Digiqole ad

Burundi: Isoko rya Kayanza ryakongowe n’inkongi

Ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa gatanu nibwo umuriro wibasiye isoko ry’agateganyo rya Kayanza riri mu majyaruguru y’U Burundi nyuma yo kurasa kwabayeho kwahitanye umucuruzi muri iri soko wishwe n’abantu batamenyekanye.

Umuriro wakongoye isoko ryo mu Kayanza
Umuriro wakongoye isoko ryo mu Kayanza ©dr

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Iwacu-Burundi aravuga ko ibibatsi by’umuriro byakwirakwiriye vuba vuba ahacururizwa hose abantu barebera barimo abacuruzi, abayobozi ndetse n’abashinzwe umutekano.

Imodoka yo kuzimya umuriro yaturukaga i Ngozi muri kilometero zitarenze 30 yahagaze nyuma y’isaha imwe nta bidashoboka ko hari icyo yakiza.

Ibyangirikiye muri iri soko ntabwo birabarurwa.

Isoko rya Kayanza ry’agateganyo ryari riherereye mu mujyi wa Kayanza ari nayo centre nkuru y’Intara ya Kayanza iri mu majyaruguru y’U Burundi, ihana imbibe n’Intara ya Ngozi mu burasirazuba bwayo, zombie zogakora ku mupaka w’Amajyepfo y’u Rwanda ku karere ka Nyaruguru na Gisagara.

Mu Kayanza ahahiye. Intara zindi zigize u Burundi
Mu Kayanza ahahiye. Intara zindi zigize u Burundi

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mukomere mukomere bavukanyi

Comments are closed.

en_USEnglish