Digiqole ad

Cambodia: Kipson Atuhaire niwe uyoboye ba rutahizamu

 Cambodia: Kipson Atuhaire niwe uyoboye ba rutahizamu

Kipson Atuhaire rutahizamu wamenyekanye cyane mu ikipe ya APR FC na Police FC kuva mu kwa munani umwaka ushize ari gukina muri Asia mu gihugu cya Cambodia. Ku munsi wa kabiri gusa wa shampionat yaho amaze gutsinda ibitego bine, niwe uri imbere.

Ahagaze neza mu ikipe ye
Kipson ahagaze neza mu ikipe ye

Kipson akinira ikipe ya Svay Rieng FC mu kiciro cya mbere cya shampionat igizwe n’amakipe 10, amaze gutsinda ibitego bine mu mikino ibiri aho ku mukino we wa mbere yatsinze bibiri no ku uheruka batsinze ikipe ya CMAC United 6 – 2 yatsinzemo bibiri.

Uyu musore wavuye mu Rwanda ari mu ikipe ya Musanze FC, aha akina muri Cambodge ikipe zaho zemerewe gukini abakinnyi bane mu kibuga b’abanyamahanga, nundi umwe ushobora kuba akomoka muri Aziya.

Ikipe ya Kipson ihagaze ku mwanya wa mbere wa shampionat n’amanota atandatu ikaba izigamye ibitego umunani. Umwaka ushize ikaba yararangije iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 35

Kipson yabwiye Umuseke ko mu gukina kwe aba yumva agamije kuzongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yigeze gukinira mu myaka ishize.

Avuga ko kuko nta kindi gihugu yakongera gukinira ahora agerageza kuzamura imikinire ye kugira ngo abe yahamagarwa, akanasaba abatoza kujya bakurikirana abanyarwanda bakina hanze bakamenya uko bahagaze .

Ati “Mpora ngeregeza gutera imbere, ndakora ibishoboka kandi ngo mve muri iyi shampionat njye gukina mu zindi zikomeye kurushaho muri aka karere nko muri China, Korea (y’epfo) cyangwa Japan.”

Igihugu cya Cambodia kuri ku mwanya wa 183 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA. Gusa ngo umupira waho ubamo guhangana gukomeye kuko ukinamo abantu bava mu mahanga benshi nk’abo muri Nigeria na Ghana.

Ngo yifuza gukomeza uyu muhate mu gutsinda ibitego byinshi kugira ngo ikipe y’igihugu Amavubi izibuke ko ifite umukinnyi mwiza muri Aziya.

Intego ye kandi ngo ni ukongera kugaruka mu Amavubi
Intego ye kandi ngo ni ukongera kugaruka mu Amavubi
We na bagenzi be bishimira igitego
We na bagenzi be bishimira igitego
Kipson mu yishimira igitego
Kipson mu yishimira igitego

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Courage muhungu wanjye turagushaka kabsa ugaruke wigaragaze dore ko n’ubundi wari ufite gabali yo kuba rutahizamu, ebilungi bili maso just keep scoring u’ll never escape your destiny. FERWAFA yagakwiye kugabanya ingamba zafahswe abakinnyi bakiniye Amavub bagishoboye bakagaruka atari uko ari abanyamahanga kuko n’ubundi baba barabaye abanyarwanda.

  • Yoooo Kipson disi!
    Sinaherukaga kumwumva, kabisa bamukurikirana wasanga ari kuri formes

  • Oya rwose ndemeranya na FERWAFA ko bose baca mu murongo yabashyiriyeho.
    Niba nawe yaranditse abisaba azabihabwe, niba atarabisabye ni abisabe nk’abandi bose

  • Uyu musore nakomeze azamure imikinire ye, naho ubundi nagira formes azahamagarwa, ariko yibuke ko conditions za FERWAFA ari zazindi.
    Abafite ubushake byarakemutse.
    Ariko nivarize ababizi, ese KAGERE byaranze burundu?, ati narasabye ntibaransubiza u waka ukarenga, abandi bati ntiyasabye, ipfundo riri hehe ngo ripfundurwe.

  • Imana ishimyi chane, turagusengera chane ukomeze gusinda n’ibindi bitego…turakyagushaka hano Amavubi.We are very proud of you. thanks for representing every MUNYARWANDA

Comments are closed.

en_USEnglish