Digiqole ad

Gisozi: Abagabo 2 bafatanye 265 kg n’udupfunyika 1 163 by’urumogi

Urumogi, ikiyobyabwenge gikomeje kuyogoza mu rubyiruko n’abakuze, intambara yo kururwanya Polisi y’u Rwanda ivuga ko itazayitsindwa. Kuri uyu wa 30 Kamena ku Gisozi i Kigali Polisi yagaragaje abagabo babiri yafatanye ibiro 256 n’udupfunyika 1 163. Uru rumogi ni urwo bacururizaga aha ku Gisozi no mu nkengero zaho.

Urumogi aba bagabo bafatanywe
Urumogi aba bagabo bafatanywe ni urugenewe gucururizwa ahatandukanye, urubyiruko ruburirwa kenshi kwirinda iki kiyobyabwenge

Aba bagabo babiri bavuga ko bakoreshwaga na Ntawibyara Alexis n’umugore we Uwamahoro Jeannette barucuruza ariko bakaba ngo barahise batoroka ubu bakaba bagishakishwa.

Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo abagabo babiri Mpamo Thimotee na Turikumana Siyani bafatiwe ahitwa Jabana mu kagari ka Kabuye bakekwaho gukoreshwa mu bucuruzi bw’urumogi.

Turikumana Siyani wakoreshwaga mu gupakurura no gupakira urumogi we n’ubwo yemera ko yigeze kumva iby’uko aba bamukoreshaga bacuruza urumogi ariko ahakana ko nta bufatanye yigeze agirana na Ntawibyara Alexis n’umugore we.

Yagize ati “mu kwezi kwa gatatu nigeze gupakururira Ntawibyara imifuka itatu ambwira ko ari indagara, aho nziye kumwishyuza kuko yari yansigayemo 1 000, arambwira ngo nge kuyishyuza umugore witwa Epifaniya wo mu Gatsata mugezeho antera utwatsi ambwira ko nta n’ijana yanyihera kuko n’urumogi yari yahawe na Ntawibyara yarwambuwe”.

Abajijwe impamvu atabimenyesheje inzego z’umutekano nyuma yo kumenya ko ibyo yapakiye byari urumogi aho kuba indagara nk’uko yabibwirwaga; Siyani yavuze ko yanze kwirirwa abivuga kuko yumvaga bimaze igihe ku buryo niyo bajya kubasaka batari kugira icyo babona.

Mpamo Timothee usanzwe ari umumotari akaba yakoreshwaga mu kugenda ageza urumogi aho rwagombaga kugezwa mu bice bitandukanye (supplying) nk’uko byemezwa na poilisi, nawe avuga ko yajyaga atwara Ntawibyara Alexis afite utuntu muri za ambalaje ariko atari azi ko ari urumogi yabaga atwaye.

Yagize ati “ nari nsanzwe mbatwara ariko ntazi ko ari urumogi pe, hari n’umunsi namujyanye mu Bugesera agenda afite ambaraje ariko ntazi ibirimo, ubu najye nibwo ndi kugenda numva ko byabaga ari urumogi ariko ubundi sinari mbizi habe na gato”.

N’ubwo aba ari abafatanyacyaha, nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa bingana cyangwa kurutaho n’abacuruza urumogi cyangwa barukwirakwiza bitewe n’ubushishozi bw’umucamanza.

Abacuruza cyangwa bagakwirakiwza urumogi bahanwa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi ndetse n’ihazabu iri hagati y’amafaraga ibihumbi 500 na miliyoni imwe y’u Rwanda nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Supt Modeste Mbabazi.

Supt Modeste Mbabazi akangurira kandi abafite inzu zikodeshwa mu mujyi wa Kigali kujya babanza gushishoza bagacukumbura uwo bagiye guha inzu yabo icyo akora kugira ngo nabo batazajya bafatwa n’abafatanyacyaha.

Ibi nibyo bita 'amabule' kamwe kagurishwa hagati ya 100 - 300Rwf
Ibi nibyo bita ‘amabule’ kamwe kagurishwa hagati ya 100 – 300Rwf
IMG_9383
Turikumana Siyani na Mpamo Thimotee, bombi bavuga ko batabaga bazi ko bari gucuruza cg gupakira urumogi
Supt Modeste Mbabazi umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali agira inama abakodesha amazu kumenya icyo abayabamo bayakoreramo kuko nabo bashobora gufatwa nk'abafatanyacyaha
Supt Modeste Mbabazi umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali agira inama abakodesha amazu kumenya icyo abayabamo bayakoreramo kuko nabo bashobora gufatwa nk’abafatanyacyaha

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nibahanwe byintanga rugero kuko bimaze kugaragara nkumuco kubarunwa nabarucuruza.

Comments are closed.

en_USEnglish