Digiqole ad

Gisa Cy’Inganzo arasaba urukundo mu bahanzi

 Gisa Cy’Inganzo arasaba urukundo mu bahanzi

Gisa Cy’Inganzo arasaba umwe mu bahanzi

Uyu muhanzi azwiho ubuhanga mu miririmbire ye, benshi mu bakurikirana n’ibihangano bye bemeza ko ari umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite. Avuga ko kuba nta rukundo abahanzi bagirirana nta naho muzika y’u Rwanda yazagera.

Gisa Cy'Inganzo arasaba umwe mu bahanzi
Gisa Cy’Inganzo arasaba umwe mu bahanzi

Gisa Cy’Inganzo umaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri ebyiri mu kwezi kumwe, mu minsi ishize yari yatangarije Umuseke ko umwaka wa 2016 agiye kuwukoramo ibyo atakoze mu yindi myaka.

Kuri ubu yongeye gutangariza Umuseke ko mu bahanzi nyarwanda nta rukundo rurangwamo kandi baramutse bashyigikiranye bagera kuri byinshi.

Yagize ati “Ibyo twirirwa duhanga cyangwa se turirimba imbere y’abantu, twakabanje tukagira urukundo hagati yacu nk’abahanzi.

Kuko burya muri aka Karere k’Afurika y’Iburasirazuba abahanzi b’abanyarwanda nibo nabonye umwe atishimira igikorwa cya mugenzi we. Ahubwo ugasanga atangiye kugushakaho ikosa.

Ese kuki Diamond wo muri Tanzania ashyira hanze indirimbo ugasanga ku mbuga nkoranyambaga z’abahanzi bagenzi be bayamamaje? Ni uko bafite ubumwe.

Ndasaba abahanzi ko twafatanya gusenyera ku mugozi umwe bityo tukareba ko byibuze mu Rwanda haboneka umuhanzi umwe umenyekana cyane mu Karere”.

Gisa Cy’Inganzo yatangaje ibi byose nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Twimike urukundo’.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish