Digiqole ad

Butera Knowless yasezeranye imbere y’amategeko

 Butera Knowless yasezeranye imbere y’amategeko

Butera Jeanne d’Arc azamuye ikiganza cy’iburyo anafashe ku ibendera arahirira kuzabana akaramata na Ishimwe Clement (Photo Kigalitoday)

Mu mpera z’iki cyumweru, Umuhanzi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless yarahiriye imbere y’amategeko kubana na  Producer Ishimwe Clement uyobora Kina Music.

Butera Jeanne d'Arc azamuye ikiganza cy'iburyo anafashe ku ibendera arahirira kuzabana akaramata na Ishimwe Clement (Photo Kigalitoday)
Butera Jeanne d’Arc azamuye ikiganza cy’iburyo anafashe ku ibendera arahirira kuzabana akaramata na Ishimwe Clement (Photo Kigalitoday)

Ubukwe bwabo bwavuzwe cyane mu bitangazamakuru, nyuma y’aho Ishimwe Clement yari yambitse umukunzi we impeta amusaba kumwemerera bagashyingiranwa tariki ya 26 Gicurasi.

Nyuma y’uku gusezerana imbere y’amategeko, kuri iki cyumweru haraba n’umuhango wo gusaba no gukwa, ubukwe bwo bukazaba ku cyumweru gitaha.

Mu myambarire idasanzwe bari imbere y'ubutegetsi biteguye gusezerana
Mu myambarire idasanzwe bari imbere y’ubutegetsi biteguye gusezerana
Clement arahirira imbere y'ibendera ko abaye umugabo wa Knowless
Clement arahirira imbere y’ibendera ko abaye umugabo wa Knowless
Ishimwe Clement asinyira ko na we azabana akaramata na Knowless
Ishimwe Clement asinyira ko na we azabana akaramata na Knowless
Akanyamuneza kuavuye ku mutima gasesekara ku munwa
Akanyamuneza kuavuye ku mutima gasesekara ku munwa

Inkuru turacyayikurikirana…

UM– USEKE.RW

36 Comments

  • Ni byiza cyane, tubahaye ikaze.

  • Ni byiza cyane, mbifurije kuzabana imwaka yose y’ubuzima bwanyu kandi muzabyarire u Rwanda hungu na kobwa .muri urugero rwiza kuba bahanzi birirwa babyara hanze batatira umucyo nyarwanda .

  • aba bantu ko nta menyo bafite wana? bazabyara utwana tutagira amenyo

  • Nta saha, nta chainette, bameze nk’abaturage sana bo ku cy’Imvuzo sana ! Nagire amwandurure atabyarira ku icumbi !

    • @Suzana, wasaritswe nurwango.

      • Susane na Romeo Tyrese bafite ibibazo cyane ese mu babajwe niki koko !! ishyari rizabahitana nimureba nabi..Felicitation Knowless na clement ababaye bihangane twe turabakunda .

  • Njye ndabona JEANNE BUTERA yambaye imyenda yijoro.

    • Kiki irenze iyijoro jye nabuze uko mbyita pe!!! Ni mibiiiiii

    • bikurebaho iki koko!!

  • @Suzana,Kiki,Romeo muri aba contre success! Birabaryaaaaaa abandi bikomereze gahunda zabo

  • Butera yambaye pijama ndagaswiiii

  • yooooo!!!!!!sorry kiki nimba uryama wambaye kuriya wagezeyo kbsa naho suzanawe buriwese naswingize buriya niko yabishatse so kuba uwomucyaro urumunyarwanda kazi nibyiza gsa kumwandurura ntiyandagaye bimenye rero mbere yogutokora ijisho ryabandi banza utokore iryawe reta kabebe congx love u

  • abantu mubabazwa niterambere ryabandi niba x nta shenet yambay bigutwaye iki wenda nibyo bigezweho ubuse urabona ari uko babuze ayo kuyigura cg nuko buriya atari ngombwa cyane kuyambara kuri iriya myenda cg uravuga ngo si abasirimu ba umusirimu ubareke eeeeh njyewe muransetsa rwose mwagiye muvunwa nimitwaro yanyu ibya abandi mukabireka.

  • BAZOBE AMAKARA NTIBABE URUBEYA

  • Aratwite?

    • Nanjye nibyo nibaza.reka dutegereze niba atwite azabyara tubimenye

    • Yego aratwite rwose inda y’amezi 4.

  • abantu muzaterimbere ryari, kwambara kuriya nibyo bimunogeye si ngombwa ngo akunde ibyo mukunda, abantu mukunda ibikabyo,

  • FELICITATION BANA BACU, MU MINSI YA VUBA AMABATI NATUGERAHO NZABAGEZAHO VIN ROUGE, IMANA IZABAHE IBYO MUKENEYE BYOSE.

  • umuseke wirinze gushyiraho amafoto yo muri dot agaragaza neza ko Knowless atwite.

  • Ibi bishushanyije ukubona Eva kwa Adamu, uru ni urubavu rwawe kandi Imana yabigutoranirije Iguhe umugisha. bonne chance. Gutwita ko nubundi bazabyara nta mpamvu yo kubitindaho burya isezerano ryambere ryabaye amubwiye ngo ndabyemeye ninabyo Imana yanditse, kuko hari abandi babisabye ntiyabemerera. Ubuzima ni ishuri.

  • Kwirukana no gukumira abantu mubukwe se bivugiki mwikekaga iki,wapi aho ni zero

  • Aba contre succes ntibabura rwose mumenyeko nabaturage bubaka di!naho kuvuga ngo imyenda yijiro buriwese agira style yemera

  • muraberanye pee!!MUZAGIRE URUGO RUHIRE MUBYARE HUNGU NA KOBWA

  • Buri muntu yambara uko abyumva, ntabwo yambara ngo abandi bamushimire. Isaha se niki? Chenette se isabanura iki yayambara atayambara ibyo ni byabo di.
    Laisse abakundane bikomereze gahunda zabo. Ibyo mwe mwira imnyenda yijoro, we niyo yashimnye.

  • Sha aba bana ntacyo mpfa nabo.Ariko bigaragaza ko bagifite intambwe dende yo gutera.Butera ashobora kuba yafashe umwenda wo mu buriri arenzaho undi ntazi aho wambarira ajya ku murenge.Umusore nawe agufatira ibintu bitajyana na mba n’amata n’amagnga arabyambara.Akariho karavugwa,bigize ibitangaza none bari guta amababa.

  • kbs knowless ansize mubusiribateri nihatari

  • uriya nawe ngo knowless aratwite niko sha atwite iyo wamuteye ? wasanga utanabyara

  • hhhhhhhhhhhhhh murasetsa kabisa. ibyo byose muvuga ntibyabuza gahunda zabo kuba. mwihangane

  • Umva mwa bantu mwe ababana ni beza baraberanye ikindi kandi ibyobambaye birababereye ibyomushakako bambara ntibyababera;bambitswe nabastyliste babizi babyize batameze nkamwe mudafite icyomuzi mumyambarire mwambara mukopeye ibyokanaka yambaye kdi wenda mwebwe bitababera,uwoniwe twita umuturage wo hasi wigana gusa ibyo abonye,nyabuneka ishyari ntirikabatera kugaragaza imyumvire yohasi mwifitemo abantu batazajya babacishamo ijisho @ john,suzana

  • vraiment muzagire urugo ruhire

  • vraiment muzagire urugo ruhire naho abanyamashyari mwisubireho kuko nubujiji bubuzuyemo

  • Nkeka ko ikingenzi ni uko bagiye kurushinga. Ibyo gutwita, pinjama ,….. Ntacyo bimaze

  • abafite comments z’amashyari murambabaje bamwe ngo yambaye Pinjama abandi ngo nta chainette abandi ngo aratwite ese niba atwite quel est ton probleme birakureba ese niwe wambere yaba agiye atwite ?? mujye mureba IBIBAREBA IBITABAREBA MUBIREKE surtout iyo ari intambwe umuntu yateye ntimugakunde gusha critique kurusha uko mwamutera courage cgwa ngo mu muhe felicitation rwose abantu mwaranyobeye!! ariko abantu nkamwe rwose niyo mpamvu mutajya mugira aho mugera mu buzima muhora hasi kuko nimyumvire yanyu niko ibategeka ..!!desolé

  • Bwoko bwu Uwiteka muraho? Nigacye uzasanga umuntu wacecetse asaba imbabazi. Ariko nikeshi uzasanga umuntu ari gusaba imbabazi kubyo yavuze! Ahaaaaaaa biba byiza iyo umvuze ibintu uzii. Imana ibagirire neza.

  • @ Vincent ibyo uvuze ni ukuri, Knowless na Clément Imana ibajy imbere muri iyo nzira nshya batangiye mu buzima.

Comments are closed.

en_USEnglish