//Menya Centre yitwa KENYA ku kirwa cya Bugarura i Rutsiro

Menya Centre yitwa KENYA ku kirwa cya Bugarura i Rutsiro

*Bugarura ni kimwe mu birwa bituwe biri mu kiyaga cya Kivu;
*Uvuye i Rubavu n’ubwato ugenda isaha n’igice ukahagera
*Kuri iki kirwa hari i-centre y’ubucuruzi bita ‘Kenya’ kuva mu myaka ya za 80.
*Batatu bahise iri zina bose baracyariho

Centre yitwa Kenya urebye niwo murwa mukuru w’ikirwa cya Bugarura, giherereye mu Kagari ka Bushaka, Umurenge wa Boneza, Akarere ka Rutsiro, Intara y’Iburengerazuba, aha muri Kenya ariho abatuye iki kirwa bose baza gushaka icyo kunywa, guhaha amafunguro n’ibindi….. buri gitondo na nimugoroba haba hashyushye…

Mu gasanteri ka Kenya rwagati.
Rwagati mu ga-centre ka Kenya.

Kuba kegereye umwaro uhuza ikirwa n’igice cy’imusozi, Centre ya Kenya niyo abaturage basagaho gato ibihumbi bibiri n’ijana batuye ikirwa cya Bugarura bose baguraho ibyo kurya bibatunga kuko bo bahinga ikawa gusa, ubundi bagatungwa n’uburobyi.

Nubwo abaturage batavuga kimwe ku mateka y’uko haje kwitwa Kenya, bahuriza ku iradiyo y’umusaza Elizafane Sezirahiga wari uhafite akabari.

Aha kuri centre ya Kenya, abaturage benshi babwiye Umuseke ko hiswe Kenya kubera akabari ka Elizafane Sezirahiga wari ufite radiyo nini yari igezweho, hanyuma akajya acuranga indirimbo bitaga Injyaruwa (Jaruo muzic) zo muri Kenya.

Uwitwa Habimana Daniel, ati “Icyatumye bahita muri Kenya,…hari hamaze kubakwa amazu nk’atatu, umwe mubari bahatuye yari afite akabari yapimaga urwagwa, akajya acuranga mu kabari indirimbo z’injyaruwa zari zigezweho, abaturage rero baba bavuye nko mu mirimo bakavuga ngo reka bajye gufata agacupa muri Kenya, izina Kenya riba rihamye rityo kuko niho hari akabari honyine.”

Habimana Daniel waganiriye n'abakuru bamubwira amateka y'aga-centre.
Habimana Daniel waganiriye n’abakuru bamubwira amateka y’aga-centre.

Umusaza Habawowe Anastase wavukiye ndetse agakurira ku kirwa cya Bugarura kigizwe n’imidugudu ibiri, uwa Bugarura na Rutagara, yatubwiriye ko afite aho ahuriye n’amateka ya ririya zina ry’aga-centre ‘Kenya’.

Habawowe avuga ko se ari mu bantu nka batatu batuye mbere kuri iki kirwa. Abagituye bavuga Ikinyarwanda gusa bakaba banavuga neza ururimi rw’Amahavu kuko hari abatuye iki kirwa bakomoka hirya ku kirwa cya Idjwi ngo bazanwaga n’abanyarwanda bazaga gutura iki kirwa kugira ngo babigishe kuroba.

Habawowe avuga ko nko mu 1985, we n’uwitwa Elizafane Sezirahiga baguze ibibanza kuri iriya centre y’ubucuruzi (icyo gihe ngo hari ibihuru gusa) bafite intego yo kuhagira centre y’ubucuruzi.

Ati “Sezirahiga yari afite za radiyo z’imbaho za cyera bitaga cyaama, tukayicuranga, yagiraga imiziki myinshi cyane, noneho haza umugore witwa Christine Mukankusi (aracyahari) aravuga ati ‘noneho hano mwahahinduye muri Kenya?’, natwe tuti ni muri Kenya rwose,…uko turi batatu nitwe twahise Kenya.”

Sezirahiga, Habawowe na Mukankusi ngo batangije izina ‘Kenya’ ku ga-centre bose baracyariho, nubwo tutabashije kubabona bose ngo tuganire.

Umusaza HABAWOWE Anastase (wambaye ikote) ari mubise kariya gasantre izina riragahama.
HABAWOWE Anastase (wambaye karuvati) ari mubise kariya ga-centre izina

Gusa, Habawowe ntiyemeranya n’abavuga ko ryavuye kukabari, kuko ngo bahise Kenya bagitangira, biturutse ku iradiyo bari bateretse ku nzu bubaka.

Yagize ati “Twahise Kenya kataraba akabari, twari tukiri mu nyubako ntabwo akabari ariko katumye tuhita Kenya.”

Kubw’abatangije iriya ‘centre’, ngo intego bari bagamije yo kuhagira aga-centre k’ubucuruzi yagezweho kuko ubu hari Ama-restaurant, za boutique, agasoko karema buri munsi, hagacururizwa ibicuruzwa binyuranye nk’isambaza baba barobye, n’ibiribwa biba byaturutse imusozi kuko bo badahinga ibindi uretse ikawa gusa

Kumwaro, aho ubwato bugusiga iyo ugiye ku kirwa cya Bugarura.
Kumwaro, aho ubwato bugusiga iyo ugiye ku kirwa cya Bugarura.
Ni centre itariho inzu nyinshi zigezweho ariko ishyuha cyane ku mugoroba na mugitondo.
Ni centre itariho inzu nyinshi zigezweho ariko ishyuha cyane ku mugoroba na mugitondo.
Bafite n'umuriro w'amashanyarazi.
Bafite umuriro w’amashanyarazi.
Harimo ngo abakijijwe n'uburobyi bw'amafi bubatse inzu nziza.
Harimo ngo abakijijwe n’uburobyi bw’amafi bubatse inzu nziza.
Abahatuye bakoresha imirongo y'itumanaho yose ikorera mu Rwanda.
Abahatuye bakoresha imirongo y’itumanaho yose ikorera mu Rwanda.
Ku ga-centre bafata nk'umujyi wabo, hubatse inzu zegeranye cyane.
Ku ga-centre bafata nk’umujyi wabo, hubatse inzu zegeranye cyane.
Mu itaha ry'abanyeshuri, baba babisikana n'abaturage mu kayira gato kari hagati y'amazu.
Mu itaha ry’abanyeshuri, baba babisikana n’abaturage mu kayira gato kari hagati y’amazu.
Munkengero za Kenya naho hari amazu yubatse ku muhanda.
Munkengero za Kenya naho hari amazu yubatse ku duhanda.
Mu nkengero kandi hari inzu zirimo kuzamurwa.
Mu nkengero kandi hari inzu ziri kuzamurwa.
Ku kirwa cya Bugarura uba ureba neza amazi y'ikivu.
Ku kirwa cya Bugarura uba ureba neza amazi ya Kivu.
Abatuye ikirwa cya Bugarura bagenderana n'abatuye imusozi bakoresheje ubwato.
Abatuye ikirwa cya Bugarura bagenderana n’abatuye imusozi bakoresheje ubwato.
Amato bakoresha mu burobyi kumanywa aba aparitse kuko baroba nijoro.
Amato bakoresha mu burobyi kumanywa aba aparitse kuko baroba nijoro.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW