Digiqole ad

Gakenke: Abaturage barasabwa kutagora inkiko mu kurangiza ibyemezo byazo

 Gakenke: Abaturage barasabwa kutagora inkiko mu kurangiza ibyemezo byazo

Munyeshyaka wo muri MINALOC asaba abaturage kutirukira kwishora mu nkiko

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko mu karere ka Gakenke kuri uyu wa 30 Werurwe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Munyeshyaka Vincent yasabye abaturage bo muri aka karere kwikemurira ibibazo batagombye kujya mu nkiko gusa avuga ko n’abageze mu nkiko badakwiye gushyiraho amananiza mu mikirize y’imanza no kurangiza ibyemezo by’inkiko.

Munyeshyaka wo muri MINALOC asaba abaturage kutirukira kwishora mu nkiko
Munyeshyaka wo muri MINALOC asaba abaturage kutirukira kwishora mu nkiko

Muri iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Mataba, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage Munyeshyaka Vincent yasabye abatuye muri uyu murenge kwikemurira ibibazo batagombye kwishora mu nkiko.

Munyeshyaka asaba abananiwe kwikemurira ibibazo bakajya mu nkiko kutagorana mu kurangiza ibyemeza by’inkiko.

Ati ” Hari abajyana ibibazo biba byagombye gukemuka mu bwumvikane cyangwa se n’ibijyanywe mu nkiko hakabaho ibibazo mu kwemera imyanzuro yazo, kuko hari abakomeza gusiragira bishyuza naho abandi bakajya kurega ahantu hatandukanye kubera kutanyurwa.”

Avuga ko ibibazo byavutse mu baturage bikwiye kujya bikemurirwa muri gahunda basanzwe bahuriramo nk’umugoroba w’abayeyi.

Ati ”Hari uburyo gakondo bwo gukemura amakimbirane, mushobora kubwifashisha mbere yo kwirukankira mu nkiko.”

Avuga ko hari n’aba badafite amakuru ahagije ku mikorere y’inkiko bakaregera ibibazo byakemuwe n’inkiko.

Ati “ Iyo watsinze urubanza hari ibyo ugomba guhabwa hari abahesha b’inkiko bashobora gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n’inkiko.”

Avuga ko kwishora mu manza cyane bitwara amafaranga bityo ko abaturage badakwiye kwirukira inkiko ahubwo ko bajya bashaka uko bikemurira ibibazo.

Bamwe mu baturage bagaragaje ibibazo bafite byerekeye imanza baburanye, banasobanuriwa inzira nyazo byanyuzwamo kugira ngo bikemurwe.

Bamwe mu baturage bagaragaje ko hari imanza baburanye bagatsinda ariko ntizirangizwe
Bamwe mu baturage bagaragaje ko hari imanza baburanye bagatsinda ariko ntizirangizwe

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Gakenke

en_USEnglish