwanya amwambura imbunda mu kwitabara rero umucungagereza aramurasa. Hari impungege kuko nubwo uyu yari umugororwa yari n’umuntu wabaye mu gisirikare wari ufite amahugurwa  ya gisirikare.”

SIP Sengabo avuga ko urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwihanganisha umuryango wa nyakwigendera ariko ko ari we wabaye nyirabayazana w’urupfu rwe, ngo yagombaga kwakira ibihano yari ahawe kuko bitari na byinshi.

Mu kwezi gushize umucungagereza yarashe umugororwa muri Gereza ya Musanze agerageza gucika nawe ahasiga ubuzima.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Njyewe nibaza impamvu mu Rwanda barasa burigihe mukico, Abantu bose barashwe, abapolisi, abacungagereza bose barasa mu kico.Ese nta homicide volontaire cg involontaire iba mu mategeko yo mu Rwanda? Inyeshyamba.com

  • Uyu mugororwa rwose arababaje. Yabuze abo mu muryango we bamufasha kwakira igihano. Ibaze nawe kunanirwa kwakira igihano cyo gufungwa Umwaka n’amezi 5 kuko yaramaze amezi 7 afunze. None ashyize iherezo kubuzima bwe. Iyo iriya mbunda ayibona yari kworeka imbaga kuko ashobora kuba atari muzima mu bwonko.

  • Itekinika

Comments are closed.

en_USEnglish