Digiqole ad

Huye: Ngo ntibatanga ‘mutuelle’ babuze n’icyo kurya

 Huye: Ngo ntibatanga ‘mutuelle’ babuze n’icyo kurya

Ngo ntibanze gutanga umusanzu wa mutuelle ariko nta mikoro

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye baravuga ko batanze gutanga umusanzu w’Ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante ariko ko amikoro macye yatewe n’amapfa ari yo abazitira ntibabone amafaranga yo kwishyura.

Ngo ntibanze gutanga umusanzu wa mutuelle ariko nta mikoro
Ngo ntibanze gutanga umusanzu wa mutuelle ariko nta mikoro

Ubwitabire bw’abatanze ubwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de Sante mu karere ka Huye bugeze kuri 78% mu gihe mu mezi nk’aya yo mu mwaka ushize bwari buri kuri 86%.

Aaturage bo mu karere ka Huye bavuga ko kimwe no mu bindi bice bitandukanye byo mu gihugu na bo bahuye n’izuba ryinshi rikangiza imyaka ntibeze nk’uko byari bisanzwe.

Bavuga ko amafaranga avuye mu myaka beza ari yo bakuramo ayo kwishyura ubwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de Sante, bityo kuba bakomeje kugaragaza intege nke mu kwishyura biterwa n’iki kibazo cyabibasiye.

Charlotte  Kampire agira ati « Ntawanze gutanga mutuelle, ariko se ndatanga mutuelle ntacyo kurya kiri mu nzu, mpitamo guhaha nkarya, abana bakaryama bariye dore ko no kubona ayo mpahisha ari ikibazo, nta kintu twasaruye, udushyimbo twumiye mu murima.»

Kimwe na bagenzi be bahuriza kuba bazi akamaro ka mutuelle de Sante ariko ko ikibazo cy’amikoro macye ari cyo gikomeje kuba inzitizi, bakavuga ko n’udufaranga babonye bahita badushyira mu guhaha ngo babone ko bwacya kabiri.

Avuga ku bwitabire bukomeje kudindira, Perezida wa njyanama y’akarere ka Huye, Dr Jean Chrisostome Ngabitsinze avuga ko hari bamwe mu bahinduriwe ibyiciro by’ubudehe barihirwaga ubwisungane ariko ubu bakaba barabikuwemo, akavuga ko aba batarabasha kwakira izi nshingano zo kwiyishyurira.

Ati « Ndahamya neza ko hari abafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane bakuwe mu byiciro byatangirwaga ubwisungane, ariko banze kuzitangira kuko bagifite imyumvire ko bagomba kuzihabwa ku buntu.”

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akarere ka Huye, Nshimiyimana Vedaste avuga ko kuba izuba ryarabaye ryinshi ari kimwe mu byadindije itangwa ry’umusanzu wa Mutuelle de sante, gusa akavuga ko hari gahunda yashyizweho yo gushyita abantu mu bimina bizabafasha gukusanya amafaranga ndetse n’abaterankunga bakomeza gushyiraho akabo.

Avuga ko hari inkunga zitandukanye bagiye bahabwa zikagenerwa abatishoboye ndetse ari yo mpamvu babashije kugera kuri 78%.

Uyu muyobozi wemeza ko amapfa ari mu mpamvu ziza ku isonga muri uku gucumbagira mu gutanga umusanzu wa Mutuelle de Sante, avuga ko kuba bageze kuri iki gipimo nabyo ari ibyo kwishimira kuko abaturage benshi batigeze bitabira uko bikwiye.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

3 Comments

  • Ubundi nishyano ryangwiriye urwanda,ibi ntibyabagaho twari twibereyeho nko muri Libya.nka ndebera baratubaza ntibwo tutabona?
    mana weeeeeeeeee

  • Kuki se abo banyahuye babura ibyo kurya kandi hari gahunda ya Girinka na VUP no guhuza ubutaka na Twigire Muhinzi na Nkunganire n’Umurenge SACCO na za koperative zitabarika, n’umuganda, n’itorero na Made in Rwanda, n’agasozi ndatwa, n’udukiriro, n’izindi zitabarika? Bariya banyahuye ni indashima rwose. Iyo babuze ibijumba n’ibishyimbo cyangwa ibigori biteze, babura n’indagara koko?

  • ubu se babayobozi bahakana inzara n’ubukene byugarije abanyarwanda baravuga iki noneho?

Comments are closed.

en_USEnglish