Digiqole ad

Hari uburyo bwo gusomana bushobora kukwanduza SIDA

Aho iterambere ritangiye kuzamuka mu gihugu cyacu ntiribura kuzana n’indi mico usanga tutamenyereye, muri iki gihe urubyiruko rurangwa n’utuntu twinshi dushya baba babonye ku mateleviziyo,mu binyamakuru, interineti n’ibindi, muribyo gusomana usanga benshi mu babyiruka bavuga ko bakora kenshi.

'French Kiss' hari ibyago bicye byo kuyanduriramo mu gihe hari ibikomere mu kanwa
‘French Kiss’ hari ibyago bicye byo kuyanduriramo mu gihe hari ibikomere mu kanwa

Nubwo babisobanurirwa kenshi bamwe muri uru rubyiruko usanga bagumana impungenge bibaza niba usomanye n’uwanduye agakoko gatera SIDA nawe utakahavana.

Agakoko gatera SIDA gakwirakwizwa mu inzira 3; imibonano mpuzabitsina idakingiye, umubyeyi uyanduza umwana we igihe amubyara cyangwa amwonsa ndetse n’ibikoresho bikomeretsanya igihe byakomerekeje uwanduye agakoko gatera Sida.

Nkuko tubikesha ikigo Center of Disease Control cy’Abanyamerika, kugirango wandure agakoko gatera SIDA mu gusomana byaterwa nuburyo wasomanye.

Ngo ntabyago byo kwandura igihe wasomanye n’uwanduye agakoko gatera Sida igihe musomanye iminwa yanyu ifunze (closed-mouth kissing.)

Gusa ngo hari ibyago, nabyo bicye, byo kwandura igihe wasomanye iminwa ifunguye (french kissing) mu gihe uwo musomana ava amaraso mu ishinya, mugahererekanya urwo ruvangitirane rw’amatembabuzi yo mukanwa n’ayo maraso ava mu ishinya.

Iki kigo kikaba kigira Inama yo kureka gusomana muri ubwo buryo n’uwanduye ako gakoko, kuko hari ibyago (nubwo ari bicye) byo kuba habaho kwivanga kw’amaraso mu gihe hari ibikomere biri ku mashinya y’abasomana.

Ku itariki ya 11/07/1997 iki kigo cyashyize ahagaragara umuntu kivuga ko yanduriye muri ubu buryo.

Ni umugabo wari waranduye agakoko gatera SIDA nyuma y’igihe asomana byimbitse n’umugore we wari utarandura, aza kumwanduza mu gihe bari barafashe umwanzuro wo kutaryamana uretse gusomana gusa.

Inkomoko yo kwanduza umugore we, yari amatembabuzi n’amaraso yo mu kanwa yanduye yavaga muri icyo gikorwa kuko uyu mugabo yari arwaye ishinya, kuva amaraso byari byoroshye ku buryo no mu gihe yasukuraga mu kanwa yavaga.

Corneille Killy Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mwiriwe, ibi byose byakizwa no gukizwa umuntu akareka ibi bikorwa by’urukoza soni; naho ubundi kwandura birashoboka.
    Murakoze.

  • ge simbizi neza ndifashe

  • nukwiha nyagasani ubundi tukabivamo byose

  • Mutugire inama gusomana mufunze iminwa
    nibyo budashobora kwanduza VIH?

  • uwiteka abehafi abantu bose baba bakunda gukora ibyobintu kukojye mbona biba arugusangira amacandwe kandi uyacira umuntu akababara cyane kuko aba arumwanda bamwe nabamwe babikunda bambabarire ukombivuze ahubwo nikojye mbyiyumvamo murakoze.

  • nugukora atasion cyane kuko twasanga twaranduye peeeeeeeee

  • KURI KI GITEKEREZO CYABAGENZI BAJYE BIBABAYE NGOBWA WABIREKA KUKO NTACYIZA KIRIMO BYOSE NIBIGANISHA KUKIBI MUJYE MUKOMEZA KUTUGEZAHO AMAKURU NKAYA TURABASHIMIYE

  • JYE NTANUBWO NAGUSOMA NZIKO WANDUYE KERETSE NTARABIMENYA KANDI MUJYE MUKUNDA KWIPIMISHA MBERE YO GUKORA KIRIYA GIKORWA NDAVUGA ABASHAKA KURUSHINGA CYANGWA ABASHAKANYE, KIRIYA GIKORWA KURUBYIRUKO NIKIBI KANDI NICYAHA BO BAKOMEZE BABYIRINDE

  • ibintu nihatari peeeeeeeeeeeee tubyirinde

    • ni dange de mort

      • we must make sure before do that kuko abantu benshi basanga baranduye kabisaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • Ndumva kubireka aribyo byiza kko kwirinda biruta kwivuza kdi n’ijambo ry’Imana ridusaba kubaha imibiri yacu kko ari insengero z’umwuka wera ukorera muri twe.

  • Murabe maso kuko mutazi umunsi n,isaha ayo ni amagabo agomba kuzirikanwa igihe umuntu agiye gusomana.pawulo mutagatifu aragira ati byose mbifitiye uburenganzira ariko siko bimfitiye akamaro ndumva rero no gusomana ari nta kamaro bifite n,ubwo batabibuza.njye mfite impungenge ko baraza gukora agakingirizo ko mu kanwa

  • IMANA ZANJYE NUKO NASOMANA!MURITONDE MUGUHANA TIRE LANGUE.naho ubundi sida irabamara nigaramiye rwamuzehe.

Comments are closed.

en_USEnglish