Digiqole ad

Diane Rwigara ntiyemera ko hari inyandiko zituzuye mu zo yahaye Komisiyo y’Amatora

 Diane Rwigara ntiyemera ko hari inyandiko zituzuye mu zo yahaye Komisiyo y’Amatora

Mu kuganiro n’abanyamakuru, Shima Diane Rwigara umugore umwe wamaze gutanga ibyangombwa muri Komisiyo y’Amatora nk’ushaka kuzahatanira kuyobora igihugu, yavuze ko atazi icyo Komisiyo yshingiyeho itamutangaza ku rutonde rw’agateganyo rw’Abakandida bemerewe.

Shima Diane Rwigara ngo ntiyaciwe intege no kutagaragara ku rutonde rw’agateganyo rw’Abakandida

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, cyabereye i Nyamirambo, Shima Diane Rwigara yabwiye abanyamakuru ko ibyo yasabwaga gutanga byose yabitanze ariko agatangazwa n’uko atagaragaye ku rutonde rw’abakandida bazahatana mu matora ya Perezida azaba mu Rwanda tariki 4 Kanama 2017.

Yagize ati “Natanze urutonde rw’abansinyiye ruriho abantu 985, ariko Komisiyo y’Amatora igaragaza ko 473 batujuje ibisabwa.”

Yavuze ko Komisiyo ngo yamusobanuriye ko abo bantu itabemera ahanini ishingiye ku kuba imikono yabo ku rupapuro basinyiyeho Diane Rwigara idasa neza n’iri ku ndangamuntu zabo.

Kubwe ngo kuba Komisiyo itaramushyize ku rutonde rw’Abakandida bemejwe by’agateganyo ngo ni ukumuca intege aringo ngo ntazigera acika intege kuko ngo ajya gutanga kandidatire yari yiteguye.

Ati “Inzira twanyuzemo ni urugendo rutoroshye, umuntu ahura n’ingorane nyinshi ariko sinzacika intege. Nizera ko niba igihugu gifite Demokarasi kigomba kubyerekana.”

Diane Rwigara avuga ko muri buri Karere bagerageje gushaka ababasinyira kandi barenza cyane umubare w’abantu 12 basabwaga nibura mu karere kamwe, bavuga ngo nibagira abo banga abandi bazasigare, kandi ngo ni igikorwa cyabaga ahibereye.

Yavuze ko abantu 15 mu bamusinye bahohotewe, harimo bamwe ngo batakirara mu ngo zabo, n’abandi babazwa ngo impamvu bataye umurongo, n’abamuherekeje atanga kandidatire ngo na bo babajijwe impamvu, gusa ngo iki kibazo yakigejeje kuri Polisi.

Diane Rwigara ngo mu minsi yahawe azakomeza gushaka uko yakuzuza umubare w’abamusinyira bujeje ibyangombwa gusa yavuze ko bigoye kuko ngo Komisiyo itamusobanuriye neza ibyo yagendeyeho yanga abari bamusinyiye.

Ati “Sinatangiye mvuga ngo nibananiza nzabivamo, nangiye nzi ko bikomeye kandi ntazacika intege.”

Tariki ya 27 Kamena Komisiyo y’Amatora yatangaje by’agateganyo ko Kagame Paul watanzweho Umukandida n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, na Dr Frank Habineza watanzweho Umukandida n’ishyaka rye rya Green Democratic Party of Rwanda ari bo bemerewe kuziyamamaza.

Urutonde ntakuka rw’Abakandida baziyamamaza mu matora ya Perezida ruzatangazwa tariki 7 Nyakanga 2017.

Shima Diane Rwigara ni wa mbere utumiye abanyamakuru uvuga ku cyemezo cya Komisiyo y’Amatora cyo kumusaba kuzuza ibisabwa, mu gihe hari abandi barimo Barafinda Sekikubo Fred, Mwenedata Gilbert na Mpayimana Philippe bose bari batanze ibyangombwa muri Komisiyo bagaragaza ubushake bwo kuzayobora u Rwanda ariko ntibaza ku rutonde rw’agateganyo.

Shima Diane Rwigara arasoma inyandiko yagejeje kuri Polisi agaragaza akarengane kakorewe abamusinyi ngo abone amahirwe yo kuziyamamaza

UM– USEKE.RW

76 Comments

  • haha yavuga iki kindi se , abure kujya gushaka ibyangombwa akuzuza ibisabwe ejo azaba yiriza, hahaha

  • Nizere ko uyu mukobwa nako umugore atazongera kwiyandarika dore agiye kwiyamamariza kuba perezida

    • “umukobwa , nako umugore” ubu se usibye udutiku twamaze abanyarwanda yaba umukobwa cg umugore bicureba ho iki? bikurya he? wakoresheje title akoresha ubundi ugatanga amahoro

    • @anna uwakubaza uko yitwa umugore na komisiyo y’amatora imwita madamazera wabisobanura ikindi uwakubaza uko yiyandarika wabyerekana?

    • Ariko mujye muvuga ibyo mwahagazeho kwiyandarika waruhari koko mujye mureka kumva ibihimbano yego ntashobora gutsinda byo birazwi

  • ariwe na NEC ninde umenya ibyuzuye, ariwe n’uwamutumye ninde umenye ibikenewe , ibi babyita kuvuga ubusa

    • Uri karemera nyine.reka amatiku uwo mukobwa afite uburenganzira bwokuvuga icyo ashatse mugihugu kiwe!reka kumukanga.

  • hahahah ariko uyu mukobwa wasamaye bite bye? ubuse ariwe na NEC ninde umenya igikwiye kweli? nanjye kubashaka ave mu magambo

  • Kubera iki ariko adasobanura impamvu yiyandarika?

    • Yakwiyandaritseho se?

    • Impamvu yigandarika cy mumwandarika

    • Ariko shahu ubujiji buzabashiramo ryari?yiyandarika gute?icyampa ifoto yawe nawe ngo nkwereke ko ayo magambo yububwa atagushiramo!ariko ikibazo nuko utanazwi kuzagusobanura byagorana naho ubundi uzwi nawe nagutera kwiyandarika

  • aka kanyagwa ko kigize igufa mwokabyara mwe, ariko NEC nikemerere igahe ibyangombwa ubundi abanyarwanda tuzakereke icyo tugatekerezaho mu matora, nibyo byazaca aya magambo yako adashira mu kanwa!

  • igihugu gifite democracy, iyo iba ari ntayo wa mukobwa wari guhingura igitekerezo cyo kwiyamamaza ntiwemererwa ariko kuba ugeze aha nuko democracy ari yose , ngahho jya gushaka ibyo usabwa uve mumugambo ataguhesha icyubahiro

  • Ariko ako gahwa gashaka kwishinga mu kirenge cy’Icyama kandi kigifite urugendo, nta batechniciens kikigira ngo bagahandure smoothly!?!?

  • NEC nihite isaba ikigo gitanga indangamuntu gutesha agaciro izo ndangamuntu zose z’abasinya ibitandukanye n’ibiri kuki ndangamuntu zabo. Ariko buriya iyo ari igikumwe giteyeho, NEC ifite ubuhe bushobozi bwo gupima ko igiteye ku mpapuro za Diane gitandukanye n’ibiri ku ndangamuntu. Iyo technologie barayite koko?

    • nibure nawe rata uravuga ukuri abanyarwanda se twese tuzi nibangahe basinya sinya basubiramo, uretse ababa barize ko abandi baziko signature ari ugusiribanga gusa.

      Abashaka kwerekana ko adafunze ko ariyo democraty ko mubabaje, nonese kuzira ko wasinyiye umuntu, ubwo abazatora nabi bazabagira gute=gutora uwo badashaka.

      • ahubwo uwakubwira ngo ni bangahe bafite sinya isa n’isanzwe wabona benshi? kiriya kintu basinyiraho ku ndangamuntu kuko usinya ahantu hameze nk’ikirahuri kandi ibyo umaze gusinya biba bitagaragara rero abenshi ntibigaragara kimwe pe
        ikindi kuki batabashaka ngo bababaze niba Koko baramusinyiye?kuko kuba barabahimbiye nicyo cyaba ikibazo kuruta kuvuga ko sinya idasa 100% n’iyo ku irangamuntu ikindi sinemera kugenzura sinya utari impuguke byaba na ngombwa ugakoresha finger print technology ukareba ko uwo uvugwa yaba yarakoze kuri urwo rupapuro naho ibindi ni ukujijisha abantu nk’aho turi injiji gusa NEC irimo irarutanga ndibuka ubushize bavuga ko nta fcbk nta twitter,…bizakoreshwa mu matora mu buryo bworoshye

    • Iyo technology yo kugenzura signatures n’igikumwe igomba kuba hari. None se niba imikono y’abantu bagenga miliyoni eshatu n’igice banditse basaba ko itegeko nshinga rivugururwa yaragenzuwe bigakunda kandi mu give gitoya cyane, iy’abasinyiye Diane itageze no ku gihumbi niyo aba ikibazo?

      • Ninde wakubwiye ko iyo mikono yabasinye basaba guhindura itegeko nshinga yagenguwe? Bakubwiye ko yagenzuwe nande? Hakoreshejwe ubuhe buryo? Kuvuga ni byiza ariko kuvuga ibikujemo byose si byiza

        • Suko se di?

  • Aba bantu batuka Diane ibitutsi nk’iby’abashumba, Jye mba mfite amatsiko yo kumenya uburere bwabo uko buhagaze. Buriya His Excellency yishimiye kuba ari abayoboke be?

  • Ndatekereza ko uyu mukobwa atigeze agira gahunda nzima yo kujya mu matora n’umutima uri sincere, ibi byo guhamagaza itangazamakuru aho yakabaye afata umwanya we akajya gushaka ibyo yasabwe dore ko na President wa NEC yanavuze ko we abura utuntu tucye cyane, nimurebe ibyo arimo, kwiyenza nibyo byamuranze kuva yajya mu itangazamakuru.

    Arishakira gusa Media coverage numwanya wo kuvuga ibyo yatekerezaga ko bitagera hanze adaciye muri saga nkizingizi zamuhaye large diffusion kurusha uko yari kuvugwa iyo atavugwa muri ibi by’amatora, bishoboke yenda nanone kuba ari n’umuyoboro wa gahunda ndende yabariya bari hanze birirwa bajujubya igihugu n’ubuyobozi bwacyo.

    Uyu uko mubona na nyuma y’amatora azakomeza izi sabotages muzaba mubibona dore aho nibereye.u Rwanda iyo ndureba mbona rwarakubititse bitavugwa kandi ntakibabaza nko kubona rwaroretswe nabana barwo ahanini kandi bikaba bikomeje kugaragara ko nta masomo twakuyemo.

    • Ariko n’ikinyoma n’iterabwoba ntaho bizatugeza. Urumva sha. Barafinda baramubajije bati urabyumva ute kuba utari ku rutonde rw’agateganyo, arababwira ati ‘Nabo erega bariho by’agateganyo’twese ni agateganyo. Nta na kimwe wakangisha kuri iyi si. Na ba Musolini barayonze.

  • Byumvikane rwose ko abagize komisiyo y’amatora ntaho babogamiye n’ubwo ari abayoboke ba RPF.

  • Comment nkenye zambere zisa nkizanditswe numuntu umwe wihinduye amazina

    • Ni ryari abandika musebanya muzamenya democracy koko. Gutukana sumuco mwiza kabisa Dian nuburengazirabwe kandi na Kalisa ubwe uwamutungura sinyaye wasanga idasa 100% twinge koroherana twubahane HE azayobora kandi azasiga u Rwanda nkuko nabandi Bose baruyoboye barusize nibyiza guhitamo neza ariko tudasebanyije rwose. Diane naba nawe yarabikoze abamutuka wasanga aribandi batumwa arko bakazisanga muri prison nkuko abakoze genocide bari prison. Please mwihe agaciro

  • Umunyarwanda wumva ko gutukira mu itangazamakuru abashaka guhatana na Prezida Kagame ari uburyo bwiza bwo kumushyigikira, unabasabye kujya gutera amabuye abagiye muri mitingi y’umukandida badashaka bayamutera. Unabasabye gukora ibindi birenze ibyo ntatinyutse kuvuga babikora. Inzira ya demokarasi iracyari dende cyane mu Rwagasabo. Amateka harya ngo ntacyo yigisha abirabura? Ni agahinda!

    • Abantu nkawe nimwe mwabuze. Iyo benshi muri twe twari kuba dufite ibitekerezo nk’ibyawe Igihugu cyacu cyari kuba kigeze kure mw’iterambere rishingiye kubwenjye.

  • Mwese ibyo muvuga ni ukuri bitewe n’aho mubogamiye.

  • Abatuka Diane Rwigara muteye isoni nagahinda. Ibihe byisubiramo koko.
    Ntaho bataniye ninterahamwe.
    Kandi sha murakungura .

  • @Ryamukuru! Erega nta handi bagushishe. BAZUMVA RYARI KO uwo mudahuje ibitekerezo atari umwanzi?

  • sha mwe mutukana niba ariko fpr yabigishije sinzi .ntanubwo mwari mukwiriye no kuzatora kuko ntabwo muri abauoboke bicyama musebeje umukandida wacu gusa ntabwo akeneye ubwo bushumba bwanyu

    • Yes aba batukana baravangira His Excellence. Ni nka bya bitutsi batukaga inkotanyi mbere y’uko zifata igihugu. Njye mbona uyu mukobwa bamuha amahoro na we agahatana. Uyu muco wo gutukana ugaragaza ubwenge buke, ubunyeshyamba,lack of maturity, extremisme, ubujiji,….

  • ARIHUTIRA GUHAMAGARA ABANYAMAKURU UKAGIRANGO NIHO NIBO BAMUSINYIRA?

    • kuki utavuze kuri Mbanda ko nawe yahamagaye abanyamakuru akababwira ibyavuye mu igenzura mbere yo kubibwira abakandida ahubwo wowe utazi icyo itangazamakuru rikora n’icyo rimaze waba uri kure nk’ukwezi pe

      • ariko aba birirwa basakuza fpr ifata igihugu nge ntabiciye inyuma ninde wayifashije ???? Uyu winterahamwe ngo nuwayo muge mukurikira comments ze byose aba asenya igihugu genda wanterahsmwe we ngo ni nuwayo .

        • ariko gusenya igihugu ni iki?ese kuvuga ko NEC ikora amakosa ibyo nibyo wita gusenya igihugu? yewe niba aribyo wita gutyo icyo cyafata benshi udasize na MUSHIKIWABO kuko nawe yigeze kuyigaya ndetse birangira NEC igaragaje ko Koko yari yibeshye mu byemezo yari yafashe niba rero ariho urebera ubuterahamwe ndumva byakugoora URAVUGISHA AMATAMA ABIRI INTERAHAMWE NTABWO UZIZI SHA JYA WIVUGIRA ABANDI IYO UZIVUZE UMUTIMA URASIMBUKA NONE NDUMVA WOWE UZIHOZA MU KANWA NK’AHO ZIKURYOHERA gusa hari umugani uvuga ngo utuka utamutuka…..

          • Nawe urapfusha umwanya wawe wo kuvugana numuntu umeze nkuyu ngo ni cloude!ubuse urabona atari umwuzukuru wizo nterehamwe avuga!ubu se interahamwe nibyo du commentaho bihuriyehe?abantu nkaba cloude nibabandi muzi mwese

        • Fpr ifata igihugu ninde wayifashije?niwowe utarayifashije nabiwanyu ahubwo mwaje gusarura aho mutabibye!twebwe twarayifashije abacu baranayipfira.iyo mvugo yawe irakwerekana uwo uriwe.nakumvise ubwira abumva ntavunika reka amagambo nkayo arimo ubujiji

        • Sun of bitch. Interahamwe ni wowe. Uzajye witondera gutuka abantu gutyo utanabazi. Hari n’igihe kwitwa inkotanyi byari igitutsi sha. Itonde. Tanga ibitekerezo byawe ureke izo nonsense.

          • Ubu nokuba intore haraho ushobora kugera abakaguhitana.

  • Buriya signature ya Prof Mbanda y’uyu munsi n’iy’igihe yafataga indangamuntu nta kinyuranyo kirimo? Nabyemera mbibonye.

  • abatukana muri kuvangira uwo mwita ko mushyigikiye! gutukana ntibiba mu biranga intore! mureke gutuka Diane akomeze ibimuraje ishinga. Tujye twubahana.

  • Sam, Anna na Karemera si umuntu umwe ra?

  • Eh!ubwo aba batukana ni abayoboke bande mwokabyara mwe!ariko uziko Abanyarwanda bakiri babandi babwiwe gutema umuntu ngo yahindutse inzoka!ubwo se mwebwe ibyo bitutsi n’uburakari mufite uwababwira kugirira nabi uriya mwali ntimwamushwanyaguza!u Rwanda ruracyari kure cyane mu myumvire!President nibyo yarakwiye kubwira abo ayobora,nzi neza ko abibona ko Abanyarwanda benshi bari hasi mu bwenge!

    • None wari uzi ko ririya reme ry’uburezi rimeze kuriya ryatanga abantu bazima babasha kwitekerereza ? Ni aho ruzingiye, umunsi abanyarwanda bazajijuka, ni nawo munsi abanyepolitiki bazatakaza imbaraga zabo zo gusenya.

  • Njye ibyo Diane Rwigara avuga ndemeranya nawe,kandi abamutuka ashobora kuba ari abantu bamwe buhinduranyabamazina.ikigaragara ni uko iyo komisiyo iterekana impamvu isobanutse y abantu basinyiye uyu muntu kandi ntiyigeze itangaza mbere ko ugusinyira agomba gusinya imeze nk iyo mu ndagamuntu ye.abantu benshi bahindura amasinya bishobora kuba kuyihinduraho gato ariko bikagaragara ko hari byinshi ihuriyeho niya mbere.buriya urambwirako umuntu w umuturage utajya akoresha sinya cyane iyo asinye uyu munsi ariyo yasinye mu indangamuntu? Oya rwose yaba yaragiye mu ishuri cg ataragiyemo abantu benshi kuri iyi si iki kibazo kibabaho.

    Guhohoterwa ngo ni uko wamusinyiye nabyo birababaje,kandi ntiyabivuga mu itangazamakuru abeshya. Ndabizi ko Kagame yavuze ko niba bahohoterwa babigeza kuri polisi nyamara yarabihagejeje ntibigire icyo bitanga ndetse yavuzeko hari n igihe abasirikare baba aribo baza kubuza abo bantu bamusinyishiriza kumusinyira,birababaje kuko ubwo bivuzeko uwo urega ariwe uregera,ibi ntibyakabaye k umuturage w igihugu cye rwose.

    Ikindi ubona usesenguye ni uko uyu mukobwa avuga akamuri ku mutima nta bwoba afite ngo barangira iki n iki ibyo nabyo ugasanga ko aricyo byatuma batamuha uburenganzira bwo kwiyamamaza,kuko yaba abonye uko ashyikirana n abaturage benshi akababwira akari ku mutima we bityo benshi bakaba bazinukwa leta.kuba yatorwa nabo barabizi ko atatorwa nanjye ndabibona,yewe sinabyifuza ubu pe kuko nta bunararibonye afite, n ukuntu avuga iyo bamuhaye ijambo ubona ko hari byinshi agomba kubanza gukosora ariko ntiwamurenganya ni uko wenda atabimenyereye cg akaba yaba avugana amarangamutima ababaye bityo bigatuma atavuga arasa ku ntego nubwo rwose ubutumwa avuga uba wabwumvise.

    Kandi muzirikane ko uyu mwana yabuze se bakavuga ko yaguye muri accident nyamara nyuma bikagaragara ko ari ikinyoma kuko aho igikamyo cyagonze atari aho yari yicaye,ikindi bavuzeko umushoferi wamugonze yijyanye kuri polisi n igihunga cyinshi ngo baraza kumubaza uko byagenze yamaze gucururuka ariko se ubu arihe?ko ntamakuru ye twongeye kumva,ko atagejejwe mu rukiko kandi yishe umuntu?ko tutamubonye mu makuru nk abandi?

    bigaragare ko urupfu rwa se rwari rwapanzwe,kuko nawe yavuzeko yigereye aho batsinze se agasanga aracyahumekaho agahamagara imbangukiragutabara ngo imujyane kwa muganga,yahagera ngo polisi yari iri aho ikayisubizayo,ngo igahita ishyira se mu ishashi nkaho yapfuye akamurwanira na polisi ariko imurusha imbaraga n ububasha ijyana se mu gishashi ngo imujyanye kwa muganga,nyuma bahamagara muganga ngo ababwira uko bimeze akababwira ko bigaragara ko se yatewe ibyuma mu mutwe aricyo cyamumazemo umwuka,byumvikana ko mukumujyana bagiye bamujombagura ibyo byuma,ibi rero ukabona ko aribyo bituma abuzwa kwiyamamaza kuko azaba abonye amahirwe yo gushyikirana n abaturage benshi akababwira akababaro ke n ibyo yiboneye bakorera se,kuburyo umuturage wari wizeye iyi leta yahita ayitera ikizere,gutorwa byo ntiyatorwa ariko kwinjiza ayo makuru mabi mu mitwe y abaturage nicyo badashaka abamubuza,

    birababaje ntawagakwiye kwicwa azira ubutunzi bwe cg ikindi cyose mu gihe ntawe yishe.buriwese niyifuza ko afatwa nk uko afata abandi,iyi si yaba paradizo pe,ubworoherane nibwo bukwiye,kuko burya umena amaraso atariho urubanza aramukurikirana,interahamwe ubu zirabuyera hose ku isi nyamara zari zifite igihugu,ariko iyo ziza guhazwa n ibyo zari zifite zigaha buri wese amahoro ye nazo ziba zituye neza mu gihugu,interasi ni isomo kuri buri wese ngo abane ko amaraso ahama.hari Imana ireba kandi ihora.

  • Izi ko manteri ziteye ubwoba. Zimeze nkizi nterahamwe muntangiriro za 1994 iyo umuntu yagiraga icyo avuga ku nkotanyi. Kuki abantu batigira ku mateka. Aba basebya ibya Diane bameze neza nkabantu ba Zimbikangwa wawundi wakatiwe mu Bufaransa. Ibyo ba Simbikangwa bakoraga muli za 93-94 akaba yarabikurikiranyweho nyuma yimyaka irenze makumyabili, mujye mu menya yuko namwe bizagera igihe mu kabibazwa. Mwabonye ukuntu uwali umukuru wa gambia byamugendekeye mu minsi ishize. Mujye mu menya yuko ibi twandika kuli murandasi bisiga traces kandi ko inzego zibihugukiyemo bishobora gukurikirana uwabyanditse naho ali.

  • Diane Rwigara tumuri inyuma ibyavuga byose niba atarukuri abazabinyomoza bazaze bavuge maze mureke ubwoburere buke bwo gutukana.

  • Harya ikigarasha cyo sigitutsi!? Isuku igira isoko.

    • Ngo nta mutima bagira bafite ibikapu byuzuye umwanda. Inyana niya mweru erega.

    • Shimiye!mwabaye mute mugerageze kubahana

  • Diane ihangane intambara urimo ni ngombwa ariko ntiyoroshye, gusa ufunguye umurongo wa democratie ntekerezako igihe kizagera twese dufite ubwoba tukabijyamo kumugaragaro. Gusa courage ndagushyigikiye ,komeza urwanire ukuri

  • NEC ikwiye gukorera mu mucyo bityo ushaka kwiyayamamaza ikareka kumuca intege. abantu bose Diane afite barahagije ngo ajye kuri list. bityo abanyarwanda tugararagaze uwo twihitiyemo dushaka ko atuyobora. naho NEC nireke amamananiza

  • Ase ko wumva yatanze abarenga babavanye muri abo nta democracy mbonyaho niba abantu bagihohoterwa bazira ibyo batumva kimwe nareta

  • Ariko buriya Parliament cg NEC bakwemeza ko ziriya miliyoni 3 zasabye ko itegekonshinga rihinduka bagenzuye ko imikono yaho ihuye n’iri ku ndangamuntu zabo ? kuki iyi Komisiyo ishyiraho amananiza ?

    • @Mulango, iriya mikono buriya yaragenzuwe, ubajije inyandiko-mvugo yabyo ndibwira ko NEC n’Inteko ishinga Amategeko bayikwereka. Iramutse idahari byaba ari indi affaire itagifite icyo imaze, à classer sans suite. Ariko hari ibyo nzi byujurijwe mu ishuri ryisumbvuye abanyeshuri ari nabo babiteraho ibikumwe byose. Babyungukiyemo uwo munsi babaha n’agafanta ku meza saa sita.

      • @Lambda, uzi ukuntu basinyishaga abaturage, buri gihe iyo wahuraga numuyobozi mu nama, mu kabari uri kuganira numuyobozi,Wajya kwaka icyemezo runaka mu mudugudu ho byose bakakwereka buri gihe bagusobanurira ibyiza byo guhindura itegekonshinga.Nabandi bagiye basinyisha abantu mu masoko hirya nohino.Ese ibyo bitebo nibiseke bazanye imbere ya parlement barabigenzuye nizo Ids…u Rwanda ruzira burigihe ubutegetsi bubeshya niba mbeshya murebe amateka yi Gihugu cyacu.

  • nta muhanga komisiyo y’amatora yashyizeho ngo agenzure iyo mikono Komisiyo yashingiyeho. nta naho mu itegeko biteganywa ko ibanza kugenzurwa.
    Diane baramwibye rwose.
    Abamutuka musigeho ibyo avuga ni demokarasi akoresha.

  • Mimi namuhuga mukono 100% kama observer or the campain election 50 states in usa
    that for comission electoral not support the regime for president kagame and party FPR
    electoral comission soit Neutre svp Im not Rwandese,My father is congolese the grade colonel Name Lumubanga mupoto is death before is workind and Emery patrice lumumba for my mom is rwandese the name Mukandanga Mariam and death in kigali rwanda 1994 for me im not living and my mom im living in kinshasa for my Aunty because my mom is separed and my father that is my history ineed the comission given the righ the young girl Miss Diane Rwigara

    • indimi ziraha

  • Mwasaze ese wowe kutagiye kwiyamamaza wabona ubishoboye ukaayobora kuki mwita mumata nkisazi

  • Shahu mujye muvuga make bucya bucyana ayandi. Uwatutse inkotanyi azita inyenzi , “imburagasani, nibindi ubu nta mahoro afite. Nta ngoma zidashira mujye mukora neza kd gikwiriye kitabangamiye abandi kuko ntawuzi icyo iminsi imubikiye. Ejo cg nyuma yimyaka ijana ukomoka kuruyu mwari mutuka yazatwara u Rwanda kandi yabashahura ndi kureba. Mujye mumenya ko nothing is permanent except change! “

    • uri mukuli cyane!mbabazwa n’abantu batigira ku mateka igihugu cyacu cyagize ngo bibahe kubaha uwariwe wese(interahamwe n’abambari bazo bumvaga barenze Phalao mukuba ibihangange;bavuga rikijyana; bahutaza ntibakurikiranwe;bakoresha imitungo ya leta nk’ingarigari za ba se!n’ibindi
      none nubu mbona hari abitwara nkazo pe kdi bazi neza uko izo nterahamwe zahindutse igitutsi(ukwanga akwita interasi) mu gihe mbere zari igisingizo!!!

  • uzatsinda nzamuyoboka singooye nababwira iki?njye ntihakagire unkururira intambara naho ubundi mukore ibyo mushaka

  • Il y a trop d’abroutis sur ce site

  • Diane, ni ukubyakira uko nyine. Ngo ntawe uburana n’umuhamba. Ubutegetsi /Ubuyobozi bw’igitugu niko bukora.

  • Erega uriya Mustafa ni umushinga ariko nabonye rwanda ukeneye impending azitanga abusers niyo Marrero ahubwo yagiye kunyereka mu nzira nziza.

  • gusenya igihugu???ni Inzu se icyo gihugu cyawe gisenywa n’inyuguti nta cyari kiriho ubwo ntugire uwo ubeshyera ese icyo gihugu ni icyawe wenyine?

  • Sha abanyarwanda mufite ikibazo cyubujiji pe, ubu c kuza akiyamamaza akabona 1 cg 2 bibatwaye iki? Abo bahohotera abamusinyiye kd usanga ari babandi barira batazi nuwapfuye! Ngo imikono yo kundangamuntu! Iri nikosa rikomeye kuko inyinshi umwanya wa signature hanariho ibintu ntazi bya ama ×××××! Ubwo rero ubwo ni ubugome bwa NEC, Nibamureje nubundi ntazatsinda rwose! Kuko namajwi azabona ntayo bazamuha!!

  • Mworoherane bana b’Urwanda.

    Mukwiye gutinya ikintu cyaducamo ibice nanone…ibyatubayeho mbere mwese murabyibuka.

    Diane ntabwo ari umwanzi wacu, n’umwana w’igihugu nkatwe twese.

  • Nimwivugire ariko uzatorwa wese azibuke ko abarimu tumerewe nabi.Umushahara muto twacungiragaho abategetsi bo muri sacco bongeye kuwutera imirwi.Hejuru ya 5% basigarana iyo twahembwe,ejobundi kuwa 5 bongeye kwemeza ko tugiye gukatwa 30.000 buri wese.Hehe no guhembwa.Twrarizeeeee,amarira yacu aba ubusa.HE Paul Kagame yari yagerageje ariko bamuciye mu rihumye bitwaje amatora bategeka ko dukatwa frws.Ikibabaje kuruta ibindi nuko aya frws ngo tuzayagiraho uburenganzira nyuma y’urupfu.Nagende SIBORUREMA NA DG baraduhemukiye ariko Uwiteka azabibaryoze.

  • Diane nawe arabizi ko adashobora gutsinda. Jye ndemeza ko yarangije gutsinda ubwoba. Abatukana bo nibwira ko bafite aho babyigira.

  • Njye mbona abanyarwanda batukana bafite ikibazo gikomeye sam nakomeje ndeba amagambo yandi nsanga mubantubafite ibitekerezo bitaheza urwanda muterambere ahagarariye abandi gusa isomo twagakwiye kwigira kwisi nukubana tutabangamiye bagenzi bacu kuvuga ko Dianne yiyandagaza wakabaye ubivuga haricyo ushingiraho gifatika kitari amafoto nikoranabuhanga Uzi ririhanze ahangaha komeza uterimbere musebanyabuhanga ryawe twe turimuterambere ryokwimakaza amahoro

  • Gendawa mukobwa we urabahagije ni uko batemera.hahahhhhhhhh

Comments are closed.

en_USEnglish