Digiqole ad

Claude Le Roy ngo aje mu Rwanda gusezerera Amavubi

u Rwanda na Congo biracakirana kuri uyu wa 02 Nyakanga mu mukino wo kwishyura mu gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa cya 2015 muri Maroc, ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville igeze i Kigali kuri uyu wa 31 Nyakanga saa mbiri z’ijoro, umutoza wayo Claude Le Roy avuze ko aje mu Rwanda gusezerera Amavubi.

Claude Le Roy, umutoza watangiye gutoza muri Africa kuva mu 1985 atoza Cameroun
Claude Le Roy, umutoza watangiye gutoza muri Africa kuva mu 1985 atoza Cameroun

Claude Le Roy umaze gutoza amakipe atanu y’ibihugu bya Africa, akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yabwiye umunyamakuru wa Umuseke ko mu mukino ubanza i Pointe Noir yabonye ikipe y’u Rwanda nk’ikipe ikomeye.

Ati “Umukino ugitangira nabonaga biza kutugora kubabonamo igitego kuko bahagararaga neza, ariko byarangiye tubatsinze bibiri, ubu tuje dufite ikizere cyinshi.”

Claude Le Roy yabwiye Umuseke ko atari ubwa mbere ageze mu Rwanda, avuga ko atibuka neza umwaka yahajemo ariko ngo hari mu bintu bya ‘Francophonie’ aza mu Rwanda n’abandi bavuye i Bujumbura.

Ati “Ndibuka ko twakiriwe neza. Abanyarwanda bakira abantu neza cyane kandi batuje, ubu ndabona isuku no kwakirwa neza nanone nk’icyo gihe.”

Ku ikipe azanye, Claude Le Roy yavuze ko hari abakinnyi batanu babigize umwuga adafite kandi bakinnye umukino ubanza, gusa ko yongereyemo imbaraga mu ikipe azana abandi bakinnyi babiri babigize umwuga bakina i Burayi.

Ati “ Ndi kumwe n’abandi bakinnyi nongeyemo harimo umwe azajya mu ikipe ya Malaga umwaka utaha, undi akina muri Olympiacos (Delvin N’Dinga) bazamfasha muri uyu mukino.”

Le Roy avuga ko byanze bikunze baje kuvana intsinzi mu Rwanda.

Iyi kipe izanye abafana bagera kuri 15 n’abandi bacye b’abanyarwanda bambaye imipira y’amabara y’igihugu cya Congo Brazzaville bagaragaraga ku kibuga cy’indege muri iri joro.

Iyi kipe ya ‘Les Diables Rouges’ ije iherekejwe na Léon Alfred Opimbat Ministre w’imikino muri Congo, umudepite umwe ndetse na Jean-Michel M’Bono umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo Brazzaville.

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Iyi nkuru ni nziza, ariko murebe neza amezi y’ikinyarwanda.. Ndakeka ari ku ya 2 Kanama atari Nyakanga kuko uyu ni umunsi wa nyuma wa Nyakanga. Ariko nizere ko « comments »  nk’izi zibafasha, kuko hari ibinyamakuru tuziha bikabona ko ari ukubanenga kandi ari ukububaka.

  • Amavubi arangajwe imbere na de gaule bazayatsinda 10-0

  • Nyuma yo gusezererwa n’amavubi  se, umuseke mwaba mwashoboye kwegera uyu mufaransa , umuto za w’ikipe ya CONGO BRAZZA ngo ababwire  uko yabonye ikipe IM– USEZEREYE. Na nyine wundi abyara umuhungu.

Comments are closed.

en_USEnglish