Digiqole ad

Gatuna: Urubyiruko rurasaba amashuri y’imyuga

 Gatuna: Urubyiruko rurasaba amashuri y’imyuga

Aha ni ku Gasanteri (Centre) ka Gatuna.

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Cyumba, hafi y’umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi rurasaba amashuri y’imyuga kugira ngo narwo rubashe kwiteza imbere rwihangira imirimo.

Aha ni ku Gasanteri (Centre) ka Gatuna.
Aha ni ku Gasanteri (Centre) ka Gatuna.

Urubyiruko ruturiye umupaka wa Gatuna ni rumwe mu bagaragara mu bikorwa byo gucuruza no kwambutsa ibiyobyabwenge ngo kuko nta kindi cyo gukora baba bafite.

Nsabimana Emmanuel umwe mu rubyiruko rutuye ku mupaka wa Gatuna yabwiye Umuseke ko igituma urubyiruko  rwishora mu biyobyabwenge na za Kanyanga ari uko baba babuze icyo gukora.

Yagize ati “Bamwe mu rubyiruko rwishora mu biyobyabwenge na za Kanyanga kuko nta kintu baba bafite cyo gukora, ariko  babonye amashuri y’imyuga nabo bakwihangira imirimo bagashaka icyabateza imbere bakareka kujya mu biyobyabwenge.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal avuga ko bafite gahunda yo kubaka amashuri y’imyuga uru rubyiruko rwifuza, dore ko ngo bashaka gushyira ishuri ry’imyuga muri buri Murenge.

Yagize ati “Uyu munsi icyo duhamagarira urubyiruko ni ukwitabira imirimo y’amaboko bakabona amafaranga bagakemura ibibazo byabo batagiye kwinywera kanyanga, noneho tugahera ku mahirwe ahari tukabaha ibyo gukora.”

Uru rubyiruko ruvuga ko rwijandika mu bikorwa nk’ibyo kuko nta kandi kazi bafite gusa baramutse babonye amashuri y’imyuga bakwiga imyuga bakihangira imirimo.

Bamwe muri uru rubyiruko batwara abagenzi ku magare.
Bamwe muri uru rubyiruko batwara abagenzi ku magare.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Bagarure za CERAI za Kera bigishe abantu, ubufundi, ububaji, ubundi bukorikori.U Rwanda ntabwo ruzatungwa gusa na za mastazi z’umurimbo.

  • masitazi z’umulimbo aliko….. ahaaa wewe wiyise mutwaro, uziko iyo master degree ali iy’icyiciro cya gatatu n’iyo naba ndi gushomera mba nshonje mpishiwe? none se iyo serayi nzi nakoze ku kabusunzu izaza ifite ingufu kurusha iyo wise mastazi y’umulimbo da ? I don’t think so, I’m not sharing same ideas with U, icyakora umuntu ahita yumva skill level yawe iyaliyo. Please think big.

Comments are closed.

en_USEnglish