Digiqole ad

Cyamunara y’ikariso ya Madonna yahagaritswe

 Cyamunara y’ikariso ya Madonna yahagaritswe

Cyamunara y’ikariso ya cyera ya Madonna n’ibaruwa y’urukundo yandikiwe na Tupac Shakur yari iteganyijwe kuri uyu wa gatatu i New York yahagaritswe ku busabe bw’uyu muhanzi w’icyamamare.

Madonna ntashaka ko hari ucuruza ikariso ye
Madonna ntashaka ko hari ucuruza ikariso ye

Tupac na Madonna ni abahanzi bamamaye cyane ku rwego rw’isi, Tupac we yarapfuye ariko ibye biracyahabwa agaciro n’abamukunze akiriho nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru nbcnews.

Uyu munsi i New York kompanyi yitwa Gotta Have It Collectibles yari bugurishe muri cyamunara ikariso ya Madonna, igisokozo yasokoresheje imisatsi ndetse n’ibaruwa y’urukundo yigeze kwandikirwa na Tupac Shakur bakundanyeho, utundi tuntu 22 twa Madonna.

Umucamanza wo mu rukiko rw’ikirenga rwa Manhattan yategetse kuwa kabiri nijoro ko iyi cyamunara itaba.

Madonna mu minsi yashize yari yasabye urukiko kubihagarika kuko yababajwe cyane no kumenya ko hari ibintu byahoze ari ibye bigiye kugurishwa, birimo n’ibaruwa yandikiwe na Tupac ngo atari azi ko itakiri mu byo yabitse.

Madonna yavuze ko kuba ari icyamamare bitavanaho ko ubuzima bwe bwihariye burengerwa.

Yavuze ko yamenye ko hakoreshejwe gusuma DNA bakamenya ko ikariso n’ibyo bisokozo n’ibindi byose bashakaga gucuruza ari ibye. Ariko ko bibabaje kuba abantu baramupimye kugira ngo bamucururize iby’umwihariko we ku karubanda.

Ibaruwa yandikiwe na Tupac Shakur yo ubu yari igeze ku gaciro ka $400,000 (agera kuri miliyoni 330Frw). Tupac na Madonna bakundanyeho mu ntangiriro za 1990, ariko Tupac apfa arashwe mu 1996.

Usibye ikariso ye, hari andi mafoto y’umwihariko we yafatiwe aho yari atuye muri Miami yari bugurishwe muri iyi cyamunara n’ibindi bintu binyuranye birimo za cassettes na tapes zitigeze zisohoka.

Madonna akeka ko uwagurishije ibi bintu ari umuntu wahoze acunga inzu ye witwa  Darlene Lutz gusa we arabihakana.

Madonna ubu akaba ari gusaba inkiko ko zimusubiza ibi bintu bye bya kera akongera akabibika.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish