Digiqole ad

DRC: Congo Brazzaville yirukanye abanyecongo bagera ku 50 000

Abaturage b’abanyecongo Kinshasa bagera ku 50 000 ubu nibo bamaze kwirukanwa n’inzego z’umutekano za Congo Brazzaville ngo basubire iwabo, ibikorwa byo kubirukana byatangiye kuwa 03 Mata, abirukanwa baravugako banakorerwa ihohoterwa n’ubwambuzi nk’uko bitangazwa na bamwe muri bo.

Bari kwirukanwa bava Brazzavile bakaza mu mato abageze hakuno i Kinshasa/photo intenet
Bari kwirukanwa bava Brazzavile bakaza mu mato abageze hakuno i Kinshasa/photo intenet

Amagana y’abantu yirukanwa muri i Brazzaville buri munsi ngo arisuka ku cyambu cya Beach Ngobila i Kinshasa

Umuyobozi w’umujyi wa Kinshasa André kimbuta kuwa mbere w’iki cyumweru yatangaje ko bamaze kwakira abarenga 40 000 birukanywe baturuka hakurya i Brazzaville, kugeza kuri uyu wa gatatu amakuru aravuga ko bari bamaze kugera ku 50 000.

Igikorwa cyo kwirukana aba bavandimwe babo b’abanyecongo Kinshasa, hakurya muri Congo Brazzaville polce yaho ngo yakise “Mbata ya bakolo” (urushyi y’umukuru), ngo kireba abantu bose bari muri iki gihugu ku buryo butemewe n’amategeko, ariko cyane cyane abanyecongo Kinshasa.

Kwirukanwa kw'aba baturage ngo kwiswe "Mbata ya mokolo" bamwe mu baturage nabo ngo bari kubyikorera
Kwirukanwa kw’aba baturage ngo kwiswe “Mbata ya mokolo” bamwe mu baturage nabo ngo bari kubyikorera

Abo muri Congo Brazzaville bashinja abanyecongo Kinshasa (bo bakunze gukomeza kwita aba Zaïrois) guteza akajagari, umwanda, ubujura, uburaya n’andi mabi babashinja ngo kuba barazanye muri Congo Brazzaville.

Abirukanwe bageze i Kinshasa ngo bamerewe nabi cyane, bamwe ngo bacumbitse ahaboze gare ya Onatra, abandi baba mu modoka zishaje ziparitse za kompanyi ya Transco, abandi bagiye kuba mu mazu ashaje yahoze ari aya Commune Kinshasa, abandi nabo bajye kuba muri stade yahoze yitwa stade du 24 Novembre (Stade Cardinal-Malula ubu) ishaje kurusha izindi i Kinshasa nk’uko bitangazwa na RTNC. Ubuzima barimo ngo ni bubi kuko nta mazi meza n’aho bari hasa nabi cyane.

Bamwe muri aba birukanwa barakomerekejwe ndetse ngo bari kwitabwaho na Croix Rouge aho bari gutura ubu, abandi bagiye mu miryango yabo muri Kinshasa, umujyi utuwe n’abantu bagera kuri miliyoni 11 z’abaturage.

Abakongomani baba i muri Congo Brazzaville ho bikita aba Zairois bahawe itariki ntarengwa ya 5 Gicurasi yo kuba nta n’umwe ukiri ku butaka bwabo.

Bamwe muri aba baturage birukanwa ariko ngo harimp benshi bafite ibyangombwa byo gutura no gukorera muri Congo Brazzaville.

Mu buzima bw’abanyecongo Brazzaville ubusanzwe ngo ntabwo bakunda gukora imirimo iciriritse, gusa ngo bitewe n’ubukungu bumeze nabi, byabaye ngombwa ko bamanuka gukora iyo mirimo baza kwisanga ikorwa n’abo bita aba Zairois kandi bayirambyemo aho muri Brazzaville. Abari kwirukanwa baravuga ko nta kindi kiri gutuma birukanwa uretse kuba abanyecongo Brazza bashaka kujya muri iyo mirimo iciriritse ubu.

Aba bari kwirukanwa bashinja kandi Perezida Denis Sassou N’guesso kuba ariwe waba yarategetse ko birukanwa muri Congo Brazzaville.

Joseph Kabila na Sassou N'guesso baba ngo babanye baryaryanya
Joseph Kabila na Sassou N’guesso baba ngo babanye baryaryanya

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ngaha aho urwanda rubera intanga ruegero. ejo bundi abirukanywe  TZ ntanumwe wigeze arara mene aho (ibimodoka bishaje,…) kandi ibikoresho byibanze byabagezeho nko guhumbya.vive le Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish