Digiqole ad

Huye: 44% y’ingengo y’imari azakoreshwa mu cyaro

Miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda akarere ka Huye gateganya gukoresha mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015, 44% azashyirwa mu bikorwa biteza imbere icyaro, asigaye akazajya mu zindi nkingi igihugu cyubakiyeho.

Kayiranga Muzuka Eugène, umuyobozi w'akarere ka Huye
Kayiranga Muzuka Eugène, umuyobozi w’akarere ka Huye

Mu mwiherero w’iminsi ibiri wabereye mu karere ka Muhanga, tariki ya 28-29 Kanama 2014 wahuje abafatanyabikorwa na komite nyobozi y’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi wako yavuze ko bagiye kuzamura iterambere ry’icyaro.

Uyu muyobozi yavuze ko mu mihigo akarere gahiga, haba harimo n’uruhare runini rw’abafatanyabikorwa kuko   bose baba bagamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ari na yo mpamvu mu biganiro bagirana n’abafatanyabikorwa barebera hamwe aho ibibazo by’abaturage biboneka ngo bishakirwe ibisubizo.

Yagize ati “Ntabwo akarere konyine kahigura imihigo, katiyambaje abafatanyabikorwa, mu nama nk’izi duhuriramo na bo dufata umwanya wo kureba ibitaragezweho tugasuzuma n’impamvu yatumye bitagerwaho.”

Sebatware Osée, umwe mu bafatanyabikorwa wo mu mushinga World Vision mu murenge wa Maraba na Kigoma, yavuze ko mu myaka itandatu bamaze muri aka karere bibanze cyane mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage harimo kubakira inzu abakene, kuboroza ndetse no kubishyurira ubwisungane mu kwivuza akavuga ko muri uyu mwaka bazarushaho kwegera abaturage bakennye.

Yagize ati “Twatanze inka zirenga 400, twubatse inzu 500 zirenga, ibi bikorwa byose tubikorera mu cyaro.”

Munyankiko Dieudoné, umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Huye, avuga ko mu guteza imbere icyaro basaranganya ku buryo bungana imbaraga z’abafatanyabikorwa kuko umufatanyabikorwa uyu n’uyu mbere y’uko atangiza Umushinga we, abanza kwiyandikisha muri riri huriro noneho akaba ariryo rimufasha guhitamo aho agomba gushora ingufu.

50%  zirenga  zizatangwa n'abafatanyabikorwa
50% zirenga zizatangwa n’abafatanyabikorwa

Mbere ngo wasangaga bamwe mu bafatanabikorwa bibanda mu mijyi, bakibagirwa icyaro kandi ariho haba abaturage benshi batari batera imbere.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ushize, akarere ka Huye kakoresheje miliyari 11, muri zo 50% zirenga zatanzwe n’abafatanyabikorwa, muri uyu mwaka abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’akarere biyemeje kugabanya ubusumbane buri hagati y’icyaro n’umujyi.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Comment

  • nibyo koko bazamure icyaro kuko niho abaturage benshi bari kandi bakeneye ibyo bikorwa

  • erega burya gutwara ibintu gahoromugihe cyabyo , nibindi tuzabigeraho, nkubu haahiwe ibyaro, ibi nibikwereka gahunda nziza za leta dufite nabayyobozi bakorera koko abaturage babo

  • ni sawa pe gusa ntibazasige kinazi uretse arrete ntahandi hari umuriro. gahana ho wagirango bari mu mubumbe wa pluton nta mazi ntamashanyarazi irababaje pe!

Comments are closed.

en_USEnglish