Digiqole ad

Gitesi: Umugore yishe umugabo we amutemaguye, nawe ahita abura

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 20 Gashyantare 2015 mu karere ka Karongi, Umurenge wa Gitesi Akagali ka Munanira, umugore witwa Esther Mukamuganga yivuganye umugabo we Daniel Muragijimana amutemaguye kugeza apfuye. Uyu mugore nawe kugeza ubu ntawuzi aho yarengeye, ngo yagiye agiye kwiyahura nk’uko byemejwe n’abaturanyi.

i Karongi mu Burengerazuba bw'u Rwanda
i Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda

Mukamuganga na Muragijimana bari bafitanye abana babiri b’imyaka 12 na 13, umwe mu baturanyi b’uyu muryango yabwiye umunyamakuru w’Umuseke i Karongi ko aba bashakanye bari babanye nabi kuko umugabo ngo yahoraga ashinja umugore we ubusinzi n’ubusambanyi, bagahora mu ntonganya.

Umuturanyi wundi wabo witwa Immaculee niwe watabaje ubuyobozi, yabwiye Umuseke ko yahuye na Mukamuganga mu gitondo kare ngo agiye ahitwa mu Kigezi (ni ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu).

Immaculee avuga ko yari avuye mu amsengesho bita ‘Nibature’ maze agahura na Mukamuganga basanzwe babana mu kimina, Mukamuganga agahita amubwira ko ngo amafaranga yo mu kimina yari kuzafata (kuko ngo ari we wari ugezweho) bazayigumanira kuko we ngo agiye gupfa.

Immaculee ati “Mubajije impamvu agiye gupfa yambwiye ati genda urebe mu rugo. Maze nihutira kujya iwe. Ngezeyo mbaza abana aho se ari bambwira ko akiryamye. Mbasaba ko bamubyutsa tukavugana mushaka,  umwana winjiye mu cyumba cye yahise akubitana n’amaraso menshi n’umurambo wa se agaruka yiruka arira.”

Immaculee niwe wahise atabaza inzego z’ubuyobozi na polisi baratabara.

Kugeza ubu ariko Esther Mukamuganga ntabwo araboneka, ntawuzi niba yiyahuye cyangwa se hari ahandi yerekeje.

Francois Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi yabwiye Umuseke ko bababajwe cyane no kumva iby’ubu bugizi bwa nabi.

Ndayisaba avuga ko ashingiye ku makuru yahawe n’abaturanyi b’uyu muryango ubu uri mu kaga, ni uko ngo Mukamuganga na Muragijimana batari babanye neza.

Uyu muyobozi asaba abaturage gukemura ibibazo bafitanye bitararenga inkombe kugera ubwo bicana, akavuga ko mu gihe ibibazo binaniranye hagati yabo bakwiyambaza ubuyobozi cyangwa se inkiko.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

2 Comments

  • Ariko Mana! isi igeze aharenga pe! abatarashaka muracyabishakase?

  • Cyane haruwanga kuvuka ngo atazapfa se ?ubu wakwanga gutunga imodoka ngo utazakora accident ? mube maso ahubwo dusengerane naho ubundi turi mubihe bibi.

Comments are closed.

en_USEnglish