Digiqole ad

Burundi: Imodoka ya Police yatewe ibisasu bibiri 7 barakomereka bikomeye

 Burundi: Imodoka ya Police yatewe ibisasu bibiri 7 barakomereka bikomeye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 29 Werurwe 2016, abantu barindwi bakomerekejwe bikomeye n’ibisasu bibiri (grenade) byatewe ku modoka ya Police y’iki gihugu, mu nkengero z’umurwa mukuru Bujumbura.

Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi yatangaje ko igisasu cya mbere cyatewe imbere muri iyo modoka mu masaha ya saa sita n’igice z’amanywa (12:30); Ikindi giterwa munsi y’imodoka mu gihe yari ihagaze mu gace ka Gasenyi gaherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Bujumbura.

Uyu muvugizi yagize ati “Hari abantu barindwi bakomeretse barimo abapolisi 6 n’umwana w’umupolisikazi yari yajyanye ku ivuriro. Babiri muri abo bakomeretse bikomeye. “

Uyu muyobozi yatangaje kandi ko inzego zishinzwe umutekano zatangiye guhigisha uruhindu abihishe inyuma y’iri terwa ry’ibisasu kuri iyi modoka y’abashinzwe umutekano.

Kuva imvururu zatangira muri iki gihugu, abashinzwe umutekano cyane cyane igipolisi cyakunze kugenda cyibasirwa n’ibitero by’abantu batakunze kumenyekana, akenshi bagishinja kubogamira kuri Leta kigahohotera abaturage muri iki gihugu.

Ku wa kane w’icyumweru gishize tariki 24 Werurwe 2016, abantu batatu bari bakomerekejwe n’ibisasu bibiri byatewe muri icyo gihugu. Ibi kandi byaje bikurikira urupfu rw’abasirikare babiri bakuru mu ngabo z’iki gihugu bishwe barashwe .

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish