Gicumbi: Muri Girinka ntihakirimo amarangamutima n’ikimenyane
Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga abahawe Inka muri gahunda ya Gira Inka Munyarwanda barashima leta ko iyi gahunda yanogejwe kuko mu minsi yashize iyi gahunda yakorwaga hagendewe mu marangamutima, ikimenyane na ruswa.
Ndahimana Jean Damascene wahawe Inka muri iyi gahunda, avuga ko mu minsi yashize iyi gahunda itageraga ku bo yari igenewe kuko abayobozi barangwaga n’amarangamutima, abandi bagaha inka bagendeye ku kimenyane.
Uyu mugabo wahawe Inka, avuga ko ubu ari gusogongera ku byiza byo korora kuko asigaye ahinga akeza kubera ifumbire.
Ati “Mbere nasabirizaga agafumbire ko gushyira mu murima wanjye kandi hari n’igihe bayinyimaga, ariko ubu kuva nahabwa Inka muri Gahunda ya Girinka.”
Ndahimana avuga ko Inka yahawe yamaze kubyara ubu bakaba banywa amata, andi akajyana ku isoko ku buryo atakibura amafaranga yo kugura agasabune n’akunyu.
Avuga ko aho ikimenyane n’amarangamutima byimiwe ijambo muri iyi gahunda, ubu abantu bakennye cyane bari korozwa, akavuga ko n’abasigaye bazazibona.
Ubuyobozi bwa Karere ka Gicumbi buvuga ko ubu bukurikiranira hafi abahawe Inka muri Gahunda ya Gira Inka, bukavuga ko n’ubwo muri iyi gahunda hagaragaye ariko ko ubu byamaze gushyirwa ku murongo.
Mudaheranwa Juvenal uyobora akarere ka Gicumbi avuga ko abahawe Inka na bob amaze gusobanukirwa ku buryo ugeze igihe cyo kwitura abikora adashyizeho amananiza.
Ati “Hari amakosa yakozwe ku byiciro by’ubudehe ariko uko iminsi yagiye ishira ni ko amabwiriza ya Gira Inka yanogejwe , uyumunsi amabwiriza ahari akumira nayo makosa yahozeho.
Mbere byashobokaga ko Inka zihabwa n’abatazikwiriye yangwa uyibonye akumva ko ari iye, kandi itari iye ahubwo agomba kuziturira urwo ruhererekane zikagera ku bantu benshi, abandi bakazigurisha, kugeza ubu ayo makosa yarangije kubonwa, ababigizemo uruhare bafatiwe ibyemezo.”
Mudaheranwa avuga ko hari n’inka zahawe abaturage zigomba kugaruzwa nk’izagurishijwe mu mu buryo butemewe, n’izindi zaburiwe irengero.
Akarere ka Gicumbi kavuga gahunda yo gufasha abaturage kubona Inka atari igikorwa cyo ku rwego rw’umurenge runaka ahubwo ko ari icyo ku rwego rw’akarere.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW