Digiqole ad

Col.Byabagamba na Frank Rusagara barafungwa by'agateganyo

Urukiko rwa gisirikare i Nyamirambo rwategetse ko Col Tom Byabagamba, (Rtd)Brig Gen Frank Rusagara wasezerewe mu ngabo  ndetse n’umushoferi wa Rusagara witwa Francois Kabayiza na we wasezerewe ngabo z’u Rwanda bafungwa iminsi 30 by’agateganyo mbere y’uko urubanza rwabo rutangira kuburanishwa mu mizi, icyemezo cyafashwe kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nzeri 2014.

Col.Tom Byabagamba wahoze ayobora ingabo zirinda umukuru w'igihugu.
Col.Tom Byabagamba wahoze ayobora ingabo zirinda umukuru w’igihugu.

Uyu musirikare mukuru, Col Tom Byabagamba na Brig Gen Frank Rusagara wahoze mu ngabo za RDF batawe muri yombi mu minsi ishize bakekwaho ibyaha bijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu, no kuvuga amagambo agamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Urukiko rwa gisirikare rwasanze ibyaha Gen Rusagara aregwa bikomeye kandi bikekwa ko yabikoze rutegeka ko afungwa iminsi 30. Ku bijyanye n’uko Rusagara yari yagaragaje ko afunzwe binyuranyije n’amategeko, urukiko rwavuze ko byemewe iyo umuntu akekwaho ibyaha bikomeye.

Col Tom Byabagamba wigeze kuyobora urwego rushinzwe umutekano wa Perezida wa Repubulika, urukiko rwasanze yarakiriye imbunda yahawe na Kabayiza wari umushoferi wa Rusagara, kandi akaba yari azikuye iwe. Byabagamba ngo yazimaranye iminsi itatu, ibi bigafatwa nko guhisha ibimenyetso byari kugaragaza ibyaha bikomeye, bityo na we urukiko rwasanze agomba gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Kabayiza, we ngo yakoze akazi ka Polisi mu gufata imbunda ebyiri akazishyikiriza Tom Byabagamba, na we urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Abaregwa bahise bajuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Aba bose bazafungirwa muri Gereza ya gisirikare yo ku Murindi muri Kanombe.

Birori Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Mushobora kudusobanurira ibyo agateganyo bishatse kuvuga mubucamanza bw’u Rwanda?

  • Ntamuntu ndumva numwe mu Rda wari waburanishwa ari hanze cyane bariya bafite icyo bahuriyeho na Kizigenza, cg se abanyapolitike. Nge mbona mu Rda dufite ikibazo gikomeye. Ntabwo abantu bose bafungwa bazira ibyaha bimwe.

  • Tom we….aho umwami yambariye inkindi ko mbona ugiye kuhambarira ibicocero ga mwa!!!! ngo wagiraga agasuzuguro kenshi ubanza ari ukugirango uzacishe make.

  • Iyi si ntisakaye buriwese yanyagirwa!

  • Tom rero emera urwane urwo rugamba wasanga ariho uzahurira n’Umwami Yesu ugakizwa ni na byiza kwisobanukirwa. Ndibuka ngusuhuza ukanyitaza nkuhunga inzoka kandi ndi umuntu nkawe. Nari nakarabye nambaye neza yewe naje mu modoka yanjye gusa narakubabariye ubu rero icyo nakubwira genda wige uzavamo hari icyo uzavamo umenye.

Comments are closed.

en_USEnglish