Digiqole ad

Episode 28: Mama Brown, Gaju, Nelson na Gasongo basezeye icyaro bagiye kugerageza amahirwe

 Episode 28: Mama Brown, Gaju, Nelson na Gasongo basezeye icyaro bagiye kugerageza amahirwe

Tukimara gufata umuhanda natangiye kujya kure, intekerezo zanjye zose zari kuri Brendah, akanya gato cyane nari mbonye ko kumukoraho kongeye kunsubiza mu mateka yanjye na we maze nongera kwibuka byose.

Muri icyo gihe numvaga umutima utera umbaza impamvu utamubona hafi, ariko ntacyo nari kuwusubiza kuko byose wari ubizi, ni ko kuwitsa ubugira gatatu maze na wo uranyumvira uratuza.

Nongeye gutekereza Kenny wari wongeye kubona uwamwibarutse, muri ako kanya niyimvisemo ibyishimo byinshi kandi koko byari bikwiye kuko mu mpano nziza zibaho yari abonye iruta izindi yari akeneye! Nkibaza ibyo.

Gasongo – “Nelson, wijya kure muvandi, humura igihe kizagera umwana wa nyokobukwe akube hafi!”

Njyewe – “Gaso, niba bizabaho Imana imfashe inyumve maze ibigire bwangu!”

Gasongo – “Kuri njye ubu amahirwe mfite ni uko Gaju wanjye mubona hafi, ariko ibihe turimo bidusaba gutuza urukundo rukatugumamo igihe kimwe nyuma yo gutsinda tuzazamura ibendera ku karubanda ababyeyi n’abavandimwe babone rya banga twasigasiye mu magorwa.”

Njyewe – “Ibyo byo ntubeshye, ubu turi ku rugamba ariko si ko bizahora, nta rugamba rudahosha, uwo munsi nzi ko urukundo rw’abato ruzigaragaza imiryango igahumurizwa, nubwo mbabajwe no gusiga Brendah nta kinshimishije cyane nko kuba Kenny abonye uwamwibarutse.”

Gasongo – “Nelson, nanjye buriya nanyuzwe ntatinze, ndizera ko ubuzima bw’uriya mwana bugiye guhinduka umunsi ku munsi kandi igihe gito twari tumaranye uburere yabonye buzamuherekeza azabe umuntu w’umugabo twifuza.”

Njyewe – “Gaso, ibyo ni ukuri kudacagase kandi ni amahirwe atari amahaho cyangwa amahimbano, ni amahirwe ya yandi aza rimwe mu buzima agahira abihanganye, twizere ko ejo ari twe.”

Hashize akanya Gasongo numva atansubije nkebutse nsanga yatangiye gusinzira, ndamureka arasinzira dore ko twari twanazindutse cyane kandi twakoze urugendo rurerure.

Twageze ha handi imodoka ihagarara mu kabwibwi maze nkangura Gasongo twese tuvamo, Gaju ajya imbere Mama Brown arakurikira natwe tuza inyuma yabo tubacaniye udutoroshi.

Gaju – “Ariko uzi ko Papa atajya ahinduka! Wumvise ukuntu yatubwiye?”

Mama Brown – “Ihorere mwana wanjye ni ko zubakwa, nawe nushinga urugo uzihangane kuko utihanganye ntiwamara kabiri mu rugo rw’umugabo.”

Gaju – “Mama, ni ukuri uzi kwihangana pe, ari njye namureka! Urabona ibibazo yaduteye yarangiza akadutukira imbere ya gereza koko?”

Mama Brown – “Mwana wa, kwihangana se si byo bitera kunesha! Humura Gaju ibi si ko bizahora.”

Twakomeje kuzamuka tuganira bidatinze cyane tuba tugezeyo, twasanze Sogokuru na Nyogokuru bicaye hanze dutungurwa n’ukuntu bicaye hanze mu masaha akuze maze bakitubona.

Kaka – “Ahwiiii! Ntabwo muzapfa vuba! Twari turi kubavuga rwose none muhise muza, ese ni mwebwe?”

Njyewe – “Ni twebwe Nyogokuru!”

Sogokuru – “Twari twanze kuryama mutaraza rwose!”

Mama Brown – “Yooh! Ni ukuri muri ababyeyi beza cyane pe! Ubu se ntitwabagoye koko?”

Kaka – “Oya ntaho byabaye! Ubu se waryama uwawe ataraza ukaba uryamanye iki koko? Rwose murakaza neza! Uuh, umugabo wanjye ko ntamubona!”

Njyewe – “Uwuhe se Nyogokuru?”

Kaka – “Ndavuga ntuza yewe!”

Njyewe – “Uravuga Kenny se?”

Kaka – “Yego yewe! Ari he koko? Ubwo ntimwaba mwamwibagiriwe mu modoka?”

Njyewe – “Oya Nyogoku! Mama Gaju araza kubabwira uko byagenze!”

Kaka – “Uuh! Mutambwira ko mwamubuze, rwose sinabyumva. Eh, mukaza, enda ngwino ushyike ku gasambi kirazira guhagarara hejuru ya Sobukwe!”

Gaju – “Hahhh! Murakoze Nyogoku!”

Sogokuru – “Ni uko ni uko ngaho mushire impumu maze mutubwire amakuru y’iyo.”

Mama Brown – “Murakoze cyane Muze!”

Kaka – “Yego disi! Naho ubundi se ko imodoka yabatwaye nta na puraki twari twayifashe urumva twari kuryama gute?”

Twese – “Hhhhhhh!”

Mama Brown – “Baraho barakomeye rwose nubwo ntawe umenyera ikibi, ariko nta kundi bamaze kwiyakira.”

Kaka – “Yooh! Nta kundi Mwana wanjye bihangane kandi wenda ni vuba bagataha.”

Mama Brown – “Natwe turashima Imana ko dushyitse ino amahoro kandi rwose urugendo rwagenze neza.”

Kaka – “Ni uko ni uko ma! Nelson murebe uturyo mu nkono maze mutamire mubone kuryama ntabwo mwarara mudakoze ku munwa!”

Njyewe – “Murakoze Nyogoku!”

Nagiye guhaguruka Gaju ahita antanga aba ari we ujyayo agaruka afite aga plateau kariho ibiryo maze dutangira kurya, Sogokuru na Nyogokuru batuganiriza ari na ko ibitwenge byari byose maze dusoje.

Kaka – “Ariko ko mutansubiza ra? Umugabo wanjye ari he?”

Mama Brown – “Eh! Mukecu, mbabarira byari byanshiyeho, twabaye tukigezeyo maze biba ngombwa ko tujya gusura Mama we wari umaze iminsi arwaye, none twasanze yarakize bahita bajyana.”

Kaka – “Dore re, ayiiii! Ni uko ni uko rwose Imana igira amaboko erega! Burya disi wamureraga?”

Mama Brown – “Yego Mukecu! Yatubwiye ngo tubasezere kandi tubashimire ngo ahatari kera azabasura kandi natwe tuzamusura.”

Sogokuru – “Uuh! Imana ishimwe rwose ubwo umwana ari kumwe na nyina ni mahwi, ubu se koko azaza nkiriho?”

Mama Brown – “Humura rwose azasanga uhagaze bwuma! Reka rero twegeke umusaya, kandi mu mbaraga nke zanyu mwakoze kudutegereza.”

Sogokuru – “Oya ni byo rwose dore mwakoze urugendo rurerure, natwe reka tujye gusemba akajijo bana banjye.”

Gasongo – “Muramuke Sogoku! Natwe reka tugende.”

Sogokuru – “Ni uko ni uko di! Rugira abarinde!”

Twese – “Twese hamwe Sogoku!”

Twarasohotse twegekaho urugi tuzamuka tujya kwa Gasongo maze mu nzira tugenda, Gasongo aba arambwiye.

Gasongo – “Nelson, ariko buriya bibaye koko tukabona kariya kazi byagenda bite?”

Njyewe – “Eh! Gaso, urabivuze koko? Njye mba nanga kubyiyumvisha neza ngo nzabibare byabaye!”

Gasongo – “Wahora ni iki ko njye ntagishyira telephone hasi, buri gihe nikanga bampamagaye!”

Njyewe – “Hahhhhh! Ubwo ubyikanga buriya biri hafi! Gusa nibiramuka bibaye bizaba ari umunsi tuzaba dutangiye andi mateka kandi uzahindura byose.”

