Digiqole ad

Burundi: Nibura abantu 18 ku munsi batabwa muri yombi

 Burundi: Nibura abantu 18 ku munsi batabwa muri yombi

Guillaume Bunyoni, Minisitiri w’umutekano i Burundi

*Umutekano i Burundi ngo uhagaze neza kuri 90%
*Hafashwe imbunda 614
*Abapolisi baguye mu biri kuba i Burundi ngo ni 34
Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru minisitiri w’umutekano mu gihugu cy’u Burundi, Alain Guillaume Bunyoni yavuze ko muri uyu mwaka, ubura ukwezi kumwe ngo urangire, abantu 6229 ari bo bamaze gutabwa muri yombi. Imibare ivuga ko nibura abantu 18 bafungwa buri munsi.

Guillaume Bunyoni, Minisitiri w'umutekano i Burundi
Guillaume Bunyoni, Minisitiri w’umutekano i Burundi

Minisitiri Bunyoni yagaragazaga ishusho y’umutekano muri iki gihugu kimaze iminsi cyugarijwe n’ubugizi bwa nabi kuva muri Mata nyuma y’uko Pierre Nkurunziza atangaje ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu.

Bunyoni yavuze ko muri iki gihugu ubu umutekano uhagaze neza ku kigereranyo cya 90% ndetse ko inzego z’umutekano ziri gukora ibishiboka kugira ngo uyu mwaka urangire iki gihugu gitekanye nk’uko bitangazwa na RFI.

Uyu mugabo yagaragaje ko mu bikorwa byo kwaka abasivile intwaro hafashwe imbunda 614 n’amasasu 31,286 ndetse fafatwa impuzankano z’abapolisi n’abasirikare zigera kuri 350.

Mu bantu 6229 batawe muri yombi; amadosiye akubiyemo ibirego by’abagera kuri 4061 yamaze gushyikirizwa ubutabera.

Kuva imyigaragambyo yatangira mu gihugu cy’u Burundi; abapolisi 34 bayisizemo ubuzima mu gihe abakomeretse babarirwa muri 293.

Leta y’u Burundi yakunze gutunga agatoki ibihugu bihana imbibi n’iki gihugu nk’u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa by’umutekano mucye ukomeje kugaragara muri iki gihugu nko gutorezwamo abajya guhungabanya umutekano w’i Burundi.

Abayobozi b’u Rwanda na bo ntibahweye kugaragaza ko ibyo abayobozi b’u Burundi bashinja u Rwanda ari ibinyoma aho bavugaga ko Leta y’u Rwanda itaba yakiriye impunzi z’Abarundi nirangiza ige guhungabanya umutekano w’abanyagihugu basigaye muri iki gihugu.

Mu cyumweru gishize; leta y’u Burundi yasabye ko abadepide bane bayihagarariye mu Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) bahagarikwa.

Iki cyifuzo cyaje guterwa utwatsi n’iyi nteko ya EALA ivuga ko impamvu uburundi bwasabishaka iri hagarikwa zitari mu mpamvu zituma umudepite wo muri iyi nteko ahagarikwa nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iyi nteko; Daniel Kidega.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish