Digiqole ad

Burundi: Petero Nkurunziza yababariye imfungwa zirenga 10 000

Prezida w’Uburundi Petero Nkurunziza kuwa kabiri tariki 26 Kamena nibwo yasinye iteka riha imbabazi abagororwa barenga 10 000 mu gihe bitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Uburundi “bwikukiye” nkuko babivuga.

President Pierre Nkurunziza yababariye 10 000 by'abari bafunze mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 y'ubwigenge
President Pierre Nkurunziza yababariye 10 000 by’abari bafunze mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 y’ubwigenge

Abahawe imbabazi ni abari barakatiwe igifungo cy’imyaka kuva kuri itanu kumanura bari bafungiye ahantu barenga 10 000 mu gihe hasanganywe ubushobozi bwo gufunga abantu 3500.

Willy Nyamitwe umuvugizi wungirije wa President w’Uburundi yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe kugirango aba nabo babashe kwishimira ubwigenge bw’imyaka 50 ku Burundi, ariko banagabanye ubwo bucucike muri gereza zitandukanye zirimo na gereza nkuru ya “Mpimba” i Bujumbura.

Izi mbabazi ntizireba abakatiwe kubera ibyaha by’intambara n’abakoze ibyaha byo gufata abagore ku ngufu.

Abagize umuryango urengera abafunze n’uburenganzira bwa muntu mu Burundi baravuga ko iki cyemezo ari cyiza ariko bitabashimishije cyane kuko kitareba imfungwa za Politiki.

Pierre Claver Mbonimpa mu izina ry’umuryango Aprodeh yavuze ko hari abantu barenga 700 baregwa guhungabanya umutekano mu gihugu ariko nta bimenyetso bifatika, nyamara aba ngo ntibarebwa n’izi mbabazi za Petero Nkurunziza.

RFI

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ntacyo yakoze atarekuye abarengana benshi kuko iburundi hari abafungiwe ubusa.benshi cyane ntibaburanishwe mbese bagahera muma prison

  • Ni byiza ariko n’ubundi abo ntibari bababaye kuko n’ubundi bendaga gutaha.Umuyobozi wakwipfuka mu maso agafungura bariya bakatiwe burundu cyangwa bakatiwe imyaka myinshi niyo bahabwa izindi conditions nko kubanza gusaba imbabazi, TIG, gufungishwa ijisho… ntacyo byaba bitwaye. Uwonguwo Imana yazamuha umugisha utagabanije.

  • nibyiza kyane gutanga,imbabazi natwe turabyishimiye nk abanyarwanda biremeko,umuntu wese yatanga,imbabazi

  • imana ishimwe kubwicyo gikorwa abagiye gutaha,nizereko,basiga icyabajyanye muburoko.

  • NTUREBA PRESIDENT USHYIRA MUGACIRO AKAMENYA KO NUBWO UMUNTU YABA YARAKOZE ICYAHA ABA AGISHOBORA KUGIRA ICYIZA YAKORA AHAWE AYO MAHIRWE,Erega ntawe udakosa,ngaho rero abafunguwe nimukoreshe ayo mahirwe muhawe mukubaka igihugu,NYAKUBAHWA KAGAME,SE WOWE NTUCA IKONI IZAMBA TUKISHIMIRA KOKO UBWIGENGE.BITEKEREZEHO KANDI NIZEREKO URASHYIRA MUGACIRO.EREGA NICYO BITA GUSIGA INKURU NZIZA IMUSOZI,AMAHOROKUGITI CY’UMUNTU.

Comments are closed.

en_USEnglish