Gasongo – “Nelson, reka icyo kiganiro tube tukiretse kidatuma ducumura twifuza, ahubwo se buriya tubonye akazi twakorera ino cyangwa mu mujyi?”

Njyewe – “Hahhhhhh! Ubwo rero ngo ikiganiro urakiretse?”

Twese – “Hahhhhhh!”

Twasekaga tugeze mu marembo yo kwa Gasongo maze turakingura turinjira turakomanga, Kaliza arakingura turinjira.

Gasongo – “Kali, bite se?”

Kaliza – “Ni byiza! Ko mutazanye Kenny se?”

Gasongo – “Yooh! Urihangana Kenny yasigaranye na Mama we aho twari twagiye!”

Kaliza – “Azagaruka ryari?”

Gasongo – “Ntabwo nari nabimenya ariko azaza vuba.”

Kaliza – “Natinda uzanjyana yo?”

Gasongo – “Yego, ngaho jya kuryama si byo?”

Kaliza – “Yego”

Kaliza yahise agenda natwe tujya kuryama mu gitondo twazindutse kare ngo tujye gufasha ababyeyi imirimo. Gasongo yajyanye na Mama we mu murima maze nanjye njya mu rugo, nkigerayo nsanga Gaju ari gukubura ku irembo maze nkimugeraho.

Njyewe – “Gaju, waramutse ute se?”

Gaju – “Sha ni bon! Nta kibazo pe!”

Njyewe – “Wow, ntiwumva se! Imana ishimwe rwose!”

Gaju – “Umugabo se yaramutse ate?”

Njyewe – “Oh! Iyo utambaza icyo kibazo nari kukikwibariza maze nkareba icyo unsubiza, humura rwose yaramutse neza!”

Gaju – “Ariko Nelson, buriya ntabwo ajya aganya ko ntamwitaho uko byagakwiye?”

Njyewe – “Gaju, humura erega na we byose arabibona kandi azi neza ko turi mu bihe bisaba kurebesha amaso y’umutima.”

Gaju – “Nelson, ni ukuri buriya hari igihe njya ntekereza ko yagira ngo naramutaye, gusa ubwo bimeze gutyo Imana ishimwe, nanjye disi umumbwirire ko agatima gatera kamusimbiza!”

Njyewe – “Yooh! Ni ukuri nta byiza nk’ibyo kandi bizaba ibindi umunsi twatsinze uru rugamba.”

Gaju – “Yego sha! Urakoze Nelson!”

Njyewe – “Gaju,  reka ndebe agasuka nanjye mbe mparura munsi y’urugo ndabona harabaye ikigunda.”

Gaju – “Yego sha! Courage!”

Ngihindukira ngo ngende nahise numva Mama Brown wari uri mu nzu ampamagara cyane.

Mama Brown – “Nelson! Nelson!”

Njyewe – “Karame Mama!”

Mama Brown – “Arampamagaye, amaze kumpamagara!”

Gaju – “Ngo?”

Mama Brown – “Arampamagaye yewe!”

Njyewe – “Nde, John se?”

Mama Brown – “Yego! Tumaze kuvugana arambwiye ngo twitegure saa kumi turaza kujyana iwe aducumbikire hanyuma ejo tuzindukire ku cyicaro gikuru cy’uruganda rwabo!”

Njyewe – “Wow!”

Gaju yitereye hejuru nanjye ibyishimo birandenga ako kanya manuka nihuta nshyira inkuru nziza Gasongo warimaga amasinde hepfo y’iwabo, akibyumva ayabyiniramo azamuka ubwo dutangira kwitegura!

Twatangiye gupanga byose n’ibitwenge byinshi na courage nyinshi, buri wese yari yiteguye kujya guhindura ubuzima, ibya saa sita bitunganye Mama Gaju asasa ikirago hanze we na Gaju na Nyogokuru bicaraho dusangira bisa nko gusezera, ari nabwo Mama Brown yikije umutima maze aravuga.

Mama Brown – “Muzehe nawe Mukecuru, byari byiza cyane ko tuguma aha kuko twaje twisanga ndetse tukahashinga ibirindiro, ariko noneho bibaye ngombwa ko inzira ifunguka maze ikatwemerera gutambuka, mukanya rero nimugiroba turaba tugiye kugerageza amahirwe tugatangira akazi katari ako twari dusanzwe dukora hariya mu kibaya ahubwo kisumbuye kurushaho.

Rero twifuzaga kubasezera, musigare amahoro kandi ibanga ryacu namwe buri umwe muri twe azarigendana kandi azaryongorera n’abandi, ntitubataye muhumure uko bizagenda kose tuzabasajisha neza kabone n’iyo twaba turi kure yanyu!”

Kaka – “Ayiii! Ni uko ni uko shenge, Imana iciye inzira, rwose ndabafatira iry’iburyo Imana na yo ibatunge inkoni!”

Sogokuru – “Guma guma guma! Ndirahira Rutare rwa Sentemeri wavugirijwe impanda ni uko abatabazi bakenyegeza akotsi kakarenga impinga agatabarwa! Uh, bana ba, muzagire ishya n’ihirwe kandi muzabe ingenzi n’imfura aho mugiye, muzaharanire kwanga umugayo kandi ntimuzabe sesabayore! Muzatsinde ikitwa guhemuka kuko aho wahemutse utahataha, ni mubona kandi byanze muzagaruke dore duteze amaboko! Ni uko ni uko ni uko ni byiza rwose!”

Twese – “Murakoze Sogoku.”

Kaka – “Nuliso! Enda hano wurire igiti uce amapera mugende murya inzara itabicira mu nzira!”

Twese – “Hhhhhhh!”

Njyewe-“Humura Nyogoku, rwose turahaze ntabwo inzara iri butwice!”

Kaka – “Aha, buriya ntawe ujya ku rugendo adakoze ku munwa nta n’urugendo rutagira impamba, ahubwo niba hari n’utujumba twasigaye mu nkono mushyire mu gasashi muze kuturya mugeze mu nzira!”

Twese – “Hahhhhhhhh.”

Twakomeje guseka ariko nubwo twasekaga hari byinshi Nyogokuru yatwubatsemo, ibyo yifuzaga kudukorera byatweretse urukundo n’urugwiro, kudushyigikira no kuduherekeza, ni ukuri ibyo byose ni umurage mwiza utagereranwa w’ubupfura n’ubumuntu bugira abantu.

Tumaze kumva impanuro za Sogokuru na Nyogokuru twagiye gusezera kwa Gasongo na bo ntibasiba kutwifuriza urugendo ruhire amasaha yicuma baduherekeza maze batugeza hepfo gato twanga kubarushya turabareka basubira inyuma natwe dukomeza twerekeza hepfo mu gacentre.

Tuhageze twahagaze ku muhanda tuguma gutegereza, saa kumi zuzuye ya modoka nziza ya John yadusanze mu gacentre hagati maze avamo aradusuhuza amaze kudusuhuza we ubwe yifungurira harya inyuma hajya imizigo ndetse adufasha no gushyiramo ibyo twari dufite, arangije afungura imiryango, Mama Brown yicara imbere natwe tujya mu ntebe zikurikira arakinga yinjira mu modoka arahaguruka dufata umuhanda!

Turenze metero nka magana atanu.

John – “Mumeze neza se?”

Twese – “Yego rwose.”

Mama Brown – “Ibyishimo byadusabye ntiwareba!”

John – “Hahhhhhh! Ni byiza cyane rwose kandi birakwiye igihe ni iki.”

Twakomeje kugenda ku muvuduko mwinshi ari na ko tuniganirira byinshi byerekeye akazi twiteguraga gutangira mu gihe kitari gito tuba twinjiye mu mujyi.

Bwari bwahumanye usibye amatara yo ku muhanda yamurikaga nta kindi twabonaga, maze John akomeza kugenda akata imihanda myinshi ageze ku gipangu kimwe arahagarara avuza ihoni, nyuma y’igihe gito barakingura imodoka irinjira iraparika maze John ahita avuga.

John – “Turahageze rero, iwanjye ni hano ni karibu rwose!”

Twese – “Stareh!”

John – “Reka nze mbafungurire rero maze babakire.”

John yavuyemo adukingurira imiryango tuvamo, ako kanya ahita ahamagara uwitwa Kiki aza yihuta.

John – “Bite sha!”

Kiki – “Eh! Ni byiza Boss! Twari tugukumbuye rwose njye na Zamu ntitwari tukirya ngo turyame, twirirwaga tumeze nk’amadubu dukanuye gusa!”

Twese – “Hhhhhhh!”

John – “Nk’amadubu nyine? Ubwo utangiye bya bindi byawe ndakuzi, ngaho twaza abashyitsi ibindi uraba umbeshya nkumve!”

Kiki – “Eh, abashyitsi? Barakaza neza rwose hano turabakira boge, barye, barebe na match ya Chelsea!”

John – “Ariko narumiwe koko! Ese watwaye ibyo utwara ukavuga ugenda?”

Kiki – “Eh, Boss nagiye kabisa, natumutse rwose!”

Kiki yahise abatura ibintu twari twazanye byose abitwarira rimwe maze natwe dusigara duseka.

John – “Rero ibya hano ni ibitwenge gusa, ngira abakozi, niba ari bazima, niba, na ko si nzi ibyabo! Buriya nirirwa nseka imbavu zanjye ni zo zagowe!”

Gaju – “Si byo byiza se Tonto?”

John – “Ahaaa! Uraje nawe ubyibonere, nturi hano!”

Akivuga gutyo ako kanya Kiki yagarutse yiruka cyane atugezeho afunga amaferi maze ahita avuga.

Kiki – “Abashyitsi, karibu rwose, umwe akomeze muri kane undi muri gatanu, gatandatu harajyamo uwo mu Mama.  Uwo muremure cyane arajya muri kabiri niho harimo ibitanda bibiri ndabona kimwe kitamukwira, njye ni icyenda naho Zamu we ni zero kuko arara hanze!”

John – “Ariko muranyumvira ra?”

Twese – “Hahhhh!”

John – “Si byo nababwiraga, ngaho munyumvire koko? None se Kiki, ko ari abashyitsi baje bwa mbere urumva bahazi koko?”

Kiki – “Eh, nari nibagiwe Boss! Reka nze mbereke aho turira.”

John – “Hhhhhhh, ariko ubwo murambonera ibyo ntunga hano koko? Karibu rata murisanga!”

Twese – “Stareh!”

Twinjiye mu nzu maze turicara, yari Salon nziza nziza cyane irimo intebe nziza n’utubati mbega hasaga na bike pe! John na we yaricaye maze hashize akanya aba aravuze.

John – “Yeah, nizere ko mutananiwe cyane?”

Mama Brown – “Oya, wananirwa ugenda wiyicariye koko?”

John – “Eh, cyane rwose burya nkatwe tuba twaramenyereye ingendo za kure dukunze kunanirwa.”

Mama Brown – “Yooh! Birumvikana disi.”

John – “Harya uwitwa Nelson ni uwuhe?”

Njyewe – “Eh, ni njyewe!”

John – “Ok good! Gaju we nahise mumenya kuko ari we mukobwa wenyine, harya wowe ni Ngabo?”

Gasongo – “Yego.”

John – “Ni karibu rwose hano ni iwanjye mbana na kariya gahungu Kiki n’uriya Zamu wadufunguriye!”

Mama Brown – “Uuh! Mwenyine se?”

John – “Yego rwose!”

Mama Brown – “Naho se Madame?”

John – “…………………….”

Ntuzacikwe na Episode ya 29 muri Online Game………………..

***********

26 Comments

  • Good

  • Wooom!!

  • Ibintu birangiye kuba byiza rwose. Thx umuseke

  • ndumva ibintu bibaye uburyohe rwose gusa azirinde gutereta gaju wa gasongo Pascal biragoye Ku muhindura

  • Ibaze kweli,’…….’ nari natwawe peee.

  • MUKOMEREZAHO TURACYARI KUMWE 5/5 MURAKOZE PE

  • Imana ishimwe kwihagana bitera kunesha bongeye kugera ahobakomereza ubuzima

  • Mbega uburyohe! komeza nguwe natwawepe!!

  • Kwihanga bitera kunesha nukuri gusa imana yacu ninziza pe

  • Amahirwe masa kur Mama Gaju,gasongo na Nelson !!!!

