Digiqole ad

Gukebwa bifite inkomoko mu mico n’imyemerere y’abayahudi n’abarabu

Gusiramura cyangwa gukebwa kw’abagabo ni ugukura agahu kari ku gitsina cy’umugabo, ku gice cyo hejuru. Ni kimwe mu bisigaye byifashishwa mu nama zitangwa n’impuguke mu kugira isuku ku mubiri w’umugabo no kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera Sida. Uku gukebwa kwaba gufite inkomoko mu muco n’imyemerere byo mu burasirazuba bwo hagati.

Gukebwa

Gukebwa/Photo Internet

Ubu buryo bufatwa nk’ubufasha mu isuku ku bagabo, bwaba bufite inkomoko mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati.

Inyandiko zinyuranye zivuga ko amateka yo gusiramura abagabo ngo yaba amaze imyaka irenga ibihumbi bine, ngo kuko inkomoko yabyo yaba iri mu masezerano Imana yagiranye n’umukurambere Aburahamu wabayeho mu myaka ibihumbi bibili mbere y’ivuka rya Yezu.

Bamwe mu bahuza imyemerere n’iki gikorwa cyo gusiramura, babishingira ku byanditse mu gitabo cya bibiliya Intangiriro, igice cya 17, umurongo wa 10.

Aho ngo Imana yabwiye Aburahamu iti : « Iri niryo sezerano ryanjye muzakomeza. Riri hagati yanjye namwe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho. Umugabo wese muri mwe azakebwa ».

Ku murongo wa 12 ho handitse ngo « umuhungu wese muri mwe uzaba amaze iminsi 8 avutse azakebwa, bigeze ibihe by’ingoma zanyu zose ».

Naho ku murongo wa 14 haranditse ngo « kandi umugabo utakebwe umunwa w’ibyo yambariye azakurwa mu bwoko bwe, azaba yishe isezerano ryanjye. »

Uku niko byagiye mu muco n’imyemerere y’abayahudi na Yezu yakurikije, ubwo yakebwaga hashize imunsi 8 avutse, nk’uko tubisoma mu ivangili yanditswe na Luka umutwe wa 2, umurongo wa 21.

Muri jenoside yakorewe abayahudi, ku mugabane w’i Bulayi, ngo abanazi baba barabigize kimwe mu bimenyetso bareberaho mu guhiga abayahudi.

Ngo uyu muco ushingiye ku myemerere wahawe n’umwanya mu idini rya Islam bihereye mu bihugu by’abarabu. Bikaba bishoboka ko ari naho hari inkomoko y’ijambo « gusiramura » aho bigereye mu Rwanda.

N’ubwo nta matariki azwi neza, ngo gukebwa kw’abagabo byageze mu Rwanda bizanywe n’abantu bavaga mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afrika, mu gihe cy’ubukoloni.

Uyu mugenzo warusanzwe mu muco w’abayahudi n’abarabu usigaye wifashishwa mu nama zitangwa n’impuguke mu by’ubuzima mu bijyanye n’isuku ndetse no mu kugabanya ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA.

Inkuru dusoma ku rubuga rwa internet rw’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA, ONUSIDA, igaragaza ko gusiramura abagabo byaba bigabanyaho 60% ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA buva ku mugore bujya ku mugabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Orinfor

UM– USEKE.RW

en_USEnglish