Digiqole ad

DRC: Abarwanyi 105 ba FDLR nibo bashyize intwaro hasi

Abarwanyi bagera ku 105 ba FDLR nibo bonyine bazanye n’imbunda zigera ku 100 bavuga ko bamashyize ibirwanisho hasi, umuhango wo kwakira aba barwanyi babereye ku ishuri ribanza rya Kateku hagati y’uduce rwa Walikale na Lubero muri Kivu ya ruguru.

Abarwanyi ba FDLR mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ubwo basurwaga n'abanyamakuru ba Al Jazeera mu gace ka Baleusa bigaruriye
Abarwanyi ba FDLR mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ubwo basurwaga n’abanyamakuru ba Al Jazeera mu gace ka Baleusa bigaruriye

Uyu mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda bivugwa ko ubu ufite abarwanyi bagera ku 1 500, abagize sosiyete sivile muri kariya gace batangaje ko badashira amakenga umuhango aba barwanyi bakoze none kuko ngo n’ubundi si ubwa mbere bavuze ko bashyize intwaro hasi.

Abahagarariye ingabo za MONUSCO, V/Guverineri wa Kivu ya ruguru wari uhagarariye Leta ya Congo ndetse n’abahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’ubufatanye mu bukungu wa Africa y’Epfo (SADC) bari baje ari benshi muri uyu muhango nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Aba barwanyi ngo baririmbaga ko “Umunsi uzagera bagataha iwabo” ndetse ngo bemeje ko igikorwa bakoze ari ikimenyetso ko bifuza amahoro.

Aba barwanyi ba FDLR ariko nta masaha 24 yari yashize amakuru muri aka gace avuga ko bari mu mirwano ikomeye n’umutwe wa Maï-Maï Cheka, ikurikirwa cyangwa ikabanzirizwa n’ibikorwa by’ubusahuzi n’ubwicanyi. Amagana y’abaturage yahungiye mu gice cya Lubero mu minsi micye ishize bahunga iyi mirwano. Abarwanyi 100 ba FDLR bakaba aribo bashyize intwaro hasi.

Abarwanyi bizanye n’imbunda zabo nta muyobozi wa FDLR ubarimo, ndetse hari amakuru avuga ko abashyize intwaro hasi ari abarwayi, abanyantege nke, abashaje bose bari hafi kuvana mu barwanyi ba FDLR.

Benshi mu bayobozi b’umutwe wa FDLR bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bavugwaho kandi uruhare mu kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakotera za grenades mu gihugu.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibi ni Byendagusetsa!!!

  • Izi mbwa zatashye tukubaka igihugu koko?

    • imbwa ni so sha

    • Ushaka kubakana nimbwa igihugu se? ubwose icyogihugu cyaba kimezegute?

    • Bantu b’Imana nimureke iri jambo imbwa kuko ritera kwibaza icyo rihatse kandi ushishoje wabona ko atari byiza kurikoresha uvuga abantu. please think twice before using it.

    • ntabwo igihugu cyacu kizubakwa nimbwa. mujye mukoresha amagambo mazima niba muri bazima. Wasanga umwana wawe waramwise KIBWA cyangwa SEMBWA: Ntumpeho.

    • Ntabwo ukwiriye kuba mu Rwanda wowe ugifite umutima umeze gutyo! Ko utukana kumugaragaro isi yose ibireba, iyo wiherereye ukora iki? Ni nkamwe mukora amahano mu Rwanda mugasiga ibara abayobozi n’abanyarwanda muri rusange. Birashoboka ko utari umunyarwanda, kuko aho mbaherukira bariyubaha, bagira umuco, kandi birinda imvugo nyandagazi. Nongere nguhugure, ukwiye guhabwa ingando yo kuba umunyarwanda, ukigishwa n’ikinyabupfura. Uko bari kose ni abana b’Urwanda nkawe niba uri we. Nibatahe biteze imbere bubake igihugu cyabo. Kandi uko byagenda kose ubishake ntubishake bazataha. Nuko amagambo uvuga asa n”agaragaza ko utageze mu ishuri, narikukubwira ko n’Abayahudi bageze ubwo basubira i wabo. Afande uvuga ko ababuza Urwanda umudendezo bakwiye gutangira kujya barasirwa kumugaragaro, numva uri mubo yaheraho n’abandi bafite ibitekerezo nk’ibyo byawe kuko bari mu bambere babuza Urwanda  n’abanyarwanda umudendezo. Gusa nawe turagukeneye, nibagukebure ube umuntu ube mu bandi kandi ubane n’abandi.

    • Ntabwo ukwiriye kuba mu Rwanda wowe ugifite umutima umeze gutyo! Ko utukana kumugaragaro isi yose ibireba, iyo wiherereye ukora iki? Ni nkamwe mukora amahano mu Rwanda mugasiga ibara abayobozi n’abanyarwanda muri rusange. Birashoboka ko utari umunyarwanda, kuko aho mbaherukira bariyubaha, bagira umuco, kandi birinda imvugo nyandagazi. Nongere nguhugure, ukwiye guhabwa ingando yo kuba umunyarwanda, ukigishwa n’ikinyabupfura. Uko bari kose ni abana b’Urwanda nkawe niba uri we. Nibatahe biteze imbere bubake igihugu cyabo. Kandi uko byagenda kose ubishake ntubishake bazataha. Nuko amagambo uvuga asa n”agaragaza ko utageze mu ishuri, narikukubwira ko n’Abayahudi bageze ubwo basubira i wabo. Afande uvuga ko ababuza Urwanda umudendezo bakwiye gutangira kujya barasirwa kumugaragaro, numva uri mubo yaheraho n’abandi bafite ibitekerezo nk’ibyo byawe kuko bari mu bambere babuza Urwanda  n’abanyarwanda umudendezo. Gusa nawe turagukeneye, nibagukebure ube umuntu ube mu bandi kandi ubane n’abandi. Wowe wumva uri imbwa kuburyo wumva arizo uri kurwego rumwe nazo mu mikorere! Imbwa zirahiga ntizubaka. Ubwo urashaka guhigana na zo means wiyise yo, natwe abanyarwanda utwise imbwa twese ntanumwe uvuye mo, n’Urwanda urise umwobo w’imbwa. Behave!

  • Harakonje cyane ariko ? Bose ko bambaye amakote

  • nange mbisubiyemo n’imbwa rwose! niba ubabaye ubasange.

  • Ikinamico !!! reka mbabwire mwabicanyi mwe ,Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Utazi ubwenge ashima ubwe” Ubwo rero murabona ko iyo mitwe yanyu ishaje tutayibona. Icyo muzaza mwitwa cyose ntimuzadushoboraaaa.

  • ubwonitwubakana igihugu n’imbwa kizaba atari igihugu ahubwo ari rwrwobo ibwa zibamwo(indaki yibibwana).gusa icyo nemera nuko twabubaha nkabihaganiye imyaka mirongo 20babaho nabi ikindi ko ntabonamo mudacumura naya ma colonel ye yose ubwo hatashye nde warambitse intwarohasi?cg abo batashye sinterahamwe?wenda abandi sinterahamwen ningabo za RNC,RUKOKOMA Nabandi bose bashaka kwishimana nabafaransa!

  • bariya sabarwanyi bariya basaza na bacyecuru nibo barwanaga? hahahahahha bareke imicyino ziriya kwaro zishaje

  • Ndabarahiye biriya ni ikinamico ntabwo ari ukuri. Keretse kabila nabanza kwirukana bariya ba FDLR yahaye imyanya ikomeye mu gisirikari cye naho ubundi ntibishoboka. Bari gutanga abagabo kugira ngo bazabone uko batunaniza  ngo barashaka imishyikirano. Ntabwo uyu mutwe wahara diama ya hariya na Kabila ngira ngo arabizi. Ikibazo cya FDLR keretse nibaduha akanya tukazambuka tukajya kugikemura naho ubundi nta wundi wagikemura.

  • Akenshi usanga intambara zimwe nazimwe zirwanwa kunyungu zabazungu i.e America n’Uburayi so nta mpamvu baze bitezimbere nkabandi bigire no kuri chef wabo Rwarakabije. Good news.

  • Kuki mutatangaje igitekerezo cyanjye? Ni uko ntise abantu ……………?

Comments are closed.

en_USEnglish