Digiqole ad

Gushaka nabi imiyoborere myiza n’ubwisanzure nibyo byavuyemo amateka mabi – Prof Shyaka Anastase

Inama y’iminsi itatu yaberaga mu ngoro y’Intekonshingamategeko ku Kimihurura yigaga ibijyanye n’ubuyobozi n’imiyoborere myiza muri Afurika, yasoje imirimo yayo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Kamena, ubwo inzobere zitandukanye zagaragaje ko hakwiye gushakwa mu buryo bwiza Imiyoborere myiza n’ubwisanzure hashingiwe ku kubaha uburenganzira bwa buriwese, na demokarasi ya buri gihugu idashingiye ku gihugu ngo giteye imbere muri demokarasi.

Inararibonye Senateri Tito Rutaremara (iburyo) na Prof Shyaka Anastase/photo T Kisambira
Inararibonye Senateri Tito Rutaremara (iburyo) na Prof Shyaka Anastase/photo T Kisambira

Iyi nama yateguwe mu rwego rwo kwitegura umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda wo kwizizihiza imyaka 50 rubonye ubwigenge ndetse n’imyaka 18 yo kwibohora imiyoborere mibi yaranze u Rwanda mu myaka 18 na mbere yayo ishize.

Nk’uko Prof Shyaka Anastase wari ukuriye Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), ari na cyo cyateguye iyi nama avuga ko imwe mu mpamvu zatumye iyi nama itekerezwa ari uburyo abagiye bashaka ko habaho ubutegetsi bushingiye ku miyoborere myiza n’ubwisanzure bagiye babikora nabi bigateza ingaruka mbi.

Prof Shyaka akaba atanga ingero ku bihe bibiri bitandukanye mu mateka yaranze u Rwanda, aho mu myaka ya 1957- 1962 habaye inkubiri zo gushaka ubutegetsi bushingiye ku bwisanzure ariko bigatuma Abanyarwanda bamwe bahunga abandi bakicwa, ikindi gihe ni ikiva mu 1990-1994 aho nabwo havutse amashyaka menshi byose bigamije gushakisha ubutegetsi bushingiye ku bwisanzure, ariko byose bitewe n’uburyo butaboneye byakorwaga byaje kuvamo Genoside yakorewe Abatusti mu 1994 n’umubare utari muto w’impunzi z’Abanyarwanda.

Mu biganiro byagiye bitangwa n’inararibonye muri politiki y’u Rwanda na politiki mpuzamahanga muri iyi nama, ni uko mu mateka mabi yaranze u Rwanda umukoloni ayafitemo uruhare rukomeye.

Mu kiganiro cyatanzwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30, ku nsanganyamatsiko “Imyaka 50 nyuma y’ubwigenge ni ayahe masomo yo kwiga?” Senateri Tito Rutaremara na Senateri Agustin Iyamuremye babaye mu Rwanda mu bihe bitandukanye, bahurira ku ruhare rw’abakoloni mu mateka yaranze u Rwanda.

Ku bwa Senateri Iyamuremye, abakoloni basigiye u Rwanda ibibazo birimo kugabanya ubunini bw’igihugu, ubutegetsi bushingiye ku dutsiko duto tw’abantu, ubuhunzi buturutse ku mirimo y’uburetwa, naho Senateri Tito Rutaremara asanga abakoloni baragize uruhare rukomeye mu mateka mabi yaranze u Rwanda kuko aribo bagize uruhare mu gushing ishyaka PARMEHUTU (yise igikoko) ndetse bariha n’umurongo rigenderaho.Ibi byose abakoloni bakaba barabikoze baciye ku miyoborere n’ubwigenge u Rwanda rwahoranye.

Ibi ni byo bituma Senateri iyamuremye asanga umunsi wo kwizihiza ubwigenge ukwiye kwitwa uwo gusubizwa ubwigenge.

Seanateri Iyamuremyi yagize ati “U Rwanda ntirwabonye ubwigenge ahubwo rwasubijwe ubwigenge”.

Inararibonye Senateri Tito Rutaremara (iburyo) na Prof Shyaka Anastase/photo T Kisambira
Inararibonye Senateri Tito Rutaremara (iburyo) na Prof Shyaka Anastase/photo T Kisambira

Icyizere cy’uko iyi nama izatanga ibisubizo byiza ku miyoborere ibereye Afurika, ngo ni uko yatumiwemo abashakashatsi kandi igatumirwamo n’abanyeshuri bakiga.

Ubwo yagarukaga ku masomo n’ikigomba gukorwa nyuma y’imyaka 50 y’ubwigenge, Umuyobozi wa Sena y’u Rwanda Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yagize ati “Kuki nyuma y’imyaka 50 tukiri mu manama nk’aya? Ni uko hari ibitaragenze neza

Buri wese agomba gufata nk’imihigo igikorwa cyo kugera ku mpinduka yifuzwa mu rwego rwo gutuma abana ba Afurika batazongera guhura n’ibibazo byabaranze”. Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene

Irindi somo ryavuye muri iyi nama ni uko imiyoborere myiza itarikwiye guturuka mu mahanga ya kure cyane aho Abanyaburayi bumva ko Demokarasi nyayo ari iy’iwabo.

Dr Eric Nsanzubuhoro umwalimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba mu nama ku buyobozi n’imiyoborere myiza yaratanze ikiganiro ku bwene gihugu, asanga demokarasi ikwiye kugendera ku ndangagaciro za buri gihugu.

Dr Nsanzubuhoro abona ko demokarasi ari “Ibitekerezo by’ubutegetsi bukorera abaturage, bifite amahame mpuzamahanga amwe ariko utafata ngo ayakoreshe muri buri gihugu. Demokarasi igomba gukoreshwa mu gihugu ariko hakarebwa indangagaciro z’abaturage bacyo”.

Iyi nama imaze iminsi 3 ikaba yarimo inararibonye zitandukanye muri politiki, yatumiwemo ndetse abanyeshuri ba za Kaminuza n’amashuri makuru atandukanye mu Rwanda, hakaba hari hatumiwe abayobozi b’imiryango itandukanye nka Hon Mmassekagoa Masire Mwamba, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Prof Alphonse Ntumba Luaba, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ICGLR, Dr Jendayi Fraser wo muri Kaminuza ya Carnie Mellon University akaba yaranabaye umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ibibazo by’Afurika n’abandi.

Politiki nziza ngo igomba gushingira ku bwubahane no kubaha uburenganzira bwa buriwese, nk’uko Prof Ntumba Luaba wo muri ICGLR abivuga ngo “Abantu bagomba kubahana, kandi nta terambere ryagerwaho umugorere atabigizemo uruhare. Umuntu agomba kuba uw’abantu nti hakwiye kubaho ivangura iryo ariryo ryose”.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Does good governance mean dictatorship, intimidation, nepothism, gutechnika, kwitaaka.

  • UMUTWE W’IYI NKURU UTEYE URUJIJO. NGO”Gushaka nabi imiyoborere myiza n’ubwisanzure nibyo byavuyemo amateka mabi” IBI BIVUGA IKI MWO KABYARA MWE???? GUSHAKA NABI (GUSHAKA UMUGABO CG UMUGORE????) BIHURIYE HE N’IMIYOBORERE????? NARUMIWE PE.

  • Mubyukuri Abanyarwanda barohwa nabitwa ko bajijutse. Nibo babajya imbere ngo nibajye mumashyaka bayageramo bakabakoresha ibidakorwa.Ikibazo ntimugomba buri gihe kugihunga mukegeka ku bakoloni nkaho ibyabaye 94, twese twarebaga haruruhare bari babifitemo, usibye wenda kwenyegeza uwari usanzwe waka.Tuzemera ryari ko twacutse? None se Shyaka ko 94 wari mukuru, nuwuhe mukoloni washutse interahamwe kwica bene wabo? Mbona ikibazo twagishakira mugushaka kwikubira ibyiza by’igihugu kubari kubutegetsi no kutemera kubwirwa amakosa ngo akosoke. Dukwiye kandi kubaka umuco wo guhererekanya ubutegetsi ntamaraso amenetse. Tanzania ko yabishoboye kuki tutayigiraho? Igihe tuzemera ko ntabwoko cg umuntu waremewe gutegeka, tugashyiraho garde- fous zo gusaranganya ubutegetsi, tuzaba duhaye umuganda ukomeye igihugu cyacu. Inararibonye SOYINKA ibyo yavuze kumiyoborere mwabihaye agaciro? Nimurinde abanyarwanda impagarara zo kutagira stability mumutima wabo.Nihajyeho mandats umuyobozi w’igihugu adashobora kurenza, bityo bajye babuhererekanya mumahoro ntangufu za gisilikare zitabajwe maze turebe ko bitagabanya intugunda mugihugu, dore ko byaha nabifuza kutuyobora gutanga projet de societe maze yashimwa bagashyigikirwa.Twibutse ko niyo byaba ari ishyaka rimwe, iyo abantu bahindutse, abaturage bagerwaho nimpinduka, kandi burya ntakindi baba basaka. Nimurebere k’ Ubushinwa na Tanzania.

  • Ariko mbona uriya wiyita Prof Shyaka Anastase akabya cyane:ngo yize politics arimo nta kintu kizima ubona akora ureste kubeshya,gutekinika,kwikunda,no kwiyemera.Ibi nibyo bizajya bigaruka abantu.Umuntu aho kugirango akoreshe ubwenge bwe ahubwo politics yabaye gutekinika….

  • Umuntu witwa Shyaka Anastase arikunda.Kuki iyo abantu bamaze kubona imyanya ntacyo bamarira abandi?Ubu ni ukuvugako nta bibazo abona muri governance yo mu Rwanda ko numva ngo yize politics. Cyangwa icyo yimirije imbere ni we gusa!!Icyo nzi nuko ibibazo twebwe abanyarwanda tugira ni ukudashaka gusaranganya ubutegetsi.Ibi kandi uyu Shyaka Anastase arabizi neza.Ibi se nibyo bita governance Shyaka yize harya? Uriya akiga mu iseminari iwabo bari abakene none dore asigaye yishakira imyanya ….yarangiza ngo governance.

Comments are closed.

en_USEnglish