Digiqole ad

DRC: ingabo za UN ziteguye kubuza M23 kwinjira muri Goma

Ingabo z’Umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bwiswe MONUSCO bwo kurinda amahoro mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ngo ziri kongerewa umubare kugirango zirengere umujyi wa Goma ugererewe n’abarwanyi ba M23 nkuko bitangazwa n’intumwa y’Umuryango w’Abibumbye hariya.

Biteguye gukoma imbere M23 ngo ntiyinjire i Goma

Intumwa ya UN, Roger Meece yatangaje ko ingaboza za MONUSCO ziteguye kurinda abatuye Goma no gukoma imbere ingabo za M23 kwinjira mu mujyi.

Abo ku ruhande rwa M23 bo bakaba kuri uyu wa gatatu batangaje ko niba abacongomani bene wabo bavuga Ikinyarwanda bakomeje guhohoterwa mu mujyi wa Goma bari bumanuke bakawufata.

Muri week end abarwanyi ba M23 birukanye ingabo za FARDC mu mujyi wa Rutshuru uri mu birometero 70 mu majyaruguru y’u mujyi wa Goma, ndetse n’umujyi wa Kiwanja ukaba warafashwe.

Abarwanyi ba M23 ariko bavuga ko biteguye kugirana ibiganiro na Leta ya Kinshasa mu gihe cyose yaba igaragaje ubushake.

Leta ya Kinshasa ndetse n’abahagarariye UN hariya ariko bo bakomeza kuvuga ko izi ngabo za M23 zifashwa na Leta ya Kigali, ibi Leta y’u Rwanda ibihakana kenshi ivuga ko ari ukunanirwa inshingano zabo bagafata umwanya wabo bashakira impamvu y’ikibazo k’u Rwanda.

Roger Meece avuga ko ubu ngo kuba umutwe wa “Mouvement du 23 Mars” cyangwa M23, abarwanyi bawo bari kugaragaragara bambaye impuzankano nshya (uniform) ngo bisobanuye ko bafite ubufasha buturutse ahandi.

Roger Meece ariko yavuze ko ingabo za UN ziteguye kurengera abatuye umujyi wa Goma mu gihe M23 yashaka kwinjira.

Yagize ati: “ Kuva twabona uko ibintu bimeze ubu turi kongera umubare w’ingabo kugirango twitegure

Abakurikirana ibibera muri Kivu ya ruguru ariko bavuga ko ingabo za UN ziri hariya ntacyo zakoze kubyo zari zishinzwe kuko abantu barenga 15 000 bahungiye mu Rwanda abandi 16 000 muri Uganda, bahunze bamwe bakanahasiga ubuzima kandi izi ngabo zishinzwe kubarengera.

© 2012 BBC

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uwa rasa imbwa zose z’abahindi bari muri monusco yaba akoze igikorwa cyiza. ALUTA CONTINUA!!

    • va kubahinde!! ureke ibyirabuura byicane hahaha!! buriya babireba nkuko umuntu areba film yintambara!!!!! hahahhaaaa

      yewe! naragenze ndabona

  • KUBWANJYE MBONA MWATUBERA ABAVUGIZI KUKO ABANTU TWAVUYE KONGO BAVUGA URURIMI RW’IKNYARWANDA AMAHANGA ATWITIRANYA N’ABANYARWANDA KUBERA UKO DUSA, UKOTWAMBARA,NDETSE NUKO TUVUGA BAKIRENGAGIZA
    KO ABATURANYI BABYARA ABANA BASA NDABONA MONUSCO IRENGANYA “URWANDA”

  • Mwriwe! Ndimo kwibaza impamvu munesco yanze gutabara nkana abaturage bakariya karere kamaze iminsi karimo imirwano ikomeye, hanyuma ubu igatangaza ko yiteguye gukoma imbere abarwanyi ba M23 igihe cyose baribube binjiye mu mujyi wa Goma, munesco ikwiye kwemera weakness yagize kandi nkana, ibyo gukumira M23 kutinjira muri Goma bishobora gutera ubwicanyi busa nka genocide hariya muri Goma, kuko itotezwa rya bavuga ikinyarwanda ryatangiye.

  • Ni gute mwahitisha inkuru ya Ntarebatinya mukatunyongera izacu. Ibi mubona mutazabibazwa?

  • Ibyo umusomyi Mwesigwa avuga bishobora kuba mugihe cyose monesco iri bukumire M23 kwinjira muri Goma, abavuga ikinyarwanda bakorerwa ubwicanyi bukomeye.

  • eeeeeeeeeh yewe makenga weee uzumirwa
    nkunda ari hehe?
    mutebuts se?
    ntaganda se?

  • Monusco izatuma bayitera . UN ikwiriye kuba itabogamiye kuruhande urwo ari rwo rwose . Ariko uburyo Munosco yitwara , biteye inkeke !

  • Now DRC has become, the sickman of the great lakes region, and this M23- FARDC incidence has caused the eastern DRC Question and any time can calminate to the first African War. Monesco its better to leave DRC alone coz u did nothing(idle)

  • jye banje kubaha pore bene data ariko nanjye mfite ikibazo muri abacongomani cyangwa muri abanyarwanda bafashe nationalite kuko nikibazo abatutsi bavuga ikinyarwanda bivuga iki hari ibintu bibiri kurwanira uburenganzira bwanyu niba muri abanyekongo mugafata imbunda mugafasha bosco ou bien mukaza irwanda mukaba abanyarwanda naho ubundi murashira nshuti ntimwabonye ibyabaye ino ni question yoguhitamo kandi mufite za famille ino aho gupfa nimuvuyo ibintu bibe claire naho ubundi nurwanda turahura nibibazo. un iradukomanyiriza da.nugusenga naho ubundi biteye ubwoba.

  • Ibi byose ntakindi byerekana usibye uburyarya bw’abazungu. Syria barafasha inyeshyamba. Congo bagakumira inyeshyamba. Double standard gusa.

  • iyo MONUSCO????????? ntaho itaniye na MINUAR yo mu Rwanda mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 kuko byose biba barebera nta ntakimwe bakora!!!!!! icyabo ni ugusahura Afurika ubundi bagakiza uburayi n’amerka maze abaturage bagakomeza kuharenganira.

  • Muraho mwese ni amahoro,

    mbere na mbere ndashaka kwihanganisha buri wese, cyane cyane ABAYOBOZI bacu. Twese turabashyigikiye, tubari inyuma.

    Ibi bintu birakomeye cyane, ni ibyo kwitonderwa kandi ni ibyo kwihutirwa. Ngo ufata ihene ayifata igihebeba!!!……

    LEADERSHIP. Ndabasaba mbatakambira BAYOBOZI B’U RWANDA, nimube muretse ikindi kintu cyose mwari mufite kuri gahunda, maze mubanze mugerageze gukemura iki kibazo.

    Ni ngombwa gutabara no gutabariza ABACONGOMANI bavuga Ikinyarwanda. IT IS AN EMERGENCY SITUATION……..OKAY!!!

    ABACONGOMANI BAVUGA IKINYARWANDA. Aha ndabwira, cyane cyane, abatuye mu mujyi wa GOMA. PLEASE TRY TO DEFEND YOURSELF. OTHERWISE YOU WILL PERISH……

    Mu mwaka wa 1994, ABATUTSI benshi bishwe kubera “NAIVITY = UBUTESI”. Kuko mu by’ukuri, abenshi ntibashobora kumva ko bari butotezwe kugeza ubwo bicwa. Jyewe ndasanga ziriya nsoresore zirimwo zibatera ubwoba zijya gusa n’interahamwe…..

    LONG-TERM STRATEGY. Yego hari ikibazo cyo gutabara cyihutirwa, ariko imirwano nimara gutosha, tugomba kwicara hasi maze tukaganira byimazeyo. Ikibazo cy’inyeshyamba tugomba kucyibonera umuti urambye.

    CONGO * RWANDA => ONE PEOPLE, ONE DESTINY.

    Kera kabaye RDCongo n’u Rwanda icyo dushaka ni kimwe.

    Turashaka kubaho mu mahoro, gutera imbere tukibohora ubukene. Kuri jyewe, ndabarahiye, ibibazo by’amoko ni IMPITAGIHE. Bene biriya bibazo biratudindiza bigatuma duhera mu bujiji no m’ubukene. Maze ba Gashakabuhake na Mpatsibihugu bakaboneraho kudukina k’umubyimba, ngwaha Abanyafurika turi ibicucu.

    THERE ARE COUNTRIES WHO WOULD LIKE US TO FAIL. PLEASE DON’T GIVE THEM THAT SATISFACTION.

    Murakoze, nimukomere, kandi nimugire ubugingo, naho ibintu tuzabihaha.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • niba monusco yaraje kubungabunga umutekano w’abakongomani ;ziriya nsoresore zigwaga zihiga abantu mumujyi wa goma zibahohotera monusco yabonaga atari ubuzima bw’ikiremwamuntu bwari bubangamiwe?muzabatubarize abo baje kurinda uko basa.ingabo za m23 nibiba ngombwa zizabase ntacyo bamaze.

    • None abo muri kwica bo si abantu? Ko nzi ko ntantambara yijana bo basa Gute?

  • Ahubwo monusco irashaka kwikururira ibibazo.ubundi se ko baba bijijisha aho m23yirukanyeFARDC ko monusco itagiye kubafasha niyo mpamvu rero igihe m23yashakira kuza i goma cyose yahaza kuvuga monusco iriteguye na fardc yari yiteguye.cyakora nibindi bihugu nibigire icyo bikora kuko ubundi congo iri mubibazo mbabajwe nabasivire bari kubigenderamo.

  • HUY! niwowe uzumirwa utekereza se ko kumirwa kuruta kuba ababyeyi babo bamaze Imyaka 18 mu nkambi ari ukuhe? Bazarwana kugeza babonye uburenganzira mugihugu cyabo! Ikindi utazi nuko La revolution doit avoir des Victimes niba wowe rero utekereza ko abantu bakwibohora aruko biriwe bandika cg batanga amatangazo uribeshye. Songa mbele SULTANI MATUNDA YIKO MBELE!!!

  • NJYEWE NDABONA KO IMIRWANO YA CONGO IGOMBA GUKEMURWA NA CONGO UBWAYO NTIBASHAKIRE IGISYBIZO MU RWANDA KUKO URWANDA NTAHO RUHURIYE NA CONGO.

  • mufashe abana b’Imana be kuzira akarengane;
    erega twese turi abana b’Imana
    kandi turi bene Adamu

    • Abo bandi M 23 yica si abana b’ imana?

  • Mbabaze, izo ngabo zidafite aho zibongamiye zizazenguruka congo yose cyangwa ni ku mupaka wa Rwanda gusa bihana imbibi

  • ariko nukuri iyo urebye nos présidents(Rwanda-Congo-Burundi-ouganda-Kenya-Tanzaniya) bahuye bari guhuza ibiganza mu mihango myinshi, mu manama; mbese biba bimeze nk’amata abyaye amavuta; rwose bishyize hamwe bakaganira, bakarebera hamwe uko bakuraho inzitizi z’urwikekwe byaba ari mahwi kandi ubushake burahari pe.
    Igitekerezo: hazajyeho Leta yunze ubumwe ya Africa, itegekwe n’umuntu umwe, nka empire, ubundi bajye bakora nko mu bu suisse basimburane byaba ari sawa

  • Ubuse ko Monusco yirirwa ivuga ko urwanda rufasha M23 twebwe ko tuzi neza ko Monusco yo ikorana ubucuruzi bwa amabuye yagaciro na FDLR nkahitwa IPINGA nibice bimwe bya WARIKARE nihenshi cyane ibyo ndabizi neza utwo duce mvuze nubwo ntahavuze hose FDLR niyo yishyuza imisoro ko ntacyo leta ya CONGO ibivugaho na MONESCO none ngo M23 niyo ikora nkibyabo se nimpamvu zabo ntibashaka kuzumva ubuse bene wabo bazahera munkambi zimpunzi ko mbona imyaka ibaye 16

  • kunda amahoro

  • Twese turashaka amahoro. Aho kubwira yesu ko ufite ibibazo bwira ibibazo ko ufite Yesu.Abacongomani ni mwicare muri gacaca mucoce amagambo mwishake mo ibisubizo by’ibibazo mufite aho kwitwaza U Rwanda kuko twebwe turakataje mu iterambere twiyubakira igihugu cyacu.

Comments are closed.

en_USEnglish