Digiqole ad

Byifashe nabi ku banyarwanda n’abavuga ikinyarwanda i Goma

Updates (10 – 07 – 2012 11h): Nyuma y’uko Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku asabye abamotari n’abandi bose bagiraga uruhare mu gushushubikanya abanyarwanda kubihagarika, agahenge ubu kagarutse ku banyarwanda baba, biga cyangwa bakorera business i Goma.

Nubwo umupaka wa Petite Bariere wongeye kwakira urujya n’uruza nk’ibisanzwe, ngo haracyari ubwoba ku banyeshuri biga i Goma bataha hakurya mu Rwanda, ndetse n’abacuruzi n’ubwo kuri uyu wa kabiri basubiye mu bikorwa byabo hakurya i Goma ariko ngo baracyafite ubwoba.

Kuva ku munsi w’ejo ku cyumweru, mu mujyi wa Goma hafi y’umupaka w’u Rwanda na DRCongo abanyarwanda n’abanyecongo bavuga ikinyarwanda batangiye kwibasirwa n’insoresore z’abamotari zibirukansa ngo basubire iwabo mu Rwanda.

Ku mupaka wa Petite Bariere wa Rubavu – Goma/photo Pascaline Umulisa

Kuri uyu wa mbere kuva mu gitondo nabwo byakomeje, benshi mu banyarwanda n’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakora ibikorwa byabo birukankijwe n’izi nsoresore mu maso y’abashinzwe umutekano muri Congo bambutswa umupaka wabo bagasubira mu Rwanda.

Umwe muri bo waganiriye n’Umuseke.com akatubwira ko yitwa Rugina, yatubwiye ko yataye ubucuruzi yakoraga i Goma hafi y’umupaka w’u Rwanda kuko yirukankijwe n’abamotari bashaka kumugirira nabi kugeza ubwo yambutse agataha hakurya mu Rwanda aho aba yaturutse.

Rugina ati: “ Abanyarwanda kuva ejo bamerewe nabi i Goma ahegereye umupaka w’u Rwanda, abacuruza utwabo bafunze bahunga aba basore babirukansa imbere y’abashinzwe umutekano batagira icyo babikoraho ”.

Amakuru atugeraho aremeza ko bamwe mu bagore bajyaga gucuruza amata i Goma bayavana i Rubavu, nyuma y’uko bamwe muri bo bakubiswe ejo ku cyumweru muri Goma ngo uyu munsi ntibabashije gushora amata yabo nk’uko bisanzwe.

Kugeza kuri uyu wa mbere nimugoroba ubwo twandikaga iyi nkuru, ahitwa kuri ‘petite bariere’ nta rujya n’uruza ruhari nk’ibisanzwe, haragaragara abanyarwanda benshi binjira bava i Goma, naho abanyarwanda bafite ubwoba bwinshi bwo kwambuka ngo bajye i Goma nk’ibisanzwe.

Umwe mu banyarwanda wiga muri “Université de Goma” wanze ko twandika amazina ye, akaba ari i Goma yabwiye Umuseke.com ko ubu we na bagenzi be bafite ubwoba bwo kugenda mu mujyi nyuma yo kumva ibiri kuba cyane cyane ku bicururiza ibyabo kuri Goma.

Abasore biganjemo abatwara za moto ku mihanda y’i Goma bari gukora ibyo bareberwa na Police n’ingabo, kuri uyu wa mbere ngo bateraga hejuru bavuga ko bashaka ko President Kabila yegura ngo kuko ingabo ze zananiwe guhagarika inyeshyamba za M23.

Aba banyarwanda bakaba ngo babaziza ko abarwanyi ba M23 zivuga ikinyarwanda (Abacongomani bavuga Ikinyarwanda) bakomeje kugenda bigarurira uduce tumwe na tumwe twa Nord Kivu.

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko bamwe muri aba banyarwanda bakubiswe, ndetse bamwe bakaba baburiwe irengero kubera izi mvururu zatangiye ku munsi w’ejo ku cyumweru.

Muri iyi week end ishize, abarwanyi ba M23 bafashe umupaka wa Bunagana utandukanya DRCongo na Uganda ndetse banafata agace ka Rutchuru kari mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

Akarere ka Rutchuru ubu ngo kari mu maboko ya M23
Akarere ka Rutchuru kafashwe n’ingabo M23 nyuma y’imirwano ingabo za Leta, M23 ivuga ko ihita iharekera ingabo za MONUSCO nyuma yo kwirukansa ingabo za Leta

Turakomeza gukurikirana iyi nkuru.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish