Digiqole ad

Gadhafi yisubije umujyi wa Ras Lanouf

Abashyigikiye Colonel Mouammar Gadhafi bongeye kwigarurira umugi wa Ras Lanouf, nyuma yaho uyu mugi wari uherutse kwigarurirwa n’abamurwanya nkuko tubikesha AFP.

Uyu mugi wa Ras Lanouf, ukungahaye cyane ku mariba ya petrole, ukaba waragiye wigarurirwa kenshi n’abigaragambya ariko nanone bikarangira bongeye kuwamburwa n’abarwanyi ba Gadhafi.

Kwamburwa uyu mugi bije nyuma yaho abarwanya Gadhafi bakomwe mu nkokora n’abamushyigikiye bababuza kwinjira mu mugi wa Syrte. Uyu mugi wa Syrte ubusanzwe akaba ariryo vuko rya Gadhafi.

Aba barwanyi ba Gadhafi bakaba ngo bagomba kugenzura uyu mugi wa Ras Lanouf, kugira ngo bashobore kwigwizaho amariba ya petrole, dore ko ngo byanatangiye kubura mu burengerazuba bwa Libya.

Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Werurwe 2011, ibihugu bigera kuri 40 bigize itsinda ryiswe : Groupe de contact, bikomeje inama i Londres aho bari kuganira ku buryo bwa gisirikare burimo gukoreshwa mu guhirika ubutegetsi bwa Gadhafi ndetse n’ikizakurikiraho nyuma yaho azaba amaze kweguzwa.

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

 

en_USEnglish