Digiqole ad

Dr Binagwaho yahwituye abashinzwe ubuzima mu Majyaruguru

Gicumbi – Kuri uyu wa 31 Nyakanga i Gicumbi mu murenge wa Byumba Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho yagiranye inama n’abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima byo mu ntara y’Amajyaruguru, aho yabasabye kongera kunoza serivisi z’ubuzima baha ababagana.

Dr Binagwaho aganira n'abaganga bo mu Majyaruguru
Dr Binagwaho aganira n’abaganga bo mu Majyaruguru

Muri iyi nama habanje gusuzumwa uburyo bukoreshwa mu gufasha abaturage kwirinda indwara, gushishikariza ababyeyi kwikingiza no gukingiza abana. Aha Minisitiri Binagwaho akaba yasabye abo bireba kongera imikoranire no guhanahana amakuru ku byo bagomba gufasha abaturage mbere y’uko baza kwa muganga.

Minisitiri yanenze imitangirwe ya za raporo z’ibikorwa bigenerwa abaturage bibera mu bitaro cyangwa mu bigo nderabuzima runaka, asaba ko zirushaho gukorwa neza no kwihutishwa kugera aho zigenewe.

Dr Binagwaho yibukije abaganga n’abafasha babo ko iyo raporo zitangiwe ku gihe bifasha mu kunoza igenamigambi rigamije gutuma abaturage babona serivise z’ubuvuzi nziza.

Muri iyi nama, abajyanama b’ubuzima basabwe gushishikariza ababyeyi gukikingiza abana babo nk’uko ingengabihe zibisaba bityo indwara zizahaza abana bato zikagabanuka.

Akarere ka Musanze kashimiwe ko kabashije gutera intambwe mu kugarura isuku mu baturage ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe gishize.

Mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuzima, muri iyo nama hemejwe ko amafaranga yagenerwaga ibitaro n’ibigo nderabuzima agiye kujya yoherezwa mu Karere ibyo bitaro biherereyemo, kuko mu nshingano z’Akarere habamo gukurikirana inzego zose zitanga serivise mu baturage.

Abashinzwe ubuzima mu Ntara y’Amajyaruguru bashimiye Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo ko bubatse ishuri ryongera ubumenyi abafasha b’abaganga bafite  impamyabumenyi y’amashuri yisimbuye ubu bakaba bari kongera ubumenyi bwabo.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • minister babwire rwose , hari aho ugisanga abaganga bataramenya neza icyo bita NA YOMBI, kwakira umuclient wongereho uwumurwayi icyo aricyo, bihanngirize, hair nkibbitaro rwose bimwe nabimwe usanga hari utugeso kubaganga bagifite two kubwira abarwayi nabi ibi rwose ntibikwiye byagakwiye kurangira bagakwiye kumenya ko biri mubihuhura abarwayi , kandi burya umurwayi wateguye neza mu mutwe no kumuvura biroroha 

Comments are closed.

en_USEnglish