Digiqole ad

EAC mu gushyiraho ihuriro rigamije gukemura ikibazo cy’Amashanyarazi

 EAC mu gushyiraho ihuriro rigamije gukemura ikibazo cy’Amashanyarazi

Nyamvumba Robert, Umuyobozi w’ishami ry’ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa-remezo (MININFRA) asobanurira ibindi bihugu aho u Rwanda rugeze rwubaka urwego rw’ingufu rwarwo.

Kuri uyu wa mbere, i Kigali mu Rwanda hateraniye inama ya mbere igamije gutangiza umugambi wo gushyiraho ihuriro rimwe rihuza u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda n’u Burundi, rigamije gusangira ubumenyi n’ubushobozi mu gukemura ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi zikiri nkeya mu karere.

Nyamvumba Robert, Umuyobozi w’ishami ry’ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa-remezo (MININFRA) asobanurira ibindi bihugu aho u Rwanda rugeze rwubaka urwego rw'ingufu rwarwo.
Nyamvumba Robert, Umuyobozi w’ishami ry’ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa-remezo (MININFRA) asobanurira ibindi bihugu aho u Rwanda rugeze rwubaka urwego rw’ingufu rwarwo.

Iri huriro rishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu ishami ryawo ry’ubukungu “United Nations Economic Commission for Africa” rigizwe n’bihugu byose uko ari bitanu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), na Zanzibar izaza muri iri huriro nka Guverinoma ukwayo n’ubwo ibarizwa muri Tanzania.

Ku ikubitiro ibihugu byagiye bigaragaza aho bimaze kugera mu guteza imbere ingufu z’amashanyarazi, n’imbogamizi bihura nazo. Uretse Ikirwa cya Zanzibar cyeruye kikagaragaza ko kikiri kure ndetse gikeneye gufashwa, ibindi bihugu byagiye bigaragaza ko hari aho byavuye n’aho bigeze mu gukemura ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, imibare igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2008, kugera Kamena 2015 abakoresha umuriro w’amashanyarazi bavuye kuri 6% bagera kuri 23%. Gusa, Guverinoma y’u Rwanda ikaba iteganya kongera amashayarazi akagera kuri MW 563, mu myaka itatu iri imbere (2018).

Ubu u Rwanda rufite MW 160, muri zo, 60% zituruka ku ngomero z’amashanyarazi, 32% zigaturuka ku mashyuza, 2% kagaturuka kuri Gas Methane, naho 6% zikava ku mirasira y’izuba.

Nyamvumba Robert, Umuyobozi w’ishami ry’ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa-remezo (MININFRA) yavuze ko iri huriro rigamije kureba uko hashyirwaho amategeko n’imikoranire byafasha mu kuzamura ingufu z’amashanyarazi ziboneka mu bihugu bigize EAC, dore ko ngo MW zitagera ku 5 000 ibihugu byose uko ari bitanu bifite kugeza ubu zidashobora kubigeza ku iterambere byifuza.

Nyamvumba akavuga ko u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya na Tanzania bigerageza kuzamura ingufu z’amashanyarazi bifite kugira ngo ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi bigabanyuke, abaturage babonere umuriro ku biciro bito, byorohereze inganda gukora neza, ndetse bifashe no mu kureshya izindi nyinshi mu karere.

Nyamvumba kandi yavuze ko ihuriro rizanatuma imishinga ibihugu bya EAC bihuriye irushaho kugenda neza.

Yagize ati “Kubihuza mu rwego rw’akarere ni ukugira ngo turebe mu ngamba buri gihugu gifite, ariko tunahuze umurongo,…u Rwanda turimo gukora ibishoboka byose ngo dukure umuriro muri Kenya,…tugomba kwicara hamwe tukareba uburyo bishoboka,…no kureba uko igiciro cyagabanyuka mu karere.”

Ibihugu bigize EAC uko ari bitanu birasa n’ibisangiye imbogamizi zirimo ubushobozi n’ubumenyi bicye, ibikoresho bicye, isaranganywa rikorwa nabi, imiterere y’ibihugu, ibiciro byo gutumiza ibikomoka kuri Peteroli mu mahanga biri hejuru, ubushakashatsi bukiri hasi, amashanyarazi apfa ubusa, umubare munini w’abaturage bagikoresha inkwi nyinshi (u Rwanda rurashaka ko bava kuri 80%, bakagera kuri 50% mu myaka itatu iri imbere), n’ibindi byinshi.

V.KAMANZI

2 Comments

  • Intwaro zaba illuminate (666) ziragwa nokumena amaraso (gutanga ibimazi).

  • None se batumiye n’uburundi kandi turi gushaka ko buva muri EAC kuberako bari hafi kuduhagarikira inkunga?

Comments are closed.

en_USEnglish