Digiqole ad

Byose Yesu abikora neza, mwizere ubone imigisha

“Baratangara cyane bikabije baravuga bati ‘Byose abikora neza: Azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi” [Mariko 7:37].

Ntabyo Yesu akora mu gihe kidakwiye
Ntabyo Yesu akora mu gihe kidakwiye

Yesu byose abikora neza, kuko Imana ntigeragezwa n’ikibi cyangwa ngo igire uwo ikigerageresha. Aho Imana ikunyuza n’ubwo wowe wabona ari habi, ku iherezo uzasanga byose yabikoze neza. Iyo mibabaro azayihindura umunezero.

Niba ibyo unyuramo atari ingaruka zo kutumvira Imana, ugire amahoro Yesu byose abikora neza. [Abaroma 8: 28] haranditswe ngo “Ku bakunda Imana byose bifatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza. Ibyo byose byakubabaje, Yesu yabasha kubihindura byiza.”

Inzira za Yesu ushobora kutazumva kuko yitwa igitangaza. Azahora adutangaza, ibye ntibimenyerwa kandi uwibwira ko hari icyo azi aba ari nta cyo aramenya ukurikije ibyo yakagombye kumenya.

Kristo ni mugari cyane. “Tumufiteho byinshi byo kuvuga, ariko biruhije gusobanura,” [Abaheburayo 5:11]. Na ho yakunyuza aho utumva uzajye umubwira ngo sindi kubyumva, ariko ngufitiye icyizere (confiance) kuko aho unjyana ari heza.

Nta bwo byananiye Imana kunyuza Abisirayeli mu nzira ya bugufi, ariko Imana yanze ko bazabona intambara bagasubira inyuma ihitamo kubanyuza mu nzira z’ibizigu kugira ngo ibigishe kubaha Imana kandi ibakuremo ikivange cy’abanyamahanga [Guteg. 8].

Bamaze imyaka 40 barimo kwiga ijambo rimwe rivuga ngo “Imana byose ibikora neza.” Kandi ubabajije bose bahamya kugira neza kw’Imana [Zaburi 105]. Abantu iyo batanga ubuhamya, bakubwira ibitangaza, ariko ntibakubwire mbere y’uko bagera ku bitangaza uko byari bimeze.

Ariko umuntu udafite icyo yishinja, akubwira mu butayu uko yitwaye cyangwa uko yari imbere y’uko agera ku migisha, akavuga uko Imana ikura umuntu hasi ikamujyana hejuru kuko byose Yesu aba yarabikoze neza, uwo muntu akazabivamo  nta mutima umucira urubanza.

Nebukadineza yagize ubwibone, Imana imwohereza kurisha mu ishyamba mu imyaka irindwi.  Yarimo kwiga ijambo rivuga ngo “Imana byose ibikora neza,” kuko akenge  kagarutse yashimye ibaho ibihe bidashira, aravuga ngo “…wimika abami ugakuraho abandi.”

Imana iti “Ubwo wamenye ko nkora byose neza, subira mu bantu.” Nebukadineza yasanze ubwami bumutegereje. Nawe niwamenya ko Yesu byose abikora neza, imigisha yawe iragutegereje.

Yesu ashobora gukora ikintu, abantu bose bati “Akoze nabi,” ariko wowe yabikoze neza. Yesu yakijije impumyi ku isabato, Abafarisayo bati “Akoze nabi gukiza umuntu ku isabato. Uwo muntu ni umunyabyaha!” Uwakize bamubajije, ati “Icyo nzi ni uko nari impumyi ariko nkaba ndeba.”

Yesu ashobora kugucisha ahantu, kuko utahumva ukamubwira ko ari mubi, ko abikoze nabi. Ariko we abona ari byo byiza. Kumwita mubi kwawe ntibimugira mubi, uko wamwita kose aguma ari Yesu. Ashobora byose kandi akora ibintu neza. Dawidi Imana yaramubwiye ngo “Nzakwigisha nkwereke inzira unyuramo, kandi nzajya nkugira inama.”

Kwiga biragora, ubwiye umunyeshuri uti “Mwalimu kukwima amanota yagize neza!” -tiyakumva kuko umunyeshuri arashaka kwimuka. Ariko yimukanye ubuswa buzagira ingaruka no ku bantu azaha serivisi…

Ibaze nka muganga bapfuye kumwimura gusa, abo azavura… Ibaze nk’umushoferi bapfa guha permis abo bantu yazatwara? Kumwima amanota baba bagize neza, azabimenya nyuma ko mwarimu yabikoze neza abonye aho anyuze.

Yesu yatinze kujya kwa Lazaro, kandi bamutumyeho bose bati “Abikoze nabi, iyo aza atarapfa.” Bari bazi ko Yesu akiza abarwaye gusa, bataramenya ko ari we gupfa no kuzuka. Ibyo utazi si uko bitabaho, kandi Kristo aragutse.

Ibye ntiwabimenya byose. Yesu we gutinda yari azi ko abikoze neza n’ubwo bose bavugaga ngo abikoze nabi. Umunsi yaje akazura Lazaro, bose barahinduye baravuga ngo “BYOSE ABIKOZE NEZA,” [ Yohana 11].

Yesu ashobora kukwima akazi yabikoze neza, akagukenesha yabikoze neza kugira ngo nukora uzibuke abakene. Ushobora kuvuka mu buryo bugoye, kugira ngo abazavuka nkawe uzabagirire umumaro; ushobora gusonza Yesu abikoze neza kugira ngo uzafashe abashonji niwayikira; ushobora kubahwa kugira uzabwirize abo mungana Yesu akaba abikoze neza; Yesu ashobora kukunyuza aho  utumva, ariko mugirire icyizere byose abikora neza.

Yesu rimwe yari arimo koza ibirenge by’abigishwa be, arababwira ngo “Icyo nkoze ubu ntimwakimenya, ariko muzabimenya hanyuma impamvu umwigisha ari we yoza abigishwa.”

“Nzi ibyo nibwira mbagirira, ni amahoro si ibibi,” [Yeremiya 29:11]. Gusa twemere kuba mu mugambi w’Imana kandi nta cyo wahindura ku byo yagambiriye kuri wowe. Emera ko Yesu abikora neza gusa.

[Matayo 5:11-12] haravuga ngo “Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.”

Ushobora kuba urimo kubona ibintu bibi, utazi n’uko uzabivamo. Ariko humura byose Yesu azabikora neza. Amen! Ibyo bigutere kwishimira muri Kristo iteka ryose [Abafilipi 4:4]. Imana ikomeze kubakorera byose neza.

Pastor Desire HABYARIMANA
Umukunzi wa ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Pastor Desire Habyarimana, be blessed a hundredfold blessing as you bless God’s people and their family.

  • Amen

  • Amen. Mukozi w’ Imana, urakozeeee, rwose irijambo riranyubatse kuko ndisomye narimfite ukwiheba kwinshi kubera ibibazo binkomereye, ariko rwose irijambo ringaruyemo ukwizera. Yesu azabikora neza. Amen

  • Amen! Urakoze cyane Mukozi w’IMANA.

  • Thank you so much Pastor! Iki kigishwa ni cyiza cyane kandi kiranyubatse. Imana Ikugirire neza n’abawe Bose!

  • Urakoze cyane muntu w’Imana! Numvaga nshaka inyigisho nk’izi muri iki gihe. Imana iguhe umugisha n’abawe!

  • Urakoze cyane Imana iguhe umugisha kandi ibyo uvuga nukuri, gusa harubwo birenga umuntu ariko Imana irakora bukira bugacya,nugusenga cyane no kuyitumbira ubundi tugakiranuka ubundi ikikorera mu gihe cyayo.

  • Amen,amen

  • Rwose paster uremye imitima ya benshi uradufashije,ujye ukomeza uduhuze niImana.Imana iguhe umugisha.

  • ijambo ry’Imana ni ukuri %

  • Urakoze mukozi w’ Imana ,Imana ikomeze kukugirira neza hamwe n’umuryango wawe .

  • Murakoze ,ku bw’ubutumwa bwiza busannye imitima yabenshi nanjye ndimo kubw’ibibazo mfite ntazi niba bizarangira gusa nibaba impamvu yabyo ariko bikanshobera.
    gusa kubw’ijambo ry’Imana ndahumurijwe kuko Imana ifite igisubizo cy’ibibazo mfite.

    Imana ibane namwe igihe cyose

  • Imana iguhe umugisha Pastor izi nyigisho zaramfashije cyane abantu turababara tugatuka Imana ariko iba yabigenje neza kuko umugambi wayo kubantu ni byiza si ibibi kugirango iturememo umutima w’ibyo tuzabona hanyuma gusa satan ntaba atworoheye igihe cyose aba ashaka guhinyuza Imana ariko ibanga ntarindi ni ugusenga ubudasiba .Imana ibahe umugisha

  • pr.urakoze kyane imana ikongerere ubumenyi nogusuobanukirwa benshi baramutse bamenye ko yesu agira neza bakagira ubuhamya batanga byahindura iyisi

Comments are closed.

en_USEnglish