Digiqole ad

Gicumbi: Abo muri Global Fund babwiwe uko ubuzima bw’imyororokere bwigishwa

 Gicumbi: Abo muri Global Fund babwiwe uko ubuzima bw’imyororokere bwigishwa

Abo muri Global Fund bari i Gicumbi bareba uko urubyiruko rwigishwa ubuzima bw’imyororokere

Itsinda ry’abantu bo muri Global Fund ryaganirije na bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bashima uburyo babasangije ibitekerezo bakura mu muri clubs zashinzwe mu bigo by’amashuri bigamo zivuga ku buzima bw’imyororokere.

Abo muri Global Fund bari i Gicumbi bareba uko urubyiruko rwigishwa ubuzima bw’imyororokere

 

Usibye kubonana n’urubyiruko, banabashije kuganiriza abahagariye ibigo by’ubuzima mu karere ka Gicumbi.

Bavuze ko bashimishijwe n’ibisobanuro bahawe n’abana, bavuga ko inkunga batanga ikoreshwa neza kandi bigaragara ko itanga umusaruro ushimishije.

Michelle Boccoz umwe mu bazanye n’iri tsinda, yavuze ko akarere ka Gicumbi kateye  intambwe ishimishije haba mu myigishirize y’abana biga mu mashuri, ku bigendanye n’ubukangurambaga bwo kwigisha uko bagomba kwirinda inda zitateganyijwe no gukumira icyorezo SIDA giterwa na HIV.

Butare Bonaventure, umuganga ku bitaro bya Byumba,  yadutangarije ko abana 7 514 bamaze kwipimisha agakoko gatera Sida mu mu karere kose uhereye muri 2013.

Abagera kuri 486 baje kureba uko bahagaze niba nta ndwara zikomoka ku mibonano mpuzabitsina bafite, abandi 611 bamaze  kwisiramuza hagamijwe  gukumira ko bakwandura agakoko ka HIV.

Abandi ngo bahawe inyigisho zijyanye no  kuringaniza imbyaro, kugira ngo bazabashe kubaka neza imiryango yabo, mu gihe bazaba bageze ku rwego rwo gushinga ingo.

Aba bantu bo muri Global Fund bari baherekejwe na bamwe mu banyamuryango ba Imbuto Foundation, bababwiye uburyo bakurikirana imibereho y’urubyiruko mu bigo bitandukanye by’amashuri, banatanga inyigisho ku bataragera mu mashuri hagamijwe kubategura mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Mu karere ka Gicumbi, buri kagari kashyizeho club z’urubyiruko n’abafashamyumvire basobanura uburyo urubyiruko rwakwirinda ababashuka babajyana mu busambanyi.

Umuryango Global Fund utera inkunga ibikorwa by’ubuzima mu Rwanda, inama y’abagize Board ku nshuro ya 37 yabereye i Kigali muri iki cyumweru.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish