Digiqole ad

Gambia: Perezida Jammeh yaburiye ibitinganyi ko uzafatwa azicuza impamvu yavutse

Perezida w’igihugu cya Gambia, Yahya Jammeh yaburiye abaturage b’igihugu cye ko umuntu uzafatwa akorana imibonano mpuzabitsina n’uwo bahuje igitsina (ubutinganyi) azicuza impamvu yavutse.

Yahya Jammeh ntashaka abahuje ibitsina baryamana mu gihugu cye
Yahya Jammeh ntashaka abahuje ibitsina baryamana mu gihugu cye

Kugeza ubu impaka ku burenganzira bw’ababana bahuje ibitsina zikomeje kuba nyinshi nyuma y’uko mu minsi micye ishize Ubufaransa n’ubwongereza bereje ko abaturage b’ibyo bihugu bashobora kubana bahuje ibitsina byemewe n’amategeko.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Perezida Yahya Jammeh yari imbere y’inteko ishingamategeko y’igihugu cye, yavuze ku mugaragaro ko ubutinganyi butemewe ku butaka bwa Gambia, waba uri umuturage w’icyo gihugu cyangwa umukerarugendo muri rusange.

Ashimangira ko kubwe igitinganyi cyose kizajya gifatwa kigomba kujya gifungirwa muri gereza z’abagore.

Perezida Yahya asanga ngo ubutinganyi bunyuranije n’amahame n’amabwiriza bikwiye kugenga ikiremwa muntu, ndetse ngo bukaba buri ukubiri n’ ugushaka kw’Imana.

Yongeraho ko yifuza ko mu gihugucye havuka abana benshi ndetse ko yanze ku mugaragaro abaryamana bahuje ibitsina, agira ati”Nitugufata, uzicuza impamvu wavutse.”

Urubuga Direct.cd dukesha iyi nkuru ruravuga ko perezida Yahya Jammeh yanikomye igitutu cy’imiryango n’amashyirahamwe bitegamiye kuri Leta bikomeza gusaba guverinoma kwemera ko hari abaryamana bahuje ibitsina, ngo yakwemera akarya ibyatsi aho kwemera ubutinganyi.

Mu bihugu byinshi by’Afurika ubutinganyi ntibwemewe, ibihugu byinshi byashyizeho ingamba n’ibihano bikarishye mu rwego rwo kubukumira.

Muri Nigéria ubutinganyi buhanishwa urupfu ku bitinganyi by’abagabo no gukubitwa bikomeye cyane ku bitinganyi by’abagore. Muri Somalia ubutinganyi buhanishwa urupfu cyangwa gukubitwa bikomeye ku bagore , naho mu bindi bihugu nka Uganda, Tanzania na Sierra Leone ubutinganyi buhanishwa igifungo cya burundu, muri Ghana buhanishwa igifungo cy’imyaka 25, Muri Kenya ni igifungo cy’imyaka 21, Muri Zambie na Malawi ni igifungo cy’imyaka 14, naho muri Sudan y’Epfo ni igifungo cy’imyaka 10.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • hahahah- nange bazanyifungire muri gereza z’abagore ndi umutinganyi yahaya weeee!!!! kandi narananiranye!!!

  • N’ubwo ari icyaha ari ko Imana ntaho itanga uruhusa rwo kwica umunyabyaha.So, ibyo ni amarangamutima kuruta ko ari ukurwanya icyaha.Ndamugayeeeeeeeeeeeeeee

    • uri injiji gusa itaranize kuva kera amategeko yabereyeho iki s uguhana abanyabyaha??? ahubwo bajye babica cyane!!

    • Nymara G barakurenganya, ibyo uvuze ni ukuri. Ibyo bintu abatinganyi bakora ni bibi cyane, ariko se umuti wabyo ni ukwica? Ntekereza ko umunyabyaha ashobora guhinduka, iyo wishe umuntu rero uba umwimye amahirwe ye yo guhinduka!
      Ugiye kwica abanyabyaha nta n’umwe wasiga, twese twahona, kandi ntekereza ko umunsi umwe Imana itwongerera wo kubaho, iba inaduhaye amahirwe yo kwihana tugahinduka. Uyu munsi ushobora kuba uri mubyaha, ejo ukihana.

      • gatoya hari akantu uvuze karanyubaka kabisa.umunsi wese Imana iduhaye ni chance yo kwisubiraho.amen

  • Weho g ntabumuntu ufite
    Bravo yahya jamal!Ndetse
    Uwashinga umutwe ushinzwe
    Kurimbura homosexes nawinji
    ramo tukarimbura ikibi.

    • Shya!!! Uwo mutwe wab’ar’ umutwe mutagatifu and so sinatangwa mu kuwuyoboka pe.Ibintu nibisimba bidashobora gukor’abant’akab’aribo babikora????

      • Sha biriya bintu biteye ishozi pee!! Ariko ntimugire ngo twanga ibibi kurusha Imana yo yagennye uko abantu bakwiriye kubaho ngo bishimire ubuzima (impano y’agaciro kenshi yaduhaye). Imana na yo yifuza kurimbura abanyabyaha batihana ariko kuba ikibihanganira ni uko ibona ko bashobora guhinduka cyakora ntizakomeza kubihanganira ariko nimucyo dutegereze uko izakemura icyo kibazo.
        Ariko njye mbona twe abirabura dufite umutima w’umuzungu naho abazungu bakagira umutima wirabura. Ibi byose ni bo biturukaho ahubwo mubitege mu minsi mike twese barabidutegeka maze igihugu kitazabishyigikira gikomanyirizwe. Si ngaha aho nigaramiye!!!!

  • Ndamwemeye kabisa.
    Numvisa abinyamirambo batangiye kwisumbukuruza. Barumve ahandi uko bimeze.Kandi ndakeka mu RWANDA atariho bazajenjeka.

  • wowe wiyise g ngo ntago Imana itanga uburenganzira bwoo gutanga igihano cy’urupfu!! sha iyo myumvire niyo ituma abantu bagumya gukora amafuti kuko ntacyo baba bikanga!ubu ntangiye kugarukira islam vraiment ishobora kuba ariyo dini y’ukuri kabisa!!!! ukora icyaha baguhana kandi njye nageze mu misiri (paya musulman) rwose barCyafite za kirazira kandi ubona ariyo identity yabo ari na byiza !!

    • John komera sha!Mumbwilire kuko iyo nandikiye uwiyise Tinganyaje yatinze gusohoka,umva Nawe ibaze Impamvu amashitani yahagurukiye kurwanya islam kwisi,IMANA yaduhaye ibyiza ntitwabimenya.Aho ivuga muli qur’an ntagatifu iti:Murarekuliwe kurongora abagore 4 niba ufite ubushobozi.Niba ntabwo gumya umwe.Ntaho nigeze mbona aho ivuga iryoshyano ryokurongorana Ruhaya kuli Ruhaya!!

    • Abakora uyumwuga balindire gato,bibuke Sodomu na Gomola.bazize ibibintu bigarutse kwisi.mbibire ibanga limwe kurongora inyamaswa,kurongora mukibuno nahandi hose Imana itarekuliye ninkogushyira ukuboko mwitanura ryaka.Murabe maso.

  • Icyaha Imana yanga urunuka ni ubusambanyi, ibaze noneho “ubutinganyi”.Imana yaremye umugabo n’umugore not abagabo 2 cg Eva n’undi mugore.Go ahead Yahya!
    Abo ni bo bazanira isi imivumo. Ondoa kasia mu gihugu gifite umuco gakondo.Mureke abazungu batagira aho bakomoka bakaba bashaka kutwanduriza isura nyaffrika. Toka satani n’ingabo zawe.

  • Abanyarwanda twajyaga tugerageza muzareke turwanye ubu bugoryi twivuye inyuma, kubona ikintu kikigabo kiryamana nikindi ni agahinda bidasubirwahooo, umutegarugori nako icyo ntabonera izina kiryamana n’ikindi birababajeeeeee tabara Mana tabaraaaaaa! Sodomu na gomora kabisa!

  • Izi ngurube zo kwa Loti ntakindi zikwiye usibye kujugunywa hejuru ya Etage, kwicishwa inkota, cg kumanikwa.

  • njye mfite ubwoba ko nabyo muzabyemera ba Tony blair bahora ino ntibaba bagenzwa n’ubusa !!! ariko at least museveni nawe yatanze urugero rwiza da!! yanze ubucucu mu gihugu cye! naho twebwe!!!! no gukuramo inda twarabyemeye nkantswe!!!!

  • ariko ninde imana yahaye akazi ko kuyibera Police kuri iyi si?ninde yahaye se uburenganzira bwo ku yicira urubanza..abantu twarananiranye koko..twigize aba police,abacamanza..tujya mu bi tatureba..aba ryama bahuje ibitsina se nibo bateza intambara ziri kwisi,nibo bateza ubukene bwi basiye abantu,nibo se bicana kurusha bandi.nibo biyicisha ibiyobwabwenge..nibo se bakora ubusambanyi!!ese kwi ndaya zemewe ko nawe uzivuga?bo barabashaka ho iki??mureke abantu babeho uko ba byifuza..Imana niyo yonyine izaducira urubanza…icyo navuga ni Imana kuko ariyo nziza ku turusha ibagirire ubuntu ibahe imbaraga zo kurwanya icyaha nkuko natwe twese iturinda,ariko nta mabuye mbateye twese turi mu gitebo kimwe turabo ku girirwa imbabazi…….ni tukajye twibagirwa abagabo bangahe bica abagore babo na bagore bahitana abagabo,abasambanya abana babo..abaca inyuma nta wa bivuga ngo abirangize ibibera mu miryango ibana idahuje..mbese twe turi urugero rwiza kuri bo twe tubana duhuje?mbese twe turuzuye kuburyo twabatera amabuye??tubanze nukuri twi kosore Imana yongere igendere imiryango yacu,nabariya bazakira….

    • None se wowe wiyita me, ntiwasomye mu banya Roma ahaditwe ngo “ntabwo ubuyobozi bwitwaza inkota ku busa ni ukugira ngo buyihanishe ugira nabi;…. niba udashaka ko buguhana kora icyo bugusaba…” harya inkota ni umunyafu nangwa irica. ahaaa ubuyobozi n’Imana ni ibindi

      • ariko uwi wiyita me ni muntu ki? ngo none ko mu rwanda hari indaya? ngo ko hari abicanyi? ngo ko abashakanye bicana? uransekeje mwebwe abatiganyi mumeze nk’abana b’intumvira: umubwirA amakosa ye agatunga agatoki abandi ntabanze. ngo yirebe arebe niba ibyo bamubuza ari byo koko atarinze kureba abandi! ariko se nkubaze: ko wavutse wavutse ute? byagenze bite ongera ubitekerezeho ni so na nyoko batumye uvuka babifashijwemo n’Imana of course , ngaho ibaze iyo so aza kwibera umutiganyi cg nyoko akibera lesbian uba waravutse? n’ubwo tuvuga ko hari abakora ibyaha biremereye ariko nibura turabareba barahari niyo mpamvu iyo bihanye bababarirwa ariko se wababarira udahari? buriya ibyo mukora ni ukuzimya umuryango kuko nta cyo mwungukira isi cyangwa Imana! ibaze kuba Imana wenda yari yaraguhitiyemo kuzakomokwaho na president wowe uwo mugambi mwiza ukawica ujya gutugana! nwisuzume!

  • Nonese harya mu rwanda bimeze bite? ko ba honorable bataragira icyo babivugaho!
    gusa nibajya gutora iryo tegeko Bazabanze basenge Imana ibabwire icyo gukora kuko biriya bintu ni zwahamatic act, nahoze nsoma ejo bundi ngo ishyirahamwe ryabo riri kwisuganya, babajyane i Wawa ahubwo bazagaruka barashyize ubwinge ku gihe.

    Be blessed!

  • Åriko ko inzego zibishinzwe zitatwereka aho zihagaze kuri icyo kivazo dore ko mu rwanda abo batinganyi bahadutse?

  • Abatinganyi ntitubashaka mu gihugu cyacu ahubwo se ko batavuze igihano bahabwa iyo bafashwa mu Rwanda nabyo biracyenewe. ahubwo bateshe hakiri kare nabonye i Nyamirambo baratangiye.

  • Sha nimwicecekere muri 2004 hari ibizungu byatingaga abasore twakoranaga,tukajya tubifata nk’urwenya kumbe n’akaga bigeze aha!ubu utwo dusore ibyo bizungu byatujyanye mu mahanga!

  • ahubwo bage babaca ibitsina kuko ntacyo biba bibamariye,kandi abazungu ntibazage badukangisha inkunga ngo batwemeze kirazira.

  • uyu mu gabo ari mu ba Perezida bitwar neza muri Afurika nyuma ya Mugabe,Museveni

  • Icyo gihano cy’urupfu kurabo ba nyagupfa ntigihagije.n’imirambo yabo bajye bayikubita

  • nuko sha ntureba ahubwo , umuperezida w’umugabo,ati nitubafata tuzabafungira hamwe n’abagore maze ni mu shyukwa muzareba ko mutazaryamana nabo mudahuje ibitsina, kandi mukazicuza icyo mwavukiye mwabitiganyi mwe!!hahahahah!!!!!

  • Mu rwanda igihano kirashyirwaho ryari ko cyatinze ???

  • ese abagabo babuze abagore? cg abagore babuze abagabo?ayo ni amahano nkabanyarwanda turabyamaganye gusa twige kubaha Imana nibwo tuzabasha kubyirinda kurushaho.

Comments are closed.

en_USEnglish