Digiqole ad

G.S Mulinja barira ku masahane atogeje, umuntu utazwi yafunze amazi

 G.S Mulinja barira ku masahane atogeje, umuntu utazwi yafunze amazi

Mu karere ka Ngoma mu burasirazuba

Bamwe mu banyeshuri biga ku Rwunge rw’amashuri rwa Mulinja ishuri ryo mu murenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma bavuga ko muri iyi minsi bakoresha amasahani atogeje bitewe n’uko amazi bakoreshaga yafunzwe mu buryo ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko butamenye impamvu. 

Iburasirazuba mu karere ka Ngoma
Iburasirazuba mu karere ka Ngoma

Mu rwego rwo kwirwanaho amasahani bayahanaguza ibyatsi. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko iki kibazo bugiye kugikurikirana kigakemuka vuba mu rwego rwo kurengera abanyeshuri.

Bamwe mu banyehuri barererwa mu ishuri rya GS Mulinja twasanze mu kigo, bamwe bari mu mashuri abandi bari hanze. Ariko uhageze wese batangira kumubwira ko bamaze igihe bafite ikibazo kibakomereye cyo kubura amazi bogesha ibikoresho.

Umwe mu banyeshuri yagize ati “Dupfa gufata ibyatsi tukabihanaguza amasahane tukirengera ingaruka ariko biba ari umwanda ukabije.”

Undi ati “Iyo ugize amahirwe ukaba wigana n’umunyeshuri uturanye n’ikigo uramwegera ukamusaba amazi ukoza, ejo wayabura ugahanaguza ibyatsi.”

Umuyobozi  wungirije ushinzwe amasomo mu ishuri rya GS Mulinja, Cyakwera Marie Oliva yemeza ko iki kibazo cy’amazi afunze agihari akavuga ko abanyeshuri bogesha ibyatsi ibikoresho bariraho bidakwiye.

Ati “Ikibazo turakizi, amazi koko arafunze baraje ababishinzwe (batatubwiye abo ari bo) muri weekend tugarutse ku ishuri dusanga ntayahari tubajieje uwo muri WASAC usanzwe atuzanira amafagitire atubwira ko atazi uwayafunze.”

Bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri bavuga ko ikibazo cy’abana badakoresha amazi asukuye bishobora gutuma barwara indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda, bagasaba inzego zibishinzwe kubafasha bigakemuka.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko iki kibazo butari bukizi ariko ngo bugiye kugikurikirana kugira ngo gikemurwe ndetse hanamenyekane icyatumye iki kigo gifungirwa amazi.

KIRENGA Providence, umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Umuseke ati “Iki kibazo ntabwo twari tukizi ariko uko byagenze (nyuma yo kubanza kubaza) ni rwiyemezamirimo uyacunga wayafunze tugiye kubikurikirana amazi afungurwe.”

Ntibyari bisanzwe ko ikigo gifungirwa amazi n’umuntu utazwi bikagera aho hashira ibyumweru bibiri atarafungurwa ndetse n’uwayafunze atazwi. Kuri iri shuri rya G.S Mulinja abanyeshuri biga bataha ariko ku manywa bakarya ku ishuri muri gahunda ya School Feeding.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish