Digiqole ad

Episode 163: Nyuma yo gufungurwa Daddy amenye uwagurishije iduka rye

 Episode 163: Nyuma yo gufungurwa Daddy amenye uwagurishije iduka rye

Njyewe-“Umbwira umbwira iki? Icyo washakaga kumbwira nakimenye, kandi ntigishoboka”

Nelson-“Oya rwose ihangane unyumve mbere yo gufata umwanzuro nkuwo, erega nta kibi nkwifuriza kandi si ndi nk’abandi, njye ndi umwihariko kuko nakubwiye byose ukanyumva,na nubu tukaba turi kumwe”

Nelson amaze kumbwira gutyo koko nongeye kwibuka byose, nibutse ko aho twahuriye turi batatu akatubwira ibye ari njye njyenyine umutima watuje ukemera kwakira byose.

Nongeye kwibuka ko nari ndi intama mu birura, nongera kubona neza icyo Nelson avuze kuri njye, ako kanya ndahindukira ndagaruka maze ndamubwira,

Njyewe-“Nelson! Mbabarira nari ntannye, kuva nakumva nkaba uwo ndiwe ubu ntabwo nigeze ngambirira kutazakumva”

Nelson-“Daddy! Ndabibona ugowe n’intekerezo, ndabizi bibaho ni nayo mpamvu nakomeje kukwinginga ngusaba ngo unyumve”

Njyewe-“Ndakumva kandi nguteze amatwi ni ukuri”

Nelson-“Daddy! Ukunda Joy cyane kandi nawe aragukunda, rwose nanjye ndabyishimira, ariko rwose ndagusabye wihita upanga ko mubana uyu munsi wirengagije byose”

Njyewe-“Nelson! Ibyo byo ko tutarahuza?”

Nelson-“Nyamara ni tudahuza amaherezo uzahuzagurika!”

Njyewe-“Nelson! Ntabwo nifuza guhuzagurika, ntabwo nifuza kuzicuza mu buzima bwanjye, ngaho ngira inama kandi umenye icyo nkwiye!”

Nelson-“Daddy! Ngaho reba nta kintu na kimwe usigaranye, ibyabaye nawe urabizi, nonese ubu uzazana umwana wabandi yicwe n’inzara?”

Njyewe-“Icyo ntabwo ari kibazo Nelson! Joy arankunda ntabwo yanyengira ko twaburaye, nanjye nzagerageza gukoresha amaboko Imana yampaye nubake ubuzima bushya ntashingiye ku by’abandi”

Nelson-“Erega koko urakomeje?”

Njyewe-“Ndakomeje rwose, ahubwo niba ya nzu twabagamo njye na Mama igihari ube uyinkopye abe ariyo dutangira kubamo”

Nelson-“Daddy! Niba warahiye ushaka guterura Joy, waretse basi wenda ukazabikora nyuma yuko nkora ubukwe ukareba uko buryoha?”

Njyewe-“Ndabizi ubukwe buraryoha ariko bufite abo buryohera, twe rero turyoherwa n’urukundo kandi ruzatugumamo iminsi yose, Nelson! Dukundana bitari ibyo kwereka abandi ahubwo ni ibyo gufureba imitima yacu yo yifuza kwibanira”

Nelson-“Eeeh! Aho ho ndatsinzwe! Nonese uranyemereye bizabe nyuma y’ubukwe bwanjye?”

Naracecetse gato maze nibuka ko habura icyumweru kimwe gusa ngo Nelson akore ubukwe maze mpita mubwira,

Njyewe-“Nelson! Ko icyumweru ari kinshi koko?”

Nelson-“Hhhhh! Ntabwo ari kinshi Daddy! Ahubwo kizabe icyo guharurira amayira Brendah aze ansanga we nakunze urwo mu buto”

Njyewe-“Eeeh! Ubu se…”

Nelson-“Oya byemere erega! Ahubwo kuko bwije, Rosy nadufashe ajye ku mucumbikira ndabizi ntitwatahana ngo…nako nawe uri mukuru”

Njyewe-“Nelson! Ubu isezerano ryacu ripfuye ubusa koko?”

Nelson-“Isezerano se ugirango rijya risaza? Igihe cyose rihora ari rishya, ahubwo reka tugende ubu barambiwe”

Ako kanya numviye Nelson utarigeraga anyifuriza inabi maze ibyo gukocora Joy iryo joro ndabisubika, ajya kurara kwa Rosy nanjye na Nelson turataha.

Mu gitondo nazindutse ntangira gutekereza byinshi, hashize akanya mpita mbyuka nditegura vuba vuba nerekeza hahandi nakoreraga.

Nko mu ntambwe mirongo itatu naritegereje mbona koko harakinguye, nkibibona nongeye kumva agahinda mu mutima, nibuka ukuntu byose byagenze.

Nkinjiramo nasanze harimo umugabo wicaye atuje akimbona,

We-“Kalibu kalibu kiriya tuba he iki se?”

Njyewe-“Ntabwo ngenzwa no kugura, ahubwo nari nje kukubaza ukuntu urimo aha”

We-“Uuuuh! Wowe umbaza ukuntu ndimo aha?”

Njyewe-“Aha ni njyewe wahakoreraga, nagize ibyago bigeretse ku bindi none dore n’ibyanjye byarigabijwe!”

We-“Hhhh! Uti hari ahawe? Ubu ntabwo ari nguru urupapuro? Ahubwo nutareba neza ndaguhururiza, ushobora kuba uri umutekamutwe wowe”

Nakiriye urupapuro ntangira gusoma, inyuma hari hariho fotokopi y’indangamuntu yanjye, koko mbona neza ko nasinyiye ibyo ntazi, no ngera gufata ku isomo ry’ubuzima,

Njyewe-“Nonese ninde mwaguze aha?”

We-“Ni umusore wambiye ko afite umu Boss uba hanze, yarambwiye ngo niba mpashaka mwishyure ubundi twandikiranwe urupapuro azarwohereza Boss asinye”

Njyewe-“Uwo musore se we yitwa nde?”

We-“Niba yitwa Damascene, niba ari Da…eeh! Ndibutse yitwa Daniel”

Nta gushidikanya nahise menya byose, nahise menya ko koko ibyo yavugaga yari akomeje, burya uguhiga ntabura aho akubonera, iyo uri mu byago ho biba ari ibindi bindi.

Nta kindi narengejeho nahinnye akagogo ndasohoka ndagenda, mu nzira nagiye ibitekerezo biri kure ndetse kure cyane nongeye kwisanga mu muhanda ujya ahari mu rugo.

Ngihinguka ahitegeye mu rugo nabonye abantu benshi bari aho nkomeza kugenda mbasanga, ngezeyo nanjye mpagararana nabo.

Hakomeje kuza n’abandi muri abo bose nahise mbona umusore umwe wari uhagaze hirya wenyine ndamwegera maze ndamubaza,

Njyewe-“Bite se wangu?”

We-“Ni sawa kabisa!”

Njyewe-“Nonese hano habaye iki ko mbona mwashungereye?”

We-“Eeeh! Nari ngize ngo nawe uje kwaka akazi”

Njyewe-“Eeh! Hano bari gutanga akazi se?”

We-“Yego wanjye! Umufundi ni ibihumbi bine umuyede ni bibiri!”

Njyewe-“Noneho bagiye kubaka andi mazu?”

We-“Eeh! Uwo mu Boss agiye kuzamura inyubako ya hatari, dore yirebe hariya!”

Nongeye kwitegereza ahari mu rugo ndongera ndeba ukuntu abandi bari kubyigana bashaka akazi, nubwo nanjye numvaga ako ariko kose nagakora ariko ako kanya nabuze izinteresha intambwe ngo nanjye ngende banyandike.

Narahindukiye mpatera umugongo muri ako kanya mpita mfata gahunda yo kujya kwa Rosy.

Nkigerayo nasanze we na Mama we ndetse na Joy bicaye muri salon, nk’ibisanzwe nkimubona ahaguruka aza ansanga ndamuhobera ubundi turicara,

Mama Rosy-“Yoooh! Rwose babimbwiye ko nawe bagukuye kuri iriya ngoyi”

Njyewe-“Yego Mama! Nibyo rwose, erega buriya ingaruka y’icyaha ntabwo igera ku baziranenge, amaherezo ibirandura nyiracyo”

Mama Rosy-“Nuko nuko rwose Imana igira amaboko”

Njyewe-“Mwabonye umushyitsi se?”

Mama Rosy-“Wahora ni iki ko twamwishimiye, Rosy yabimbwiye ko ngo ari umukazana wanjye!”

Twese-“Hhhhhh!”

Rosy-“Ariko Mama nawe nta banga ugira!”

Mama Rosy-“Mwana wa, erega urukundo si ibanga, rata muzajye mubibwira bose ntawe utishimira abakundana”

Njyewe-“Yego Mama! Murakoze rwose!”

Rosy-“Utambwira ko uje kumutwara se Daddy! Uzi ukuntu twamukunze!”

Mama Rosy-“Yego disi! Ni umwana mwiza kubi! Uturimo twose arakora, ntari nka Rosy wanjye uhora yisiga inzara”

Rosy-“Mama koko utangiye….”

Mama Rosy-“Oya reka mbivuge babyumva wenda wakwisubiraho, umuntu utazi no gufata umweyo koko?”

Njyewe-“Mama! Buriya wenda hari imbamvu, erega byose biterwa nuko twavutse ndetse nuko twakuze!”

Rosy-“Yego rata Daddy! Ubu Joy wasanga yaravutse afite umweyo”

Twese-“Hhhhh!”

Njyewe-“Nari nje kubashimira ko mwaducumbikiye rero”

Rosy-“Yoooh! Ubu koko aragiye?”

Mama Rosy-“Oya wimujyana rwose!”

Rosy na Mama we bakomeje kunsaba ko atagenda bikomeza kunshimisha no kunyereka ko nahise umwari ukwiye, burya iyo uwawe akundwa na bose nawe wumva ufite byose ndetse bikagutera ishema rishagawe.

Nongeye guhindukira maze ndeba Joy, tumaze kkumwenyura mpita mubaza,

Njyewe-“Ma Beauty! Uremera gusigara se?”

Joy-“Hhhh! Daddy! Nzagaruka basi, kandi nishimiye cyane kubana nuyu muryango mushya wangabiye”

Njyewe-“Mama! Murihangana rero azagarukw ubutaha!”

Mama Rosy-“Nta kundi reka twiyakire!”

Rosy yahise ahaguruka azana ajya mu cyumba gato, kuko yari yarangije kwitegura twahise dusezera, mu muco mwiza wacu baturenza irembo, batugejeje ku muhanda basubira inyuma.

Twaratambitse gato tugeze imbere twicara mu kazu abagenzi bicaramo bategereje imodoka, nta wundi muntu wari uhari yari njyewe na we gusa, maze kwibuka ko agiye kunsiga akagenda umutima utangira kwitsa intimba,

Njyewe-“Ma Beauty! Ubu koko tugiye gutandukana?”

Joy-“Ndagiye sha! Gusa nawe urumva ukuntu nkomerewe!”

Njyewe-“Ooohlala! Nonese na nubu Papa Sacha ntiyari yaguhamagara ngo…”

Joy-“Cheri! Ibya Papa Sacha bindekere, ndamwubaha kandi angana ababyeyi banjye, ibyo yankoreye byari biriya nzamwitura nintunga gusa mu gihe ntarabana nawe nzibera hariya kwa mukecuru”

Njyewe-“Uuuh! Kubera iki se ma Jo?”

Joy-“Daddy! Biragoye kubaho witeguye guhangayika, byatuma utekereza byinshi kumva ko isaha ku yindi wahorwa amahano abandi bakoze, mfata inzira ngasubira iwacu mu igihe Sacha abura ni umwanzuro nafashe kubw’ibyabaye, reka ngende nibere hariya aho nzatuza umutima ngategereza igihe uzazira”

Njyewe-“Jo! Humura nzaza vuba, kandi nzaba nkuri hafi, ariko se noneho ubu ko nta na telephone mfite ngo nzajye nkuvugisha nzabigenza gute?”

Joy-“Humura Cheri! Byose byaremewe kudufasha gusa ntabwo byabura ngo urukundo ruzime”

Njyewe-“Wooow! Urakoze cyane mukundwa! Igihe cyose nzajya nkora ku mutima wanjye nkumva ugitera nzajye nkwibuka, kandi uzihanganire ubuzima bwo kubaho wenyine mu gihe ntaraza,

Jo! Urabizi nanjye ntaho mfite ho kuba, urabizi ko n’inyoni igira icyare, ngiye gushakira hasi no hejuru maze Brendah namara gutaha urugo rwa Nelson natwe tujyane tujye kwibanira, aho tuzajya hose ariko ndi kumwe nawe hazanyura!”

Joy yikije umutima maze mbona arasuherewe ako kanya andambikaho umusaya hashize akanya haba haje imodoka batangira kubaza niba dutega ari nabwo nahise nibuka ko hari aka note ka bitanu Nelson yari yaraye ampaye.

Nahise nkora mu mufuka maze ndakamufumbatiza abumbuye mbona arikanze mbona arahindutse arampobera arankomeza imodoka yaburaga umuntu umwe aba arayuriye irahaguruka iragenda nyitegereza kugeza ajo irengeye.

Ako kanya nahise nikubura ndataha, nageze kwa Nelson nsanga Fil sari gukinisha Gasongo nk’ibisanzwe, nanjye ndicara nkomeza kubareba hashize akanya numva ihoni riravuze Fils ajya gukingura.

Hashize akanya mbona Nelson arinjiye, mu kureba neza mbona hari umuntu ari gukingiriza,

Njyewe-“Uuuuh! Ko mbona se…”

Nkibivuga nahise numva ijwi ry’umukobwa ntangira kwibaza uwo ari we, ako kanya ahita akinguruka mbona ni Brendah,

Njyewe-“Woow! Brendah!”

Nelson-“Bre! Ndacyeka uri musore muziranye?”

Brendah-“Ariko ma Nelly koko urumva namwibagirwa?”

Ako kanya nahize mpaguruka mpobera Brendah wari wambaye neza cyane maze turicara nkomeza kumwitegereza,

Nelson-“Bella! Ntabwo dutinda rero ahubwo reka tubanze tujye kureba iriya myenda batayidutanga”

Brendah-“Ibaze bayidutanze wee! Ahubwo se wibutse guhamagara abazakwambarira bose ngo baze bipime?”

Nelson-“Uwa mbere si nguyu se? Ahubwo Daddy! Twagiye reka nze mpamagare na Brown!”

Nelson amaze kubaha gahunda bose twafashe umuhanda tujya aho bari barabonye imyenda, tukihagera umubu utangira kundya mbona Brown arebera Dorlene ko imyenda imukwiriye, Aliane nawe akarebera Bruno, reka Bella na Nelly byo byari ibindi bindi.

Nakomeje kubareba ari nako nifuza Joy, nta kundi nari kubigenza nariyakiye hashize akanya Nelson ahita ambwira,

Nelson-“Pole wangu! Nibagiwe kukubwira ngo uze wambaye Joy!”

Twese-“Hhhhh!”

Brendah-“Ma Nelly! Ufite inyama mu mufuka ko ndumva uvugana amerwe?”

Nelson-“Nabuzwa ni iki se sha kuyagira ndi imbere yawe!”

Dorlene-“Incwi Maama!”

Tukivuga Brendah yarikanze tubona ahiye ubwoba atangira kwihisha inyuma ya Nelson twese tuyoberwa uko bigenze, igikuba kiracika dutangira kumubaza icyo abaye ariko akanga kuvuga hashize akanya,

Brendah-“Nelson! Ndamubonye niwe nta wundi”

Nelson-“Mbwira ma Bella! Ni nde ubonye? ……………………

 

NTUZACIKWE NA EPISODE YA 164 EJO MU GITONDO

7 Comments

  • Brendah se ninde abonye umuteye kwikanga??Mana bafashe ntihagire kidobya iza mumyiteguro tubukwe! Ese Mama Daddy na Angela baburiwe irengero pee???thx umuseke turabemera!!

  • Mama se Brendah abonye nde? Daddy humura Danny baraje bamufate kd ibyawe uzabigarurirwa.

  • Bjr,murakozeeee

  • Mbaye uwa mbere Brendah se maye abonye nde umuteye ubwoba? kararyoshye

  • bjr,murakoze cyane umuseke

  • ESE IMODOKA YA GATERA DADDY YAGENDAGAMO YO BYAJE KUGENDA GUTE.IRENGERO RYAYO NIRIHE?

  • Daddy, rwose umvira Nelson, ibya koco ntibigukwiriye ikindi kandi gerageza gushakisha aho Maman wawe yaba aherereye kuko ndabona utakimutekereza.
    Umuseke, Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish