Digiqole ad

Gutsimbarara ku butegetsi ntibiteza imbere Africa – Dr Mudacumura

Khadafi yishwe azira gutsimbarara ku butegetsi,Mugabe ngo yabutsimbarayeho,Paul Biya,ndetse n’abandi benshi bivugwa ko banze kuburekura. Iki ngo ni kimwe mu bibazo bikomereye umugabane w’Africa nk’uko bitangazwa na Dr Gedeon Mudacumura umwarimu muri Cheyney University of Pennsylvania, US.

Dr Mudacumura
Dr Mudacumura

Ni mu nama iri guhuza impuguke zitandukaye muri Politiki n’imiyoborere zaturutse mu bihugu bitandukanye mu nama ku miyoborere myiza iri kubera i Kigali.

Dr Mudacumura avuga ko umuti  wo gutsimbarara ku butegetsi uzava ku  urubyiruko kuko arirwo rwinshi rukwiye kugaragariza abatsimbarara ku butegetsi ko bataba bagamije guteza imbere ibihugu ahubwo inyungu zabo bwite.

Ati “Urabona nko muri Zimbabwe Mugabe nta bitekerezo bizima agifite ku myaka ye, akeneye ko abantu bamwumvisha ko akwiye kujya ku ruhande.”

Avuga ko bidakwiye ko ibintu bihinduka hamenetse amaraso, ahubwo igihe kigeze cyo gukoresha ubwenge n’ibitekerezo bishya bikwiye kujya byinjira muri Politiki iriho bikayivugurura nta maraso amenetse.

Kudaha umwanya ibibazo biri muri Politiki

Dr Mudacumura ni umwe mubazatanga ikiganiro mu nama iri kubera i Kigali ku miyoborere, yatangarije Umuseke ko akenshi urubyiruko rutajya ruha umwanya ibibazo biri muri Politiki ndetse n’ibivugirwa mu mana kandi rukarenganya abategetsi ko bataruha umwanya.

Mudacumura “Urubyiruko ntirujya rwumva ibibazo ngo rumenye uko biteye ndetse rutange ibitekerezo mu mishinga iruteza imbere ndetse inateze imbere igihugu muri rusange.”

Avuga kandi ko ibi aribyo birukururira ubushomeri kuko abenshi muri Africa biga batareba kure ngo bamenye icyo bazakora ngo bigirire akamaro ndetse bakagirire igihugu kuko byose bisaba kubiharanira.

Anenga kandi urubyiruko rurenganya ubutegetsi kubima umwanya kuko akenshi usanga bataba bicaye ngo batekereze ku iterambere ndetse n’impinduka byagira mu kubaka igihugu.

Ati“Si kenshi abantu berekana ukuntu ibintu byazakorwa,ukagaragaza igenamigambi ryawe, iyo ubikoze ubona urubuga ,ubufasha n’amafaranga…,kandi umuntu ntakwiye kwitekereza  ubwe ahubwo utekereza ikizagirira akamaro igihugu.

Insanganyamatsiko y’iyi nama mpuzamahanga kandi igaragaza ko za Leta zatangiye gutekereza ko urubyiruko rudakwiye gukoreshwa mu kuzambya amahoro ahubwo ko n’ingufu zarwo zikenewemu iterambere, iyo nsanganyamatsiko igira iti“Accountability and Youth Engagement for Soustainable Development

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Meme les murs ont dea oreilles. Urakoze cyane Dr. Mudacumura kubwiza ukuri abayobozi bacu muri Africa bashimishwa no gufata ibihugu byabo nk’imirima y’igikoni!!!

  • Uyu niwe Dr. ureke abandi usanga bareba ibifu byabo gusa bakitandukanya n’ubwenge ndetse n’ubumenyi bafite bashaka gusa umugati. Aho kuvuga ibintu uko biri bakabibererekera ngo bakunde bigumire mu myanya!Ikibazo muri Africa si ba president bonyine bahama ku butegetsi, ahubwo n’ibyegera byabo bibuhamaho maze bikarema agatsiko. Ikindi kibitera n’uko ibihugu by’Africa bitagira igisirikari kuko usanga igisirikari ari icy’Ishyaka riri ku butegetsi, ari icy’Umwami aho kuba icy’igihugu. None se murashaka ko President ava ku butegetsi kandi afite igisirikari cye gute?Niyo mpamvu duhora mu ntambara igamije gukuraho regime yose harimo n’igisirikari cyakabaye ari icy’igihugu. Urwanye agatsinda nawe aguma muri systeme isa n’iy’uwo asimbuye kuko nawe cya gisirikare yifashishije kiba nyine ari icye kandi akumva aricyo kizatuma aguma ku butegetsi, ibibunda akarunda sinakubwira, wamubaza uti ese umwanzi wawe ni nde ati ni bariya twarwanaga! Uti ese mwapfaga iki? Ati banize democratie banga kuduha urubuga ngo natwe dutange ibitekerezo byacu (ubwo ni mu ntangiriro agifata ). Hashira igihe, ukamubaza uti ese ko manda zose ziri mu Itegeko Nshinga zirangiye witeguye kurekura ubutegetsi? Ati Itegeko uvuga ni abaturage barishyizeho, nibarihindura nzabugumaho kandi Democratie nta formule igira icyo abaturage bashaka nicyo cyubahirizwa. Uhita wibaza uti ese ubwo harya we yarwaniraga iki? Kujya ku butegetsi agahindura imitegekere we akazana democratie cyangwa yarwaniraga ko atariwe uri ku butegetsi? Njye Narumiwe, muri Africa, umwanzi w’igihugu aba ari abenegihugu bacyo! Ahandi iyo umwenegihugu ahabye akagambana usanga banafite ipfunwe ryo kubivuga kuko aba ari amahano, ariko abanyafurika usanga za discours zikoma abenegihugu bitwa abanzi arizo zihora mu kanwa k’abategetsi! maze Africa ukuntu yakubititse n’Umuntu udafite ibitekerezo bijyanye n’icyo yageza ku baturage (projet de societe) aba ashaka kuba President, wenda gusa kuberako avuka ikambere, se yari akomeye mu ishyaka runaka, akize,…

    • Uyu mugabo afite ibitekerezo byiza kandi azi ubwenge bwo kubitanga ntawe atutse, kandi abo abwira bariyizi.

  • Burya rero abahanga barigaragaza, uyu PhD ye irigaragaza, mu kuvuga adasobwa kandi mu kuri kwimbitse arashyira hanze akaboze kacu abanyafurika! Wa mugani turakabije, uretse ko buriya nawe nta mwanya afite mu buyobozi bw’u Rwanda nawe wasanga imvugo ye yabaye Nkore neza bandebereho. Ndumva ariya makosa yarondoye Mzee wacu atayakora kuko we ashyira mu gaciro kandi ibiba hirya no hino aba abibona.

  • bwira abumva….

Comments are closed.

en_USEnglish