Digiqole ad

Dianne Nkusi yateguye igiterane kizaha inyigisho zihariye abagore n’abagabo

 Dianne Nkusi yateguye igiterane kizaha inyigisho zihariye abagore n’abagabo

Diane Nkusi urimo gutegura iki giterane.

Ku cyumweru tariki 03 Mutarama 2016, Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’ibitabo bya Gikrisito Diane Nkusi Rebecca arategura igiterane kizaha inyigisho zihariye abagore mucyo yise “women and destiny” n’abagabo binyuze mucyo yise “ Men God power”.

Diane Nkusi urimo gutegura iki giterane.
Diane Nkusi urimo gutegura iki giterane.

Aganira n’UM– USEKE, Dianne Nkusi yavuze ko muri icyo giterane abagabo n’abagore bazahura bakaganira ku nsanganyamatsiko yiswe “commitment” bishatse kuvuga “Kwiyemeza” tugenekereje mu kinyarwanda.

Ati “Kuko bazaba bavuye mu matorero menshi atandukanye, ibyo bizatuma bamenyana hagati yabo, bamenya n’ibijyanye n’imigambi y’Imana kuri bo. Biba ari ibihe byiza ku buryo abantu bumva Imana mu bundi buryo, kandi bahuje, hakazamo ikintu cy’ubumwe n’urukundo.”

Ntabwo ari ubwa mbere Diane Nkusi Rebecca ateguye igiterane nk’iki kuko mu mwaka wa 2013, nabwo yateguye igitaramo cy’abagore gusa cyiswe “ Women and Destiny “; Mu mwaka wa 2014, nabwo biba uko; Naho mu mwaka wa 2015, ategura igiterane cy’abagabo cyiswe “ Men God power “.

Diane Nkusi avuga ko impamvu iki giterane cyo muri 2016, cyahawe insanganyamatsiko ireba ibitsina byombi, aho kuba abagore gusa nk’uko byari bisanzwe, ngo ni uko iyo hari ubutumwa ushaka guha abagore biba byiza iyo n’abagabo bajemo kugira ngo buzuzanye.

Akemeza ko muri iki giterane, abantu bazamenya neza aho bahagaze; Bagahitamo neza, birinda guhitamo nabi, kandi ko icyo bazahitamo bafite ubushake/biyemeje “committed” kizaavamo umusaruro bifuza.

Diane aheshwa imigisha n'abakuru b'amatorero atandukanye.
Diane aheshwa imigisha n’abakuru b’amatorero atandukanye.
Women and Destiny y'ubushize.
Women and Destiny y’ubushize.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • CONGS DADA YANGU

  • Arakora neza kandi byinshi bifite ishingiro, Ababyeyi be bigeze kuba abaherwe baramubanira, ubu se ni Pasteur. Icyo musaba ni kimwe guhesha agaciro ibyo akora yirinda ibyo abamo ahiherereye kuko bariya ba types bashobora kuzamwangiriza isura akababaza benshi. Rwose Dianne Imana iragukunda ntugakinishe ubuzima. Nziruhutsa numvise ko wubatse urugo ugasohoka mu munzani kandi igisubizo ni wowe ugifite

Comments are closed.

en_USEnglish