Digiqole ad

Dr Naasson Munyandamutsa yitabye Imana

 Dr Naasson Munyandamutsa yitabye Imana

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 02 Werurwe nubwo Dr Naasson Munyandamutsa wari umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta Never Again Rwanda yitabye Imana azize uburwayi iwe mu rugo nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabitangarije Umuseke.

Dr Naasson Munyandamutsa ubwo yari muri Cypre mu 2015
Dr Naasson Munyandamutsa ubwo yari muri Cyprus

Dr Munyandamutsa wigeze kandi kuba umuyobozi w’ikigo IRPD(Institut de Recherche et le Dialogue pour la Paix), yari umuganga uzwi cyane mu Rwanda mu kuvura ibyerekeranye n’indwara zo mu mutwe zishingiye ku mitekererez (Psychiatrie).

Uyu mugabo ukomoka u cyahoze ari Kibuye yitabye Imana ku myaka 56 y’amavuko. Yari atuye ku Kicukiro.

Dr Munyandamutsa wari uzwi cyane muri ubu buvuzi, yabutangiye mu 1986 ndetse mu 2011 abona igihembo kitwa “ prix Genève 2011” mu burenganzira bwa muntu mu kuvura indwara zo mu mutwe.

Usibye iki gihembo, uyu muganga kandi yahawe igihembo kitwa Barbara Cester Award mu 2013 nanone kubera iyi mirimo.

Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye mu kuvura ibikomere by’u Rwanda nyuma ya Jenoside ubwo abantu benshi bari bugarijwe n’ihungabana. Yari umwe muri bake bafite ubunararibonye muri ubu buvuzi ndetse n’ubu mu Rwanda bakiri bacye cyane.

Dr Munyandamutsa yabaye umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi aha muri iyi Kaminuza i Butare akaba ari naho yarangije amashuri y’ubuganga mu myaka ya 1980.

Mu gihe cya Jenoside yari mu Busuwisi aho yakurikiranaga byimbitse amasomo y’ubvuzi bw’indwara zo mu mutwe (psychiatre) benshi cyane mu bo mu muryango we akaba yarasanze barishwe.

Ahagana mu 1996 nibwo yagarutse mu Rwanda atangira kuvura ahereye mu bitaro by’i Ndera.

Usibye i Ndera, Dr Naasson yavuye mu bitaro bitandukanye mu Rwanda, mu karere no mu Busuwisi aho yasubiye mu 2000 kugeza 2001. Yigishije abaganga n’abafasha babo, ndetse niwe watangiranye n’ishami ryo guhugura inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe aho asize n’ubundi bakiri bacye.

Dr Naasson azibukwa cyane nk’umuhanga mu biganiro, ubujyanama n’isanamitima. Azibukwa kandi nk’urugero rw’uwakozweho na Jenoside wabashije kubirenga akanabifasha abandi benshi cyane.

Asize umugore n’abana bane. Umukuru mu bana be akaba ari kwimenyereza kuba inzobere mu buvuzi nk’ubwa se mu Busuwisi.

UM– USEKE.RW

46 Comments

  • IGENDERE WA MUGABO WE WARI INTWARI, ABO WASUBIJEMO ICYIZERE BAZAGUKUMBURA.

    RIP

  • RIP uyu mugabo turamuzi nkuko igihe kibyanditse yaragerageje gufasha benshi kwakira genocide twari tuvuyemo ariko natwe tuzamusigariraho kuko twamwigiyeho binshi

  • Umubyeyi wacu niyitahire aruhukire mumahoro, Kandi Imana Imwakire. Ibyiza wakoze Imana irabizi kandi ufite igimbo mubwami bw’iJuru

  • Nta kindi umuntu uzi Dr Munyandamutsa yavuga, uretse gusaba Imana ngo Imwakire mu bayo. Yafashishe u Rwanda n’abanyarwanda. Iruhukire mu mahoro.

  • …Dr Naasson, wari umwarimo wigisha ibyo bemera. Nagushimiraga ko utijanditse muri politiki kandi nta na kimwe mu bisabwa ubuze kugirango uyijyemo. RIP.

  • KONTARI IMANA SE NGO NKUGARURE MW’ISI YABAZIMA! NTAKUNDI IGENDERE IMANA IGUHE KURUHUKIRA MU MAMAHORO WABAYE INDASHISHYIKIRWA, WITANGIYE UBUZIMA BWABENSHI CYANE CYANE ABAROKOTSE JONOCIDE YAKOREWE ABATUTSI,NAWE IMANA IGUHEMBE KWICARA IBURYO BWAYO.IMANA IKOMEZE UMURYANGO WAWE, NDETSE NATWE WAVUYEYE TUGASISUBIRANA UBUZIMA BUZIMA,TUZAHORA TUKWIBUKA RIP

  • Intwari iratabarutse. Gusa mukosore gato ntabwo yabaye umuyobozi wa ILPD ahubwo yabaye umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro (IRDP). Ubu yari umuyobozi mukuru (Country Director) wa Never Again Rwanda

  • RIP Naason! Wafashije ma pte soeur nubwo yitahiye ! Nyagasani akwiyereke iteka!

  • Mbega inkuru imbabaje muri iki gitondo!!!!! Imana ikumpere iruhuko ridashira Mwarimu mwiza nsinzigera nibagirwa ibiganiro byawe wajyaga ukunda kuduha i Butare wari mu gihe cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi, wari umuvuzi mwiza w’imitima ya benshi. Ni ukuri usize inkuru nziza i musozi iyaba, nizeye ntashidikanya ko abanshi twakwigiyeho amasomo menshi.

  • Intwari itahiwe iratabara. Igihugu kibuze intwari kibuze ingenze. Isanamitima ribuze uwariharaniye mu rwatubyaye. Imana ikwakire kandi ikwiyereke iteka. Imirimo wakoreye ibiremwa byayo iguherekeze. Twakuvomyeho byinshi ariko turacyari ibitambamuga. Gusa urumuri wacanye ntiruzazima.

    RIP Naasson

  • RIP Docteur Naason. Vous futes un GRAND Homme.

  • RIP @ Dr Nasson! Nanjye ndi mu bo wasaniye imitima. Usize umurage mwiza kandi n’ijuru nemera ko warikoreye. Ba uruhukiye mu mahoro, tuzasubira ku munsi w’umuzuko. Amen

    • Ntabwo mfite ijuru NGO ndimuhe ariko nizeye ko Imana izarimpera Dr Naahasson. lbiganiro bisana imitima yashenjaguwe na genocide,urugero rwiza mu kubana nabantu Bose, umwarimu mwiza wigishaga akoresheje imibereho ye. igendere sinabona uko nkuvuga gusa usize izina mu mutima ya benshi

  • Nange uyu musaza ndamwibuka yaje iwacu muri Kepler uburyo yatuganirije kubijyanye nihungabana agasana imitima ya benshi nange ndimo peeh.

    Imana imwakire mubayo Dr. ugiye igihugu kikigukeneye umuryango wawe ukomeze kwihangana.

  • DR Naasson igendere usize umurage mwiza mugihugu cyakubyayekuko wakoze ibirenze ibyo wasabwaga gukora,ubatse abanyarwanda benshi ukiza benshi ufasha benshi gukira ibikomere wigisha benshi nibindi bikorwa byinshi ntabasha kurondora ariko IMANA nyirijuru irabizi nabantu bose mwabanye barabizi,icyonagusabira nicyimwe nuko imilimo wakoze mwisi wazayisanga mwijuru.

  • RIP my brother

    Ndakwibuka muri 1985 turi i Bitare,dutahana tugana i Mushubi aho Papa wawe yari Pastoro( ku Muko). Ntabwo nzakwibagirwa

  • Ariko urupfu ni iki? Umuntu waharaniraga kubaho kwabandi niwe rutwaye akiri muto kuriya 56 ans!! Igendere ariko nishimiye uburyo witaga kubarwayi no kubaha agaciro. Ni umurage mwiza nakwigiyeho!!! RIP

  • U Rwanda rubuze umugabo w’umuhanga pee Nyagasani amuhe irukuko ridashira

  • Iruhukire mubyeyi mwiza Nyagasani akwakire mu bwami bwe.Dr Leonce n abavandimwe bawe mukomeze kwihangana.Sincères condoléances en ces moments de grande tristesse.

  • Dr Munyandamutsa abatamuzi yali umunyarwanda uzwi cyane muli Suisse aho yize ndetse agakora mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe byitwa Belles Idées i Geneve. Uretse abarwayi, Dr Naason yafashije benshi igihe igihugu cyacu cyavaga muli génocide. Ndibuka ko impunzi yabanyarwanda zavaga mubihugu byinshi byiburayi baje gushaka ubufasha. U Rwanda rubuze intwari. Mu izina ryababanye na Dr Naasson tubuze inshuti, umuvandimwe. Imana imwakire.

  • Intwari iratabarutse. Niyiruhukire mu mahoro y’Imana. Yo izi impamvu adukuwemo tukimwifuza, izafasha abo asize twese gukomera. Tugufitiye ideni ryo kutazakwibagirwa, kandi uko waharaniye kugarurira icyizere benshi, natwe tuzakomeza icyo kivi tuzacyusa. Imana ikwakire.

  • Ntabwo bintunguye nge kuko nali naramaze kumusezeraho umwaka ushize kubera iyi nyandiko http://umuseke.rw/amateka-azabaza-eac-icyo-yamariye-uburundi-prof-munyandamutsa.html RIP

  • R.I.P Dr nasason icyo muziho numunyamurava yarazi agaciro kikiremwamuntu,, kuko nubwo yagiraga inshingano nyinshi iyo wamubonaga ngo akuvure cg aguhe Inama yaguhaga umwanya pe uhagije ugataha unyuzwe,,,

  • Intwari Ntipfa, Irasinzira. Ruhukira Mu Mahoro Musaza

  • Murabeshya ntiyari afite imyaka 56 gusa. Ubwo ni ukuvuga ko yaba yararangije université afite gusa imyaka 20 Ibyo ntibibaho rero mu mateka y’isi. Niba afite 56 yavutse 1960. arangiza 1980 afite 20 ans. ubwo se urumva bishoboka munyamakuru we? Ntukabeshye…..

    • Birashoboka ku muntu wumuhanga,kurubu byo biriho nanjye mfite umwana uzarangiza next year azaba yujuje 20 ans arangiza Licence2.Ntushaka ne kuko muli systeme ya Cambridge iyo utsinde neza mu mwaka wa 4 uhita ubona university urumva ko bishoboka kk umwana wize neza 4eme secondaire a yitangira afite 15 ans.

      • *ayirangiza afite 15 ans

      • Birashoboka umwana wanjye ararangiza university hano muri UK muri uri iyi June afite 20ans ubu,yatangiye primaire afite 5ans. Ariko azagira 21ans mur July.

    • Iyo bavuze ngo umuntu yarangije mu myaka ya za 80 bashobora no kuba bavuze 89…

    • Il a fini ses études de médecine à l’UNR Butare en octobre 1985.

  • Dr Naasson Munyandamutsa, you have not wasted your time in this world. You lived wisely and as a giant among otherintellectuals. Above all you have left A LEGACY to future generation. Most people in Rwanda don’t leave behind an incredible LEGACY Thank you so much . RIP

    • Dr Naasson Munyandamutsa, you have not wasted your time. You lived wisely and as a giant among other intellectuals. Above all you have left an incredible and priceless LEGACY to future and present generations RIP

  • Yoo!Imana nikwakire mu bayo!Urihuse kuko abawe, igihugu nabandi bose twari tugucyeneye aliko iruhukire mu mahoro.
    Usize umuragye w”Ubutwari! Mbega ukuntu wiyoroshyaga nkaho utababajwe na jenoside!
    Wavuye abaganga bagenzi bawe, abanyarwanda n’abanyamahanga benshi.Wafashije abatishoboye urigisha mbese nibyinshi ntawabivuga ngo abirangize.
    Uzadutegurire iyo mw”ijuru ahougiye.

    • A father of our psychiatry, a special mentor , a hero.RIP

  • RIP Dr.

  • Ko ntari Yesu ngo nkuzure nkuko yazuye Lazaro. Ntakundi abatagatifu basanga Imana ngo batazavaho bandura.Nanari ntarabona umunyarwanda w’umuhanga. Hari ab’iyo mu mahanga bakwitaga Imana. Warakoze waturinze gusara ngo tujye mu muhanda. Warakoze wadutoje gukunda ubuzima bitarashobokaga. Turagukunda uruhukire mu mahoro.

  • “INTORE NI IVA MU KIBUGA BAKIYIKENEYE” ayo ni amagambo Dr Naasson yakundaga kuvuga. Ibyiza byawe ni byinshi cyaaaaane, ntawabivuga ngo abirangize.Buri muntu wagize amahirwe yo ku kumenya afite icyo yakwigiyeho.
    nakubonyemo ishusho ry’Imana kuko niyo ishobora guha buri muntu agaciro kuberako arikiremwa muntu gusa. wangaruriye icyizere cyo kubaho, kuri njye ntabwo umfuye ahubwo uraruhutse.Ndashima Imana yatumye nkumenya.
    ubuhanga, ubunfura,umurava,urukundo ni bimwe mu bakuranze.
    nugera imbere y’Imana izavuga iti:UYU NI UMWANA WANJYE UNYIZIHIYE.

  • Yoooooooooooo!!!!!!!!!!mbega inkurumbi!

    • Dr Naasson, repose en paix pour toujours. Les lumieres que tu as allumees brilleront a jamais au sein des coeurs de toutes les femmes et de tous les hommes qui ont croise ton chemin aux quatre coins du monde. Merci infiniment pour tout ce que tu nous a appris. Merci infiniment pour tout ce que tu as donne.

  • RIP Dr Naasson. Ibikorwa byawe byiza si ibya none, njye wakumenye muri 1987 kandi warandengeye.
    Inshuti n’umuryango mukomere

    • RIP Dr. Munyandamutsa, wabaye Intwali uzima bwawe bwose. Uhoraho akwakire.

    • Il a été promu docteur en médecine en octobre 1985.

  • Rip in peace Dr. Naasson. Wagize uruhare runini mu gusana imitima y’ abanyarwanda.Tuzahora tukwibuka.

  • RIP Dr .Naasson,Imana ikwakire mubayo wakoze ibyo Imana yakohereje gukora n’umutima wawe wose;nigushyire iruhande rwayo maze iguhembere imirimo myiza wakoreye abanyarwanda,wabashije kurema imitima bundi bushya mugihe byagaragaraga nkaho ntakizere cy’ubuzima cyari gihari;Imana ibikwiture byose maze nawe ahugiye iguteteshe.Rest In Peace TUZAHORA TUGUKUNDA

  • Abantu barakunda inkuru z’ibkabyo. Ngo uyu mudogita bamwishe da kandi yari amaranye igihe indwara inamubobekaho.

    Wapi ntawamwishe.

  • Naason toujours genereux. Intwari yatabarutse!!Nta cyiza nko gusiga inkuru nziza i musozi nka Dr Naasson. Wabereye abanyarwanda intangarugero mu kubana neza no kubabarira.Nyagasani akomeze abo usize. “Requiescat in pace”

Comments are closed.

en_USEnglish