Digiqole ad

Canada: Clémence Umugwaneza wari warabuze umurambo we wabonetse

Clémence Umugwaneza wari waraburiwe irengero kuva kuwa11 Mutarama uyu mwaka, umurambo we wabonetse ureremba ku mugezi witwa St Lawrence mu birometero 100 uvuye aho yari atuye.

UMUGWANEZA Clémence umurambo we wabonetse
UMUGWANEZA Clémence umurambo we wabonetse

Umurambo wa Clémence Umugwaneza,26, wabonywe n’abarinzi b’inkombe kuwa gatandatu nijoro hafi y’umujyi wa Louiseville, mu birometero 115 mu majyaruguru ya Montreal aho Umugwaneza yari atuye.

Uyu mukobwa kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yapfuye. Nyuma yo kumenya ko umurambo ari uwa Umugwaneza, Police y’i Montreal yarabimenyeshejwe ngo ibwire inkuru mbi umuryango we.

Ibizamini bya nyuma y’urupfu birakorwa vuba kugirango hamenyekane impamvu y’urupfu rwe n’igihe amaze ari mu mugezi.

Ibizami bya autopsy ngo biraza kugaragaza niba uyu mukobwa yarabanje kwicwa mbere yo kujugunywa mu mazi, niba yarijugunye mu mazi (yariyahuye) no kumenya neza neza igihe yapfiriye.

Clémence Umugwaneza wavukiye i Kigali akimukana n’umuryango we i Montreal mu 1998, aheruka kubonwa ari muzima n’umuryango we tariki 11 Mutarama saa tatu z’ijoro ubwo yababwiraga ko agiye gutembera gato ngo afate akuka nkuko yari asanzwe abikora.

Iperereza ngo ntiryoroshye kuko Clémence nta kibazo yagiraga (nk’uburwayi bwo mu mutwe), nta kimenyetso cy’uko yakwiyahura, nta banzi yari afite, yemwe nta n’umuhungu w’inshuti yari afite.

Hifashishijwe police n’imbwa zabugenewe Umugwaneza yashakishijwe mu baturanyi no ku nkengero z’umugezi wa Prairies uri hafi yaho atuye ariko ntiyaboneka.

Umubyeyi we Redempta Umunezero kugeza ubu ntacyo aratangaza kuri iyi nkuru y’akababaro bamenye nyuma y’amezi hafi abiri yarabuze umwana we.

Source: Montreal Gazette

Jean Noel Mugabo
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • imana imuhe iruhuko ridashira kandi ihe n,umuryango we kwihangana.

  • Birababaje kandi umuryango we wihangane cyane

  • ubwo se niba ari abagizi banabi bamwishe, bamuhoye iki? abavuga mu bihungu byateye imbere haba umutekano ngaho mundebere ubwo se urihe? Hariya harutwa n’u Rwanda!

  • yaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!! birababaje,kandi biteye n’ubwoba, Igihugu nkicyo abantu bizeramo umutekano uhagije, none abantu bakicwa bigeze aho! na kumiro nakuiro. nyakwigendera imana imuhe iruhuko ridashira! Abariyo nabagira inama yo gutaha murwagasabo,kuko bashobora gushirira kwicumu. murakoze.

  • Yoo ukuntu bigaragara ko yari umuntu mwiza disi, sinshidikanya ko yagiye mu ijuru.

  • May her soul RIP,tuzahora tukwibuka…

  • yoooooooo mon Dieu! irengero rya Clemance nanjye ryari ryarambereye urujijo none fin de fin aratashye? ariko Mana ubu tuzagezahe agahinda n’amarira kuki wemera ibintu nk’ibi koko? muri byose turagushima Nyagasani kuko ntawe ukunegurira izuru uri Inyacyubahiro gihambaye byose nikubw’umugambi wawe ubishimirwe.Clemence urambabaje iyaba wanyumvaga ngo wumve ikiniga unteye kuva wabura nahoraga mpanze amaso imbuga za internet ngo numve ko bavuga ko wabonetse none habonetse umurambo wawe? Roho w’Imana aguhumurire akugeze imbere ya Rugira akuruhukirize mu biganza bye byera. Condoleance ku muryango wawe

  • oh non, mbega inkuru iteye agahinda!Twihanganishije umuryango we, inshuti, abavandimwe, n’abandi bose bari bamuzi.gusa nyuma yo kumenya ibirenze kuri iyi nkuru mubitumenyeshe. May her soul rest in eternel peace

  • ihangane maman….birababaje…agire iruhuko ridashira!!

  • hoooooooooooooo twifatanije n’uwo muryango,nkimara kumva ibyiyinkuru byarambabaje ariko ni uko bigize amaherezo mabi,mamy ihangane

  • pole sana kuri famille y’uyumwana. imana imwakire mubayo.

  • Uyu mwana kuva yabura narababaye cyanee, nahoraga nifuza kumenya amaherezo yabyo, none dore,birababaje. Imana imwakire mu bayo kandi twihanganishije umuryango we, Nyagasani ababe hafi.

  • It is so sad, really sad…..

    Clémence UMUGWANEZA urabeho mwana wacu, urabeho mwana w’u Rwanda, urabeho mwana w’Imana. Ngutuye IMANA-RUREMA, shenge weeee, yo yakwiremeye, ikwakire mu bayo. Ubuziraherezo…..

    Kandi nifatanije n’abandi banyarubuga kwifuriza umuryango wawe gukomera. Nimukomere nimukomeze umutsi. Urupfu rw’uwo MWANGAVU Clémence rurababaje birenze. Abamuzi n’abatamuzi nimuze dufatane urunana, maze dusengere umuryango we, dusenge dushishikaye…..

    ++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++

    @ Jose Mary,

    c’est pour moi un besoin spirituel de te dire bonjour, virtuellement. Et de souligner que, chaque fois, tes méssages me touchent au coeur. Ils vont tout droit dedans. Vraiment…..

    Mwana rero ukomerezaho, kuko burya Imana ikora ibyayo. Yenda hariho benshi utazi, imvugo yawe ituma bazanzamuka, nka njye….

    Jyewe singuhishe icyo nkundira inyandiko zawe ni iki: “Ukwemera kwawe ntabwo ari bimwe byo guhurutura ibigambo. Wowe nshimishwa nuko wibaza kandi ukisubiza. Wowe, kimwe na njye, ntabwo KWEMERA NO KWIZERA ari ikintu cyoroshye. Wowe, kimwe na njye, urahatana, mbese ubuzima bwacu ni urugamba nk’urundi”.

    Buri wese usoma iyi nyandiko mwifurije umugisha mwinshi. mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Twifatanyije n’umuryango n’inshuti n’abavandimwe muri aka kababaro. Imana imwakire mu Ba YO. Biteye ubwobo kumva iyi nkuru kandi birababaje kuburyo umuntu yasobanura. Bigaragara ko yari “Nyampinga”. Turabasaba ngo muzatugezeho uko byagenze. Imwakire mu buruhoko budashira.

  • nta kundi nyine satani ntajya akunda ko twishima gusa Imana ibarire abo bagizi ba nabi niba ari bo bamwishe gusa umuryango we wihangane turawusabira ku Mana ibashoboze kwihangana. Imana imwakire mu bayo.

  • birababaje pee, ariko iyo umuntu yishe undi yumva we ko azabaho nk’umusozi atazapfa kweri?

  • Umuryango we niwihangane n,ubwo biba bitoroshye kwakira urupfu rw,uwawe wakundaga.

  • IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

  • oh!!!!no birababaje pe! gusa imana ibane n’umuryango we muri iyi minsi mibi , gusa ntibyoroshye kumva inkuru nk’iyi nyuma yigihe kingana gutya umwana abuze ngo uhite uyakira. Condoleance encore une fois

  • Imana imwakire mu bayo

  • wa mugani w’izina ryanjye biranshobeye pe!!! mbega disi ukuntu cyarimo icyororo, pole mumy natwe niyo tujya, gusa twese abanyarwanda tukuri inyuma mubyeyi

    • Wowe uravuga, abasore apfakaje barahoze! Urandebera ko yari ageze igihe cyo kurongorwa akaba nyina w’abana! Reba uko aseka ariko, urebe umubyimba utagaya inkanda none arigendeye, Bye!

  • Imana imuhe iruhuko ridashira kd ikomeze gukomeza numuryango we

  • Imana imwakire mu bayo. nkimara gusoma ibura rya Clemence narababaye cyane n’ubwo ntali muzi cg ngo menye family ye..nahoraga nibaza uko byagenze none amakuru ni mabi. Imana ikomeze umuryango we.

  • Nshuti reka twihangane kandi tureke guhubu
    ka mu magambo,kuko muiyisi ubimenye nezako
    turi abagenzi,iwacu nimwijuru,tuzaruhuka nitugerayo,ntarupfu n’indwara.Ariko hari conditions:Ni ukwihana,Ukakira umwami Yesu
    maze :UHITEMO UBUGINGO UBONE KUBAHO.
    Immana Ikurinde.

  • Very sorry

  • Yewe ibyamahanga ni agatangaro umuryango w uyu mwana mwihangane twifatanyije namwe mu kakababaro najye nahoraga mutekereza nta namuzi kubera inkuru yari yaratambutse aha niba niba yarabonetse cyangwa atarabonetse ariko sinarinzi ,koko bamubona ari umurambo birababaje cyane mana kuki ibi bibaho koko/icyo navuga nuko jye mbona rubahose naha iburayi jye hari igihe nanga no kureba tv kubera usanga hazaha keshi abantu bishwe muri buriya buryo ukumirwa ukayoberwa aho uho uri umuntu agafata urugendo agiye kukazi bakamufata bakamwica cyangwa bakazamujyana ubutagaruka cyane rwose birahita wageeraho ukuva iwanyu niho hari amahoro kurusha aha iburayi .ese nawe abantu bashobora kukwicara ahantu utatekerezaga aho twe tuzi ko bakwica nka ninjoro gusa ubu jye sigaye mbona ibintu byose ari kimwe nabantu nibamwe ,ni ubugome ni bumwe nta buhungiro usibye mwijuru gusa.

  • Nshuti bavandimwe bana bacu,dukomere.Imana ifite impamvu kandi nta yindi n’uko yari Umutoni. Redampta, Louise, Bena na Taille ni mukomeze kwihangana.uretse ko natwe byatugoye kubyakira, ariko tugomba kwakira ibidushikiye byose kuko ntakiba Imana itakizi. Turakomeza Kubaragizan Uwiteka kandi icyo twizera ni uko tuzahurira nawe mu Ijuru.Imana imwakire mu bayo

  • Birambabaje nange nari ntegereje kumva uko byagendekeye umunyarwandakazi mwene wacu. Umuryango we hamwe n’abababajwe n’iyi nkuru twihangane. Imana imwakire.

  • so sad to hear that man.may your soul rest in peace beautiful.mama shenge ndabona ari na sympathique

  • Umuryango wa Clemence wihangane cyane kandi bakomere,niwabo watwese,gusa urupfurew ni amayobera cyane,kandi rurimo tena!!!!!

  • Uyu mukobwa ntabwo byumvikana ukuntu yaba yarapfuye bene kariya kageni gusa Polisi igerageze impamvu cg imvano y’urupfu rwa Clemence kabisa dukeneye kumenya impamvu yapfuye kugirango tumenye uko twirinda wasanga hari hari abiba abantu bakajugunya mu migezi.

  • imana imuhe iruhuko rida shira kabisa

  • gusa mbabajwe cyane nurupfu rwuyu mukobwa mubyukuri umuntu akicwa nubusa, MANA uzabashe family ye kwihangana kuko isi turiho yuzuye imibabaro nibibi byishi cyane, gusa ndababaye cyane

  • Yoooooo……… Ndababayeeee

  • Imana yo Muremyi w’ibiriho byose imuhe iruhuko ridashira!!!

    Ariko dukwiye no kwibaza impamvu abanyarwanda bakomeje kwicirwa muri Canada,n’ikibazo(?).

  • Paix a son âme

  • Sorry for that sad news. All along i have been waiting to hear the fate of the lady ever since i read the story of her disappearance. Umuryango we kimwe nabanyarwanda bose turababaye ariko ntabundi buryo uretse kwishyira mu Mana kuko yo yonyine niyo izi uko ituzana muriyisi ndetse ikamenya nuko izadusubiza aho ubwayo yonyine izi. Umugwaneza Imana iguhe uruhuko ridashira.

  • So sad to hear that bad news,umuryango we niwihangane kandi niba yarahohotewe Imana Iradufasha kumenya uwakoze kiriya gikorwa,impanvu yagikoze,akurikiranwe n’amategeko…Nta maraso y’inzirakarengane ameneka ngo biherere ngaho..dufashe mu mugongo abasigaye kandi nanje ndababaye cane gwose…

  • Abanyarwanda turibasiwe dukumeze dusenge tunakundane kuko abisi ntibatworeheye

  • gusa umuryango w”uyu mwana ndawihanganishije rwose mwihangane twifatanije namwe mu kababaro gusa uyu mukobwa rwose imana imuhe iruhuko ridashira

  • very bad news really!!RIP clemence,May almight God gives strength to her family because this is a hadtime to her familly it needs more prayers, so plz give your support in prayers.am affected by her death.

  • Yoo, birababaje, umuryango we wihangane kandi Imana imuhe irihukiro ridashira!

  • Imana imuhe iruhuko ridashira kdi twizere ko uby’urupfurwe tuzabimenya nezaa kdi bidatinze.

  • Olala Mungu akubariki sana hatutakusahau kabisa tutazidi kuendelea na kukuombeya dada yetu

  • Abasigaye nibihangane kandi bakomere bibaho.

  • ubwoseyishweniki?oyantibyuvikana

  • Imana imwakire mubayo,kandi ifashe abasigaye muri ako kababaro.

  • nk’umubyeyi nishyize mu mwanya wa mammy we ndababaye cyane Imana imwakire!!!!!!!

  • Patience for your family members and God bless you.

  • Mbere yo kubwira abakiri aho ngo nibatahe badashirira ku icumu wakagombye ku menya icyabajyanyeyo ku ko ntaho urupfu rutaba.

  • pole disi to her family no kuwari kuzaba fiancee buriya habayeho gupfakara?

  • yooooooooooooo,nshuti ndababaye cyeee!!!!!!!!nukuri mana yaturemye ukomeze uriyamuryango ,ntidufite icyo twakora gusa lmana byose tubiyiharire,

  • Uyu mukobwa arambabaje rwose ukuntu aseka agiye kare cyane ariko twizere ko Imana imwakira i buryo bwayo

Comments are closed.

en_USEnglish