Digiqole ad

Ferwafa yahamagaje Jean Marie Ntagwabira kubyo yatangaje

Ku wa mbere tariki 16 Nyakanga saa tanu z’amanywa, umutoza Jean Marie Ntagwabira agomba kwitaba ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda nkuko amakuru atugeraho abyemeza ngo yisobanure ku byo aherutse gutangaza mu kiganiro yatumiyemo abanyamakuru.

Ibyo Jean Marie yatangaje yavuze ko ari umusingi asigiye Rayon Sports wo gukemura ibibazo byayo ku buryo burambye, FERWAFA nayo yaba igiye kubiheraho mu gushaka ukuri ku bivugwa ku mikino imwe n’imwe mu Rwanda/photo archives umuseke.com

Muri byinshi yatangaje kuwa gatanu tariki 6 Nyakanga ubwo yari yatumije abanyamakuru, Jean Marie Ntagwabira yavuze ko hari ruswa yatanzwe Tariki 23/03/2010 ubwo yatozaga Kiyovu Sports kugirango abashe gutsinda Rayon Sports.

Muri iki kiganiro Jean Marie Ntagwabira yabwiye abanyamakuru ko umwe mu banyamuryango ba Rayon Sports witwa Issa, atashakaga ko Kayiranga Baptista akomeza gutoza Rayon Sports, bityo uyu Issa yaciye ku bakinnyi ba Rayon ubwo biteguraga gukina na Kiyovu ya Jean Marie maze bamwe mu bakinnyi abaha ruswa ngo birwaze abandi bakine nabi Kiyovu ibatsinde, Baptista yirukanwe.

Niko byagenze kuko Kiyovu yaje gutsinda Rayon Sports ibitego 3 kuri 2, Kayiranga Baptista, umutoza uheruka guha Rayons Sports igikombe iheruka mu 2004, yirukanwa nabi cyane ndetse abafana banamumennyeho inkari nyuma y’uyu mukino wabereye i Nyamirambo.

Jean Marie avuga ibi, yavuze ko yabibwiwe na Issa ubwe, ko ariwe wari wabiteguye n’ubwo Jean Marie yasobanuye ko we nta ruhare yabigizemo uretse kuba yarashimiye Issa kuba yaramufashije gutsinda umukeba we Rayon Sports.

Ihereye kuri aya makuru Ntagwabira yatangaje, FERWAFA yavuze ko ishaka kuyakoraho iperereza, ngo irebe niba hatarabayeho kugura umukino (match fixing). Ariyo mpamvu yahamagaje umutoza Ntagwabira ubu udafite ikipe nimwe ari gutoza.

Issa wakoze biriya, ngo yari agamije kugarura umutoza umunyekongo Raoul Shungu muri Rayon Sports, ariko siko byagenze ahubwo umuherwe wa Rayon bita ‘Hadji’ yahise azana umutoza Jean Marie Ntagwabira.

Jean Marie Ntagwabira waje adashyigikiwe na bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports, yavuze nka Issa, Salvatore, Migambi n’abandi, Jean Marie yatangaje ko ubucabiranya bw’aba bagabo, kwaka icya cumi ku bakinnyi b’abanyamahanga bazanwa no gushaka kurya akabonetse mu ikipe aribyo bisenye ikipe ya Rayon Sports mu myaka ishize.

Ubu haribazwa ikizakorwa na FERWAFA niramuka isanze koko harabayeho kugura umukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports wabaye muri Werurwe 2010.

Ese ntiyaba ari intangiriro yo kwibaza niba ibyagiye bivugwa byo kugura imikino imwe n’imwe mu Rwanda ku makipe amwe n’amwe nabyo bijya ahagaragara?

Tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru.

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • sha barakoze ariko bararye bari menge Rayon ikundwa na benshi bamwe baracyari bato, mwe murashaje. Tuzayiteza imbere mwe mumaze gupfa mwogatsindwa mwe mura tubabaza!!! kandi bamwe turigutera imbere murabesha Rayon si iyanyu ni iy’abanyaRwanda bose bayikunda.
    Ndavuga abo biyita ko bayikunda kandi bayanga bitwaje ubwo bufaranga bwabo ngo babone icyo barya

  • GASENYI NA ISSA MURASEKEJE! NIYO NKUBONANYE NA ISSA MBONAKO URI CONVAYEUR KUKO BYO YASAGA NKUBIZI, AKORANA NA AMRI DRIVER WA RAYON. UZIKO HAVUMBUWE FACTURE ZA RESTAURANT RAOUL ATISHYUYE!!! NJYE NARABAGABURIYE BARANYAMBURA KUKO NTA CYA CUMI BANKURAHO, MUZAMBAZE NDAKEKA NA NYABUTONO BATARAMWISHYUYE! (ISSA NI GUTE WAYOBORA UTARICAYE KUNTEBE Y’ISHURI???) JEAN MARIE NDAKWEMERA NK’UMUNTU TWACANYE HENSHI!! TUKURI INYUMA

  • RAYON We abinda nini bagukozeho ntibazatuma utera imbere ariko humura turimo turabyiruka tugukunda tuzaguhozamarira uterwa nabakwiyitirira!

  • Ntagwabira uri umuntu wumugabo kweri byibura kumuti ugomba kuvugutirwa Umupira wamaguru mu Rwanda urasa nufunguye amarembo yo kuwugeraho. Erega ibitwicira umupira nibyinshi(abanyamahanga, kugura imikino, ruswa mubasifuzi, amakosa mugutoranya abakinnyi bo muri academie, kugabanya imyaka…).

  • Footaball yoa mu Rwanda irarwaye kandi na FERWAFA nayo irabizi nuko yicecekera kandi subwambere match yaba iguzwe kuko bibaho cyane ibyo APR yirirwa ikora ntawe utabibona ariko FERWAFA baringa irihariya ikinumira kuko ubanza ntajambo yagira kuri APR. Jean Marie abaye umunyakuri arabitangaje ariko nubwo ibi byose bigiye ahagaragara ndababwira ukuri ko ntacyo FERWAFA ibikoraho kandi murabibona kuberako itatinyuka gukora ubushakashatsi bwimbye kandi iramutse ibukoze APR nayo yagwa muri ayamakosa kandi FERWAFA itinya APR birazwi so rero mureke twicecekere tubihange amaso naho RAYON nishikame ihame hamwe ibi byose bizashira igihe abakunzi bawe benshi cyane bazarambirwa aka kajagari i

  • erega aho football igeze ntikiri yayindi abakinnyi bakinira kubavuga kumaradio football aho igeze ubu n inoti so abarayon mwe muri bwa buro butagira umusururu sinumva ukuntu ikipe ifite abafana benshi murwanda igira ikibazo cy amikoro n ibi byose bakora byo kugura umukino nubwo ntari sure n ukubera ubukene so mwe murekure cash mugabanye amagambo

  • ariko namwe mransetsa ubu se mu butariyani ho ko byabayeyo si igihugu cyateye imbere, uretse ko nta numwe utazi ko ifaranga riyobora isi. mukomeze mwikorerere inoti mushaka ibyo muvuga cyane ko namwe aribyo bibatunze.

Comments are closed.

en_USEnglish