Digiqole ad

Burundi: Ibyemezo bya Addis Ababa byanyuze Leta kurusha abatavuga rumwe nayo

 Burundi: Ibyemezo bya Addis Ababa byanyuze Leta kurusha abatavuga rumwe nayo

Willy Nyamitwe umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burundi

Willy Nyamitwe yabwiye abanyamakuru ko ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu byahuriye mu nama rusange y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe yabereye Addis Ababa mu mpera z’iki cyumweru gishize byanyuze Leta y’u Burundi yari ahagarariye.

Willy Nyamitwe umuvugizi w'ibiro bya Perezida w'u Burundi
Willy Nyamitwe umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burundi

Ingingo y’ingenzi yishimira yemejwe n’abakuru b’ibihugu bari Addis Ababa ni uko mu Burundi hatakoherezwayo ingabo mpuzamahanga zo kujya hagati y’abashyamiranye kuko ngo nta mpande ebyiri zihanganye ziriyo.

Iyi ngingo yagiweho impaka mu masaha arenga 18 nyuma byemezwa ko nta ngabo zigomba koherezwa mu Burundi.

Willy Nyamitwe yabwiye Voice of America ko kohereza ingabo mu Burundi byaba ari ukuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu kandi ko byaba bihabanye n’ubushake bw’abaturage b’u Burundi.

Uruhande rw’abatavuga rumwe na Leta banenze uriya mwanzuro, bemeza ko bagambaniwe bityo abaturage bakaba barateranywe n’amahanga.

Leonard Nyangoma uyobora ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta mu Burundi we yavuze ko uriya mwanzuro ugiye gutuma Abarundi bakomeza kuba mu bwoba bwo kwicwa n’igisirikare na Police.

Kuri we ngo kuba Pierre Nkurunziza yarongeye gutorwa kandi atarabyemererwaga n’Itegeko nshinga n’Amasezerano y’Arusha ngo bikwiye gutuma amahanga amushyiraho igitutu akegura kuko ngo bihabanye na Demokarasi.

Kuva muri Mata, 2015 kugeza muri iyi minsi mu Burundi hari umwuka mubi wa Politiki watumye havuka ubwicanyi bwahitanye abarenga 400 abandi benshi bagahunga igihugu.

Amahanga akomeje kureba uko yahuza impande zitavuga rumwe muri Politiki ariko biracyagoranye kuko abatavuga rumwe na Leta basaba ko Nkurunziza yegura ariko we n’abo bafatanije bakemeza ko yatowe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • jya mujya ahabera inama cg mubaze abagiyeyo mureke kumva tv na radio zahandi cg ngo musome kuri AFP web muhita mwiruka kubyandika mu kinyarwanda!!!!ubuse umukino wa diplomatie numva mu ma tv yo hanze mwe muzawumenya ryari hashize 4 days???Mbese ngo ni ukubaka itangazamakuru ariko iyo umwana amaze gukambakamba arahaguruka!!Gerayo muzabona amakuru mwandiks….

  • Alain Nyamitwe: 1, CNARED-Louis Michel :0

  • Ubundi se muri AU ntihiganjemo gusa ibi anti-…. maze NKURUNZIZA narye ari menge ubu twebwe nawe tu. Kdi ntiyizere ko azatwicira kutumara. Un hoe avertie en vaut 2.

Comments are closed.

en_USEnglish