Hope Azeda yatangirije ‘Mashirika’ munsi y’igiti….
*Yatangiriye munsi y’igiti atoza gukina amakinamico, ubu bakorera ahantu hakwiriye
*Ari mu batoranyije gukina muri film nka ‘Sometiimes in April’, ‘Shooting dogs’…
*Imyumvire y’abantu ku ikinamico n’ubugeni ngo ikwiye guhinduka
Ikinamico n’imbyino ni impano zitaraba umwuga kuri benshi mu Rwanda, ariko ni igice kibeshejeho abagikorana ubunyamwuga nka Hope Azeda watangiye itorero ‘Mashirika’ ryaje kuvama ‘Mashirika Performing Arts and Media Company’ ubu. Hashize imyaka 18 ikora….
Azeda yabwiye Umuseke ko mu 1999 ubwo yariho arangiza amasomo muri Kaminuza aho yigaga ‘theatre’ yahisemo kubyaza umusaruro ubumenyi n’impano byo kwandika no gutoza ikinamico.
Ati “Icyo gihe nanditse umukino nise “Amashyiga ya sebutsitwa” umpesha akazi muri Radio Rwanda mu ishami rya Drama, uwo mukino niwo wabaye urufunguzo rwa Mashirika.”
Mashirika ngo yayitangije atoza abakinnyi ikinamico munsi y’igiti, ariko bafite ikizere cyo gutera imbere.
Imbogamizi bari bafite ni imyumvire y’abantu benshi basuzuguraga Ikinamico, ubushobozi bucye bw’ibikoresho n’aho gukorera.
Ati “Byansabaga imbaraga nyinshi kumvisha umuntu ko yakina ikinamico ariko ntahembwe.”
Agitangira Mashirika, ngo abantu benshi bafataga nabi ‘Theatre’, bavuga ko ari ibintu umuntu akora yabuze ikindi cyo gukora.
Ubu ariko Mashirika yarakomeye, ni itorero rihuriyemo abahanga mu by’ubuvanganzo, imbyino zinyuranye n’ikinamico.
Mashirika ifite ibice bitatu; kubyina, kuririmba n’ikinamico byose ngo bakoresha mu guhindura imitekerereze y’abantu (social change).
Hope Azeda nyuma yaje gutekereza kwaguka atangiza ‘Ubumuntu Arts Festival’ agamije gufungura amarembo y’umwuga we n’abawukora mu bindi bihugu.
Ati “Mu 2015 nibwo twatangije iri Serukiramuco, cyari igitekerezo kivuye kun kuru mpamo y’amacakubiri Abanyarwanda twaciyemo tukagera kuri Jenoside. Kuva twatangira iri serukiramuco buri mwaka umubare w’ibihugu bishaka ko dukorana uriyongera.”
Iri serukiramuco bise Ubumuntu Arts Festival ngo rigamije guhindura imitekerereze bigisha abantu kubana mu mahoro babicishije mu bugeni.
Nk’umugore, Hope Azeda agira inama abagore n’abakobwa bagifite imyumvire iri hasi ku kwihangira imirimo ko batinyuka.
Ati “icyambere ni ukugira intego y’icyo ushaka kuba, gukoresha bicye ufite ndetse ukishakamo ibisubizo.”
Iterambere ryose ngo rigizwe no gukora cyane kandi ngo nta muntu uha undi agaciro we ubwe atabanje kukiha.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Courage Sister, exemplary lady!!
Comments are closed.