Digiqole ad

Croix Rouge y’u Rwanda irashaka gufasha abaturiye inkambi ya Mahama

 Croix Rouge y’u Rwanda irashaka gufasha abaturiye inkambi ya Mahama

Karamaga Apollinaire Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda aganira n’abanyamakuru

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije gukusanya ibitekerezo by’abantu ku bibazo bibugarije, Croix Rouge y’u Rwanda izakoraho ubuvugizi ku rwego rw’Isi, Karamaga Apollinaire, Umunyamabanga Mukuru, yavuze ko mu mwaka utaha hari gahunda yo gufasha abaturiye inkambi y’Abarundi ya Mahama ngo kuko ubuzima bwaho bwahenze.

Karamaga Apollinaire Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge y'u Rwanda aganira n'abanyamakuru
Karamaga Apollinaire Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda aganira n’abanyamakuru

Iki kiganiro cyabaye ku gicamusi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 30 Ukwakira 2015, Karamaga akaba yasobanuye ubu bukangurambaga bwiswe ‘Voices to Action’ ni nko guha urubuga abaturage ba buri gihugu bagatanga umusanzu w’ibitekerezo mu gutanga umuti w’imbogamizi Croix Rouge ihura na zo mu gutabara abababaye hirya no hino ku Isi.

Karamaga yavuze ko inyungu u Rwanda ruzakura mu bitekerezo zikubiyemo ibisubizo nibura by’abantu 600 batandukanye, ari iyo kumenyekana ko u Rwanda narwo rugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije isi.

Ati “Si inkunga tuba dushaka icyambere ni uko tumenyekana nk’abantu bagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Isi. Kwemerwa k’umukoranabushake biba bifite ikintu cyiza, ariko tuba tugamije ko abantu bahaguruka.”

Ubu bukangurambaga bwatangiye ku itariki ya 31 Kanama 2015, mu Rwanda ngo Croix Rouge yakoze ibikorwa bitandukanye mu gushakisha ibitekerezo by’abantu, ndetse ngo hari n’ubushakashatsi bw’abamanutse bajya kubaza abantu ibibazo babona abatabazi bahura nabyo no kubitangaho ibisubizo.

Inama rusange izaba mu kwezi k’Ukuboza 2015, abahagarariye Croix Rouge ku Isi bazahura n’intumwa za Leta (Guverinoma z’ibihugu), babereke inzitizi ziriho ku batabara inkomere by’umwihariko mu bihe by’intambara, na bo bagire icyo bakora cyangwa batange umurongo.

Kagamaga yagize ati “Iyo ikibazo cyagaragajwe, haba habonetse igice cy’igisubizo kabone n’iyo umuntu abitekerezaho gusa.”

Croix Rouge y’u Rwanda, ngo nta handi ikura imbaraga uretse mu rubyiruko. Bimwe mu byo ifatanyamo na Leta, ni uguteza imbere imibereho myiza y’abatishoboye, binyuze mu kubagezaho amacumbi meza, amazi, ngo kuko umuzi w’ibibazo byose ni ubukene.

Muri urwo rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abatishoboye, Karamaga yavuze ko Croix Rouge y’u Rwanda yashakishije amafaranga azafasha abaturiye inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama mu karere ka Kirehe, nyuma yo kubona ko ubuzima bwaho bwahenze.

Yagize ati “Turashaka gufasha abaturiye inkambi ya Mahama, twashakishije amafaranga agera kuri miliyari y’Amanyarwanda, ariko habonetse igice, abantu bazakomeza gufasha, ariko nta kibazo umwaka utaha kugeza mu Ukuboza, hari ubushobozi bwo gufasha.”

Yasobanuye ko hazarebwa igikenewe, haba ari ugutanga amatungo, cyangwa ubundi bufasha, ariko ngo harimo no kubagezaho amazi meza.

Abantu batanga ibitekerezo, hashyizweho umurongo wa Internet, www.voicestoaction.org.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

 

1 Comment

  • Bamaze kumenyako UE yamennyemo ifaranga none batangije gushaka kurisamira hejuru.

Comments are closed.

en_USEnglish