Digiqole ad

Hari ahantu hitwa “Rwanda” hanze y’u Rwagasabo!

Ahantu hitwa “Rwanda” ngo haba hagaragara cyane hakurya y’imbibi z’u Rwanda rwa Gasabo, aho ni Uganda, ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Nk’uko biri mu cyegeranyo  « UMURAGE W’AMATEKA », kigaragara kuri internet, ngo burya ijambo “Rwanda” ryaba rituruka ku nshinga iri mu mburwo “KWANDA” bivuga gukwira hirya no hino cyangwa KWAGUKA.

Izina “Rwanda” riranga ahantu urisanga mu ntara ya Busoga iri mu burasirazuba bwa Uganda, kimwe no muri Ankole, hanze y’igihugu cy’u Rwanda rw’uyu munsi.

Hari na Rwanda yo mu bice bya Kalemi (RDC) mu burengerazuba bw’ikiyaga cya Tanganyika.

Gusa no mu gihugu hagati na ho, hakaba ahandi hantu hatandukanye hitwa u Rwanda. Haba  Rwanda rwa Binaga ho mu Rweya (Mutara), Rwanda rwa Gasabo (banahita Rwanda rwa Ndanyoye) iri muri Gikomero; hari na Rwanda rwa Kamonyi (muri Taba).

Alexis Kagame mu gitabo  “Inganji Kalinga” avuga ko Abanyiginya bagitangira kwigarurira ibihugu, umusozi batsinze wose wazaga usanga Rwanda (rwa Gasabo). Aho kuri Rwanda ngo ni ho babyariye (biciye) imfizi ya Gihanga y’Umwami Rugira, n’insumba yayo Ingizi.

Dukuzumuremyi Noel
Umuseke.com

8 Comments

  • kwamamara si ibya none gusa ,ni ukuva kera,kuko ibigwi urwanda rwahoranye ntawe utari kurwiyitirira

  • na Nairobi hari umuhanda witwa Rwanda nundi witwa Kigali

    • no muri ethiopia aho agace ambassade y,urwanda iherereyemo hitwa rwanda

  • nejejwe nuko urwanda rwa gihanga rukomeje kuba ubukombe kuva na kera

  • Ibyo bintu mubyandike mubihe agaciro kuko aho hantu dushobora kuzahatura .niba hitwa mu Rwanda bazabihakana bashingiye kuki sha nge narangije gufata umwanzuro wo kugennda

  • urweanda rwacu ni rwiza nimana yirirwa ahandi igataha murwanda turubungabunge.

  • nanjye mwikofi yanjye nfitemo umufuka witwa Rwanda,urunva ko uranda rufite amateka atoroshye.

  • na Masisi muri nord kivu hari agace kitwa KIGALI

Comments are closed.

en_USEnglish