Gicumbi: DASSO zubakiye umugabo umaze umwaka atabyuka kubera impanuka
Kuri uyu wa 05 Nyakanga abagize urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO (District Administration Security Support Organ) mu karere ka Gicumbi bubakiye inzu uwacitse ku icumu utishoboye witwa Sahinkuye wakoze impanuka bikamuviramo kuba ubu amaze umwaka atabasha guhaguruka habe no kwicara.
Jean Paul Sahinkuye yasitaye ku muzi w’igiti yituye hasi bimuviramo kugagara k’umubiri wose (paralyzed) n’ubu akaba akirembye. Umugore we Angelique Mukadepite avuga ko yakoze impanuka bari kugendana ubu ngo akaba amaze umwaka n’igice yaragagaye.
Mukadepite ashimira cyane DASSO zabubakiye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kageyo batuyemo bwabakoreye ubuvugizi kugira ngo bubakirwe kuko aho bari batuye bari bacumbitse kandi umugabo ari we washakishaga akaba yarahuye n’akaga.
Evariste Musonera uhagarariye DASSO muri Gicumbi avuga ko gukunda igihugu ari ugukorera abagituye umuntu atarebye gusa inyungu ze bwite.
Juvenal Mudaheranwa umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yibukije ba DASSO ko akazi bakora ari ako kurengera abaturage baharanira imibereho myiza yabo. Abasaba no kurangwa n’imyitwarire n’imikorere myiza.
Mukadepite avuga ko bivurije henshi kugera no mu bitaro bya CHUK na Faisal i Kigali ariko biranga, ubu Sahinkuye akaba yaraheze mu buriri hashize umwaka n’igice ateguka atanabasha no kwicara.
Uyu muryango ufite abana babiri.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi
5 Comments
well done @DASSO Gicumbi district
congz for Dasso nukuri mbikuye kumutima Nshimiye Dasso bagerageje gukora ikigikorwa cyogutabara uyumuryango wahuye nibibazo Imana ibahe umugisha kdi uwo mutima muzawuhorane natwe tubijeje ubufatanye Imana ikomeze kubarinda munshingano mukora zitorishye
Munyamakuru urakoze, uyu Sahinkiye Jean Paul yacitse Ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi,turashimira Gitifu wumurenge wa Kageyo watekereje kuri uyu muturage ndetse afatanyije na DASSO, iki gikorwa kikaba ari ubufatanye, natwe abaturage tugomba kwibohora tubohora mugenzi wacu.
Bravo DASSO Rescapé Sahinkuye agiye kubona icumbi
Turanezerewe cyane DASSO GICUMBI kbs. Nizo lank bazazibahe.
Comments are closed.