Digiqole ad

Episode ya 63: Jane yubashye Eddy baraganira, Eddy avuze ko amukunda undi arahinduka…

 Episode ya 63: Jane yubashye Eddy baraganira, Eddy avuze ko amukunda undi arahinduka…

Episode 63…….Nakomeje kumureba mu maso nongera ndeba na badge yanjye haciyemo nk’iminota itatu.

Njyewe – “Jane?”

Ngihamagara Jane yahise yikanga arashiguka aba arahagurutse Mwarimu aba arinjiye.

Mwarimu – “Dore  mbese, ubwo wari ugiye rero!”

Jane yahise yongera aricara, Mwarimu atangira kwigisha, ariko nareba Jane nkabona yagiye kure. Byageze nka saa  kumi dusoza amasomo y’uwo munsi, Mwarimu  amaze gusohoka Jane ahaguruka vuba, mpita mufata ukuboko, ahita ahindukira areba ukuboko kwari kumufashe nikangamo ndamurekuza.

Njyewe –  “None se ko utambwiye, wanyemerera?”

Jane – “Ok. Muraza  kumbona!”

Jane yahise agenda yihuta, nanjye nsigara mvuga ibya woooow n’ibindi, mu by’ukuri nahise numva nishimye cyane, nsigarana ikibazo cy’ukuntu ndibucike Destine wabaga ari kumwe na njye isaha ku isaha. Nkibyibazaho ako kanya  Destine nk’uko bisanzwe iteka ngo baaa!

Destine – “Eddy, ndagushaka!”

Njyewe – “Ndahari rwose!”

Twarasohotse tujya hanze, duhagarara gato ubundi Destine  arambwira.

Destine – “Eddy, waretse nimugoroba tugatemberana?”

Njyewe – “Tugatemberana hehe ubwo Desti?”

Destine – “Hano hafi uko haba hameze kose ariko ndi kumwe nawe!”

Destine yambwiye gutyo mpita nkubita agatima kuri gahunda ya Jane.

Njyewe – “Sha ndumva…….. Nako ndaza kukubwira!”

Destine – “Uuuuuuh, ariko Eddy, nako I am waiting for you!”

Tukiri aho telephone yanjye numva isonnye, ndebye nsanga ni James umpamagaye ndeba kumwitaba Destine ahari mbona byambuza kwisanzura ngo mubwire byose nanga kumwitaba ahubwo mbwira Destine.

Njyewe – “Desti, ko  hari utuntu nshaka gukemura gato wareka nkajya Chambre, aho mba tukaza kongera?”

Destine yahise ambera umwana mwiza  yemera vuba.

Destine –  “Ahubwo sha, reka tujyanirane unzamure nanjye njye kuba nduhuka!”

Akivuga gutyo si nzi umuntu wamuhamagaye kuri telephone, arebye muri telephone ye mbona arikanze aba aramukupye, nsa nk’utabibonye, turakomeza  tugera kuri chambre ye ahita yinjira na njye ndakomeza ninjira mu yanjye ndakinga, mpita mpamagara James vuba vuba, ntiyatinda kuyifata.

James – “Hello Bro!”

Njyewe – “Hello, hello munywanyi wa kera! Wakize hangover se ko naraye ngushatse nkakubura?”

James –  “Ariko wowe ubanza ufite maneko ihora ingenzura sha, wabwiwe n’iki se ko naraye nsinze?”

Njyewe – “Hahhhh, ujye wemera ko nkuzi erega, wowe ntiwanyihisha!”

James – “Ewana iza nimugoroba zo zari zinyishe neza neza!”

Njyewe – “Bro, nyamara ushatse wagabanya cyangwa ukazivaho!”

James – “Erega na njye si njye, navutse mbona zinyobwa! Muri picnics se byifashe bite!!?”

Njyewe – “Hahhhh reka nta picnics ndimo Bro, ndi mu mahugurwa erega, kwanza ni na cyo nagushakiraga.”

Natangiye kubwira James uburyo narangariye umwana w’abandi bikarangira nsebye, mubwira ibyanjye na Destine,………Mbega nk’umwizerwa wanjye byose ntacyo nibagiwe, nsoje James arambwira.

James – “Bro, amahitamo yawe si uwo mukobwa Destine rwose! Ubwo se n’umunyereka akanshira mu maso ko nzamutumbagiza! Ahubwo se Bro, uwo mwana wasomye badge yawe akajya kure wabona atakuzi?”

Njyewe –  “Ahaaaaa, na njye ubu ndi mu gihirahiro, ahubwo mu kanya mfitanye gahunda na we!”

James –  “Sha, mba ndoga sine ya Data uri mu rukundo! Iyaba yabaga Kabebe cyangwa asa na we, wahindura amateka ukabaho wishimye!”

Njyewe – “Byihorere sha, mbega ni nka we neza neza, aratuje, arubaha, ni mwiza, aseka neza,…..”

James – “Aaaaaaaah!! Rekera aho, ndumva wabaye umuvuzi w’abeza!! Gusa ndumva na njye mukunze!”

Njyewe – “Bro, attention please, nankatira nawe uzajyeyo!”

James – “Unyibukije Djalia sha!”

Njyewe – “Oooooh Sorry, eeeeeh ahubwo hari umusore turi kumwe hano na we ufite umu cherie witwa Djalia Bro! Ariko ngo uwe yagiye hanze!”

James – ” What? Ahuuuuu, none se na ko nizere ko atari we! Ubu ni wo  muhigo ndiho, uwamunyereka rimwe ryonyine gusa ngapfukama bwa kabiri.”

Njyewe – “Gumana icyizere nk’icyanjye Bro, wenda  hari icyo Imana iduteganyiriza!”

James – “Amen!”

Njyewe –  “Reka njye nitegure rero ndumva nashyushye, ubwo turasubira!”

James – “Asanti sana! Ubwo uraza kumbwira!”

Njyewe – “Merci beacoup!”

Call end.

Nakuye  Telephone ku gutwi, ntangira kwitegura vuba vuba ngo njye kureba Jane, numvaga nashyushye byo wa mugani wanjye, nikoza douche mvuyeyo ndambara nishyira ku murongo, ubundi ndasohoka ngeze hanze ntangira nshaka aho nicara, ahantu hose ngiye nkabona wapi simpakunze nkongera nkimuka, gutyo gutyo ngeze aho mpitamo kwicara ahantu mu ka Jardin hari udutebe twitegeye ibiti byiza byari hepfo gato.

Saa kumi n’imwe ziragera, saa kumi n’ebyiri n’igice ntangira kwishima mu bwanwa mpita mpaguruka, mpindukiye mbona nguwo Jane ahagaze ku nkingi ya Salle ha handi twigiraga, mbura uko muhamagara, ntangira kwikoroza no kwitsamura ngo ndebe ko ahindukira.

Si nzi ukuntu nahise mbona Eric wari uhagaze impande ye andebye mpita mucira udusiri, akomanga kuri Jane, aramunyereka duhuje amaso ndamurembuza atera intambwe, atera indi mbona aje ansanga, woooow!!

Nahise ntangira kugorora ikora nshyushya ibiganza, angezeho ngiye kumuhobera ampa ukuboko nsebamo ariko ndiyumanganya, duhita twicara kuri twa dutebe.

Njyewe – “Jane, hi!”

Jane – “Yes, hi!”

Njyewe – “Wambaye neza cyane!!”

Jane – “Ubwo ntimumbeshyeye koko?”

Njyewe – “Oooh Jane, oya se kandi udatuma mbabara!”

Jane – “Ok reka mfe kubyemera murakoze.”

Njyewe  – “Humura urisanga ahubwo nari ntangiye guhangayika ko utakije!”

Jane – “Uuuh! Mbega, ni byiza niba mutambeshya!”

Njyewe –  “Oya Jane, uzi ko kubeshya ari cyo kintu cyananiye!”

Jane – “Ntimukanabyifuze pe!”

Njyewe – “Jane, sha ufite icyubahiro kirenze, basi kuri njye uzajye wisanzura mu gihe umpaye amahirwe yo kuganira na njye!”

Jane – “Nta kibazo nzagerageza, none se mwambwiye icyo mwanshakiraga niba ntabagoye!”

Njyewe – “Jane, icyo ngushakira rero nta kindi, nashakaga kukubwira ko kuva umunsi nkubona,…….. [Nkiri kuvuga ahita ansha mu ijambo]”

Jane – “Oooooh sorry, nibutse ko ari ukumbwira ikintu warangariraga cya gihe!”

Njyewe – “Ooooh, ni byo rwose, Jane, uriya munsi wambereye umunsi wo guhumuka kwanjye nkabona icyo nifuzaga kubona kuva nabona izuba!”

Jane – “Uuuuh, ubwo se kuva wavuka wifuzaga kubona iki?”

Njyewe – “Bb nkimara kukubona ni cyo cyanyemeje ko noneho nshobora kuba mbona, Jane, nkikubona amaso n’umutima byanjye  byahise bifunguka ibitekerezo byanjye biguma kuri wowe mba nk’igishushungwe kubera ubwiza bwawe, Jane uri mwiza pe!”

Jane – “Murakoze!”

Njyewe – “Kuva uwo munsi rero wakomeje kuza mu ntekerezo zanjye iyo maze umwanya ntakubona amaso n’umutima wanjye birakunyishyuza, nkumva ntatuje!”

Jane – “Uuuuuuh, iminsi ibiri yonyine koko?”

Njyewe – “Jane, iminsi ibiri maze aha iruta umwaka kuko ni yo ntangiriro y’ibyishimo byanjye, kuba warantoraguriye ibyo nataye, ukicara impande yanjye ndetse ukaba wampaye n’umwanya wawe byanyeretse ko ufite n’umutima mwiza, kandi ari wowe nifuza kugira!”

Jane – “Murakoze! Ngaho reka tugende hari rapport ndi gukora ngomba kurara nohereje ni na cyo cyatumye nkererwa kuza kubareba!”

Njyewe – “Oolala Jane, numvaga nshaka kugumana nawe, numvaga mfite umutuzo udasanzwe!”

Jane -“Humura wenda next time tuzongera!”

Oooooh lala Jane amaze kumbwira ko agiye numvuse intege zicitse, sinifuzaga kumurekuza, nakomeje kumwitegereza tumara nk’umunota wose turebana, ngiye kubona mbona arahagurutse na njye ndahaguruka  ndamwegera mufata mu biganza ndamubwira.

Njyewe – “Jane, ku gukunda bindimo ntabwo mbirimo, ni ukuri Je t’aime!”

Namaze kuvuga gutyo, asa n’uwikanze mu maso ye arahinduka ariko mbona ababaye.

Njyewe – “Jane, ko uhindutse bigenze bite?”

Jane – “Mbabarira tuve aha!”

Njyewe – “Jane, mbwira witinya kuba nkubwiye ko ngukunda ni byo bitumye uhinduka?”

Jane – “Oyaaa,  oya weee! mbabarira pe kandi wihangane!”

Jane yahise ansiga aho agenda yihuta, na njye mukurikira nihuta  ngo mugereho, nkigera hirya gato nkubitana na Destine asa nk’aho avuye ahantu hatari hafi aho, mpita mpagarara araza arampobera ariko umutima wanjye ntiwari  uri aho,  ubundi arambaza.

Destine – “Eddy ko wababaye? Basi mbabarira byantunguye?”

Njyewe – “Ushatse kuvuga ko se…..”

Nkiri kuvuga, Destine aba anshiye mu ijambo!

Destine – “Eddy ndakwinginze basi unshe amande ushaka ariko utakomeza kundakarira!”

Nahise numva ko ibyo ari byo byose hari icyabaye, nkomeza kuba calme ukuntu, Destine amfata ukuboko turazamuka, tuba tugeze ahantu hari hiherereye urumuri rw’amatara rutageraga! Destine ashyira isakoshi ku ruhande amfata mu bitugu.

Destine – “Eddy, sinifuje kugusiga, kandi urabizi ko ngukunda gusa icyatumye ngenda ntakubwiye, hari umu Brother wanjye uba inaha burya twatandukanaga yahise ampamagara, mubwira ko ndi inaha, murangira n’aho ndi ambwira ko  ari hafiya ya hano ndetse  ambwira ko niba ndi free naza nkamusuhuza gato, nahise ngenda nzi ko ndibuhite ngaruka ngezeyo turabonana, ambwira ko atuye hafi yaho twari duhuriye, rero kubera ko numvaga ari hafi aho mpita ngaruka ndemera turagenda.

Sha Eddy, tugezeyo nasanze abana n’umusore bigeze kuzana mu rugo kuri anniversaire yanjye! Ubwo nicaye  turaganira hashize umwanya Brother ku ku kazi ke baramuhamagara ahita agenda, nsigarana n’uwo musore dukomeza kuganira, hashize umwanya atangira gushaka kunkoraho ariko  nkamwangira, agakomeza kumbwira ko ankunda, nyuma yaje kubigira imbaraga, afunga imiryango y’inzu ngo ashaka ko turyamana ariko nkomeza kumubera ibamba.

Sha Eddy Imana nagize ni uko umwana ubatekera yahise aza ntangira kuvuga cyane abonye bishobora kumugiraho ingaruka ahita akingura ni ko gusohoka niruka mpita mfata moto ngaruka hano!

Eddy, please mbabarira ntacyo nguhishe ………………………..”

Ntuzacikwe na Episode ya 64 na Eddy muri My Day of Surprise

UM– USEKE.RW

44 Comments

  • No 1

  • Narabivuze papa wa kabebe yangije umutima w’umwana we, kandi namwe mwibuke ko kabebe ava kuri ririya shuri yasize Eddy afite phone ariko ntiyigeze amuhamagara, niwe wenyine washoboraga gushakisha umukunzi we Eddy kandi akamubona ariko nyine papa we yamukoropye mu bwonko. Ku bwanjye nzakomeza kubabazwa n’urukundo utahaye Soso. Ntakundi agahinda karanyishe

  • Iyi Epsode irimo confusion nyinshi pe, Mamase Jane abifashe ate?, Destine se abonye umuhungu umuzimiriza umuriro akaba yitanguranwa? Djalia se koko yakujeho James burundu, Ikindi nibaza Eddy na James kuki munkuru badashakisha amakuru ya ba chr babo?

  • Number1

  • Number1

  • Imana ishimwe ko Jane ahaye umwanya Eddy nubwo ntacyo amwijeje ariko abakobwa b’umutima ntibajya bapfa guhubuka ngo berekane ikibari kumutima courage Eddy, gusa uko kwikanga yagize abonye badge yyawe nuko gusaba imbabazi hashobora kuba harimo akantu to! Ibyo aribyo byose niwe kabebe, gusa naho Destine nkurikije imyitwarire ye sinapfa kwemera ibyo avuze nkumuntu ugukunda kdi wagusabaga umwanya ngo mutemberane afashe gahunda imutunguye ntiyakoherereza na msg??

  • eh,
    mbega uburyohe bw’inkuru.

  • 1

  • Nr1

  • 11111 uwa kwanza

  • number one today????

  • Kabebe se mana yababajwe niki? Menya aruko akubonana na Destina ati itendeka ryabahungu bubu ndarizi . Mana weeeee Eddy humura ntakibazo muzongera muganire afite umwanya uhagije dore ko mutaribwirana neza . Akandi ejo haratinze kugera

  • iyi saa kumi nimwe se hari untanze?
    Eddy, icyomanzi cyirakwiyeretse kigendeshegake uzacyereke ko isano mufitanye ari csmpany mukoranamo ntarindi.

  • Kabebe ya mumenye ariko ubanza yaramenye ko ise ariwe wahemukiye Eddy akaba afite ubwoba !!! Hari ikibyihishe inyuma pe

  • Hhhh,Destine? Wowe wararangiye tu,Jane ni Kabebe

  • Yewe uyu ngo ni Destine ikigaragraa nuko avuye gusambana ahubwo!! Mwibuke ngo bamuhamagara kare akikangamo ukuntu ndetse agakupa phone!! Uyu mukobwa ni icyago sha Eddy uramenye rwose ntukore ishyano ngo ukomeze kumwiyegereza kuko ibyo avuyemo ni agahomamunwa!!

    Ahubwo ubanza izina Eddy, Jane yabonye iri kumwibutsa Eddi Rwibutso wa kera ariko wenda akaba yabuzea aho ahera akubaza niba yaba ari wowe kuko nkeka ko atakwiyumvisha ko waba warakomeye kandi aguheruka ucuruza amandazi n’icyayi!! Cyangwa se na none ashobora kuba yarakumenye ariko Papa we akaba yaramukubwiyeho ibibi byinshi, cg se yaramubwiye ko yakwicishije cg yakwirukanishije ku buryo yumva byararangiye utari we!! Gusa nkomeje kugira amatsiko!!

    Djalia we rwose ubanza yaraciyeho bityo James akizahanagura rwose!! Ariko se byaba bigeze iki gihe James wenda ataranamuhamagara ngo amubaze uko bimeze? mu nkuru haraburampo ako kantu ariko turizera ko mukomeza kuyituryohereza!!

  • Nahageze disi ndabatanzee. Eddy reka ba umuntu wumugabo Destine suwo kwizerwa. Uriya ni kabebe uko mbibona wa nyawe ndetse.

  • ariko Eddy wakwikuyeho Destine akakureka ko mbona ahubwo ashobora gutuma Jane akwanga agufata nkumuhehesi utendeka bose

  • Mbega umukobwa w’ikigoryi Destine! Ubwo se arabona ko abeshya uruhinja ? Edy nawe nturabona ko ari Kabebe muvugana? Gusa shyiramo agatege kd ugenze make. hakanira Destine areke gukomeza kwishyira ku myako.

  • Eddy kukomerewe urabigenza Ute? Allah akorohereze.

  • Aba mbere mushyireho comments

  • yebabaweeeee jane agiye atibwiye eddy? ariko amherezo yinzira ni munzu azava i huye bamenyane pe naho destine nave mubyo arimo?
    Ndabatanze mwese pe? uyu munsi ninjye wa mbere kbs

  • Ubu se ninde untanzera! Nayiraye ku ibaba nkabyukiyeho jye icyampa jane akaba ariwe kabebe.maze nkaziyumvira uburyohe bw’urukundo rwe na eddy buzakomeza n’imyaka yamutegereje!

  • hhhhhh
    Uyu mukobwa ni akaga kbsa.
    Jane c we ko mbona akomeje guteza urujijo.
    ahhhaaaa reka nkomeze nihere ijisho amaherezo nzayamenya

  • yebabawe eddy ko ababaye! aho uriya mukobwa sikabebe akaba papa we yaramwangishije eddy.Imana ibigemo kukoeddy akeneye umunezero.

  • Numero 1

  • Ka Destine ni akanyamitwe buriya ni umutype kavuye kureba kuki se kanze kwitaba 4ne igihe kari kumwe na Eddy kakayikupa. Eddy shaka ukuntu umwicaho kbs uwo si uwo kwizerwa kd n’imico ye si myiza

  • Mbaye uwa mbere

  • Destine agomba kuba ari ibandi urumva ukuntu abeshye Eddy ngo ni Brother we kandi agomba kuba ariya numero yamuhamagaye barikumwe na Eddy akanga kuyitaba. Icyampa Jane akaza kubona akandi kanya akaganira na Eddy neza.

  • Yebabaweeee se wa kabebe yararikoze pe ikigaragara nuko Jane yaketse kabebe tu kd se akaba yaramumubwiye nabi, gusa Eddy tuza imbuto yumugisha yera kugiti cyumuruho, urukundo rwanyu na Jane ruzabaho kd muzigisha benshi. Destine we nikirara pe ntakomeze kukwiyoberanyaho hato Jane atazagufata nkunuhehesi.
    Thx nahejo mucyakare

  • ariko rwa Eddy narwo rurahubaguritse ahangaha!! ubu se ni kuriya batereta? niyo waba wakunze umuntu bingana bite wahita uhubuka kumunsi wa 2 ukimubona uti NDAGUKUNDA?? ubwo se uwo mukobwa wakwemerera ngo mukundane nyuma ya deux jours we urumva yaba ari umunyabaki? kabishywe Jane anigendeye ubigizemo uruhare kabisa ubutaha uzibuke kugenza ibintu buhoro buhoro nkuko wahoze kuko kuva nakumenya nibwo uhubutse kabisa! cg utangiye kuvangirwa sha? ongera ube serious nka mbere kandi wibuke ko mugutereta wiruka kumukobwa cyane aguca amazi! urakoze kunyumvira! iyo nshinzi ngo ni Destine yo rero avuye gusambana nuko yitanguranwaga kubera ikimwaro hubwo hita umukatirira ahongaho ntabintu byinshi! ba umugabo wahoze uriwe wicanganyukishwa nabakobwa

  • Yaaa mbega destine yewe ni ikurumira habili koko! Eddy Jane buriya yibutse Eddy we yabuze none mbwibwire mutangire uburyohe bw’urukundo rw’umwimerere.

  • Ariko mbibarize abategura iyi nkuru, njya nkunda kubona abantu benshi bahuriza ku kuvuga ngo ndi uwa mbere cg ndabatanze nibindi bigaragara ko buri wese aba yashyizeho comment abona nta wundi urayishyiraho, none se abantu bose baba bandikiye rimwe cyangwa?? Mumfashe munsobanurire. Murakoze cyane kandi umuseke kutugeza ho inkuru ziryoshye

  • Hari ibintu bibiri
    1.
    hano,Ntago Eddy ukuntu yakundaga Kabebe yamwibagirwa burundu…. Ahubwo uwu Jane ashobora kuba ari umuvandimwe wa Kabebe hanyuma Kabebe akaba yarabwiye Umuvandimwe inkuru yuwo yakunze ariwe Rwibutso Eddy,icyatumye JANE asoma Budge ya Eddy bigatuma ajya kure mubitekerezo nuk yahise yibuka inkuru Umuvandimwe we yamubwiyeeeee,,,,Ikindi aho Jane yasetse Eddy akabona isura imuciye mumaso nuko aba bana Jane ndetse na Kabebe bafite inseko imwe kuko bavukana.Nicyatumye yikanga akanahinduka nyumva yo kubwirwa na Eddy ko amukunda nuko yibutse amateka ya Eddy hamwe numuvandimwe we hanyuma akabura umwanzuro neza

    2.Reka tuvuge ko uwo Jane ariwe KABEBE ntakintu kibi Papa wa Kabebe yamubwiye,,ahubwo wasanga Yaramubwiye ukuri kwa Eddy,ikigaragara nuko Papa wa Kabebe Afite uruhare mukubura kumuryango wa Eddy,Rero Kabebe(Jane)Yongeye kubona Eddy ariko kubera amateka yiyi miryango yombi Kabebe yabuze aho ahera Ngo Yongere kwisanzura Murukundo.

  • Aha abanditsi babyishe!! Nta bantu baganira kuriya batibwiranye,bmenye aho bakora n’agiye ibindi… Ahubwo Barikuvuga ibindi bitarimo Jane na Eddy….; cg Destine yagombaga kubavangira bagiye kwibwirana!

  • uuum, ibaze!!

  • Ago bigeze ndinginga umuseke ngo uge uduha 2 kumunsi kamwe mu museke akandi mumataha y’inka.

  • Icyo nzi nuko tuzataha ubukwe bwa Kabebe na Eddy ibindi byo ntibindeba. nubundi isezerano kugira ngo risohore rirabanza rikakugerageza, iyo utitoje kwihanganira ibigeragezo uricamo kabiri ugatwara pirate ariko Eddy we yaritoje ni professor muri byo

  • umurundi wa 1.

    ico mbona co, destine arashobor kuzatuma eddy agira ibibazo. kimwe coco eddy ntashobora gukunda destine, uyu nawe murabona ingeso ziwe, nkubu iyavuye yoba akuyeyo imbanyi, arashobor kuzoyagiriza eddy bari kukazi, usange eddy bimuzaniye ingorane nyinshi. reka turindir iyo bizoja.

  • Mwaramutse neza! Rwose Eddy ambabarire yiyame Destine anamubwireko adashaka kuzajya aza amwifatishaho uko yiboneye asyi weee!!!!NahubundiJane yabuze icyo avuga kubera guhora abona Destine arikumwe na Eddy.

  • Sha Kabebe we yamaze kumenya ko uriya musore ari Eddy ariko Eddy we ntaramenya ko ari kabebe bari kumwe.cyakoze Kabebe asa nuwahawe brefing ukuntu tu kuko asa nudashaka ko Eddy amumenya.gusa amaherezo azamwibwira.abashaka kwinjira muri grp inshuti za Eddy bahamagara cg bakohereza ubutumwa bugufi kuri 0782848247.

  • Mana we mwatubabariye mukajya muduha episode 2/day, amatsiko aratwishe pee!!!

  • uuuuh tubihange amaso

  • ndagaxwi story yuyu munsi irarenze tu ahubwo kabebe ariwe jane ndumva yaratatiye igihango tu reka dutegereze twitonze tunyotewe duhishiwe ahandi ni ahejo

Comments are closed.

en_USEnglish