  • Imana ni nziza rwose!!ndishimye cyaneee!Kiki rero aransekeje ameze nka kadogo wa Eddy neza!!ngo umwe muri 5,6…naho umuremure muri 2 kko ari ho hari ibitanda 2!!iyi episode ni iya mbere pe,kandi yaziye igihe.Bavandimwe rero,iyo mfunguye nkayibura mbura amahoro nkongera kujya muri mood y’akazi ari uko nyibonye,ubu rwose iyo nyibonye kare nkorana umutima mwiza.Ikinshimishije rero ni uko abavandimwe bacu barangajwe imbere na Maman Gaju udasiba kubereka urugero rwiza bagiye kongera kwishima no kubaho neza.Gusa aho episode irangiriye nketse ko john nawe baza gusanga bafitanye isano kuko murabona ko nta mugore afite kandi arakuze.ese maama ntiyaba ari se wa Nelson??tubitegereze ejo.Mwese abakunzi b’izi nkuru zo Ku umuseke mugire umunsi mwiza.

  • Iyi nzu ni iya Pascal, John niwe wayiguze mu cyamunara, niba ntaragura ndahanura amaherezo John niwe papa wa Nelson kandi amaherezo iyi nzu izahabwa Nelson nawe ayisubize umuryango wa Pascal, Pascal azafungurwa yumirwe asanze inzu ye irimo umuryango we kandi aheruka yaratejwe cyamunara.

  • Mbega byiza

  • thanks ibintu bitangiye kujya mu buryo ushobora gusanga john afite icyo apfana na nelson ashobora no kuba ari se komeza dukomeze turyoherwe

  • sawasawa rwose nawe wisetsa butinze kwira ngo buce da

  • ibi bintu nibyiza waooo mana we shimirwa ibyo ukomeje gukora rwose ese kok twagiy twihangana ko bitera kunesha bavandi Imana isubiriza igihe bagiy kongera gukira rwose

  • Imana gusa ibarinde kirogoya yatuma Boss (John) abenguka Gaju wihebeye Gasongo maze Gasongo akarerembura amaso y’umutima kuko ay’inyuma yo aharara akanya agahararuka akandi. Uru ruganda rubonye umusemburo w’indangagaciro zikwiye umuntu nyawe, ndahamya ko rugiye kwunguka kakahava, ahubwo abafite ibishanga murabe mwitegura kuko bagiye kubigura bahinge ikindi cyayi. Ntako bias kugira abakozi bafite intego, bakunda gukora kurusha gukunda guhembwa, baha umuntu agaciro uko yaba ameze kose. Ikizamini cyo nticyenda kubatsinda kuko Imana nayo iteka ikorera mu nyungu izi ko aba nibabona akazi bazahindura ubuzima bwa benshi bakabugira bwiza.

    Murakoze cyane banditsi.

  • Imana ishimwe cyaneee!!!!!wabona koko Nelson ari umwana wa jhon

  • Ibintu ni uburyohe!!

  • byiza cyane usubiriza igihe

  • John reka abenguke Mama Brown! byanshimisha we!

  • mbega byizawee!baca umugani mukinyarwanda ngo:imana irebera imbwa ntihumbya!ubuzima bugiye kongera kuryoha!kwihangana kwa m.brawn,no kwitwararika kwa Nelson na Gasongo,nimpano utapfa kubona murikigihe.gusa imana niyo nkuru gaju uzatere ikirenge mucya mamawawe!

  • Mbega byiza wee birashimishije bagarutse mumugi. Wenda bazabona jojo .ariko pascal azahinduka koko? Ancwiii kariza arishakira kenny natinda kuza kubasura we azigirayo mama shenge .Ariko Kiki atasetsa nibintu bye rwose .Umuseke turabashimiye cyane hamwe numwana wacu turabakunda

  • Umwanditsi Wacu turabakunda

  • Njye mba numiwe gusa. mpora nshimira Imana itanga ubwenge, nk’ubu mba nsoma iki kweli? dore Kiki ngo aransetsa ngakangura abantu! yeweyewe

  • wooow!!! mbega byiza erega niko biri icyawe ntaho cyijya bagarutse mu mugi ni byiza pe! nahubundi nelson mukomeze mutsinde. umuseke muri abantu babagabo cyone namwe mukomeze muyobore abandi bakurikire.

Comments are closed.

en_USEnglish