Digiqole ad

Gicumbi: Abavuzi gakondo baranengwa gucumbikira abarwayi

 Gicumbi: Abavuzi gakondo baranengwa gucumbikira abarwayi

i Musanze ubushize abarwayi babasanze mu cyumba bacumbikiwemo

Kwa muganga gusa niho abarwayi bemerewe gucumbikirwa bagakurikiranwa n’abaganga, ariko i Gicumbi haravugwa abavuzi gakondo bashobora kumarana umurwayi iminsi itatu aba aho bakorera ngo bamukurikirana nubwo ibi baba batabyemerewe. Ikibazo nk’iki giherutse kugaragara i Musanze.

i Musanze ubushize abarwayi babasanze mu cyumba
i Musanze ubushize abarwayi babasanze mu cyumba bacumbikiwemo

Inteko ihagarariye abavuzi gakondo nayo irabyamagana nubwo hari bamwe muri bo batabikurikiza bagakomeza gucumbikira abarwaye.

Ikigo nderabuzima cya Ruhenda kiri mu murenge wa Byumba mu kagari ka Kibari gikorana n’abavuzi gakondo icyenda bazwi, imikoranire yabo igashingira ku guhana abarwayi ariko ntabwo abo bavuzi gakondo bemerewe gucumbikira abarwayi, gusa hari abavugwa ko babirengaho.

Ibi ngo bituma hari abajya kwa muganga bararembye cyane kubavura bigoranye cyangwa bitagishobotse.

Sylvere Mpatswenumugabo, umuvuzi gakondo muri aka gace yabwiye Umuseke ko koko hari bamwe muri bagenzi be bagicumbikira abarwayi kandi bitemewe.

We avuga ko nubwo abantu benshi bamugana ariko adashobora gucumbikira abarwayi mu rugo rwe kandi agashimangira ko hari ababikora ariko basiga icyasha bagenzi babo.

Ati “Mu nama dukunda gukorana n’ikigo nderabuzima ibyo bintu barabitubuza cyane.”

Mpatswenumugabo w’imyaka 77 akora ubu buvuzi kuva mu myaka ya 1955 ariko ubu ngo nibwo bari gukorana n’abavuzi ba kizungu kandi buzuzanya.

We avuza ibyatsi n’ibiti asekura akabivanamo imiti ivura indwara zinyuranye zirimo; amahumane, indwara yitwa Kajura ngo ifata nka Malaria ariko yo ikica mu minsi micye nk’ikwibye ngo ari nayo mpamvu bayita Kajura, avura amarozi anyuranye n’izindi…

Akenshi ngo yakira abantu baba bananiwe n’ibitaro, ariko nawe yagira abo yakira bamunanira akabohereza ku bitaro.

Ati “hari n’abaturuka za Kigali, njyewe kuvura ni impano kuko abantu mbaca amafaranga ibihumbi bitanu gusa ntabwo ngamije kungukira ku mpano nahawe yo kuvura. Ariko sinshobora gucumbikira abarwayi bangana.”

Hashize igihe hakorwa umukwabu wo guhagarika abavuzi gakondo batabyemerewe ndetse hari abafatanywe abarwayi bacumbikiye mu byumba birimo isuku nke. I Karongi ho hari uwo basanze ngo avuza inzoka.

Karongi mu kwezi gushize hari uwo basanze avuza inzoka
Karongi mu kwezi gushize hari uwo basanze avuza inzoka

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

1 Comment

  • Ariko aba butitirira gakondo baba bari mu biki ibi atari gakondo.gakondo yacu iteye imbere cyane ni nayo abazungu bakopeye ngo bakore ibyabo,rwose izo njiji zo kwitiranya ibintu,ntabwo ubyuka ngo ndi umuvuzi gakondo,oya,hari imiti y umwimerere Imana y i Rwanda yaremye isi n ijuru yaduhaye mu butaka bwacu niyo ikoreshwa cg iva mu matungo,naho ibindi by ubujiji apana muratwangiriza isura.

Comments are closed.

en_USEnglish