Digiqole ad

Buhari yatsinze Goodluck mu matora nka Perezida wa Nigeria

 Buhari yatsinze Goodluck mu matora nka Perezida wa Nigeria

Muhammadu Buhari (iburyo) yatsinze Jonathan wemeye ibyavuye mu matora

Ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu cya Nigeria bimaze gutangazwa kuri uyu wa kabiri nimugoroba na Komisiyo y’amatora.  Muhammadu Buhari niwe uje imbere n’amajwi agera kuri miliyoni 15,4 imbere ya Goodluck Jonathan wari Perezida wagize amajwi miliyoni 13,3.

Muhammadu Buhari (iburyo) yatsinze Jonathan wemeye ibyavuye mu matora
Muhammadu Buhari (iburyo) yatsinze Jonathan wemeye ibyavuye mu matora

Goodluck Jonathan yatangaje ko yemeye ibyavuye mu matora ndetse yifurije amahirwe uwamutsinze nk’uko bitangazwa na JeuneAfrique.

Nibwo bwa mbere mu mateka ya Nigeria umukandida wo mu batavuga rumwe na Leta  ahigitse perezida wari uriho mu matora, ibi byishimiwe cyane n’ishyaka rya APC rya Buhari.

Maj General Buhari watowe yigeze kuyobora Nigeria hagati ya 1983 na 1985 nyuma yo gufata ubutegetsi kuri ‘coup d’etat’ nawe abuvaho ahiritswe muri ubwo buryo na Ibrahim Babangida.

Mu 2001 Buhari, wo mu idini ya Islam, yumvikanye avuga ko ashyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko ya Sharia muri Nigeria, gusa nyuma aza guhindura iyi mvugo ye. Mu ntangiriro za 2015 yavuze ko ashyigikiye ukwishyira ukizana kw’amadini yose muri Nigeria kandi nta muntu ukwiye guhutazwa kubera imyemerere ye.

Nigeria yugarijwe n’ikibazo cy’umutwe wa Boko Haram uvuga ko ushaka kubaka Nigeria igendera ku mahame akarishye ya Sharia.

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Jyewe ndi i Abuja, ntabwo baratangaza uwatsinze. Kuko basigaje gutangaza ibyavuye mu matora yo muri Leta ya Borno , iherereye mu majyaruguru.
    Barabitangaza i saa mbili za Nigeria mu kanya, mu Rwanda araba ari saa tatu.

    Ibyo n’ibirangira nibwo batangaza uwatsinze.

    Iyo mibare mutangaje ntabwo aribyo rwose, gusa Buhari niwe ufite amahirwe menshi cyane.

  • Vanessa komeza utubwire ayi impamo…, kandi gira ibihe byiza hakurya aho.

  • Uyu naveho yarwazaga umuntu ureka bagatwara abakobwa kuriya akaryumaho raaa

  • Urugero rwiza!!
    Igihugu s’umurage.nagende nabandi bayobore.nta muntu kamara.

  • Isomo twakuramo ni uko nta kamara ubaho, ibindi byose ni itekinika.

  • Muti ngwiki ???
    Ngo nta Kampara ubahooo !!! Nta soni.

    Ninde muri mwe mubivuze wari k’urugamba hano muri 1990 intwari Fred amaze kwitaba Imana ngo tugire ibyo twibukiranya ???
    Ni de se nibuze muri mwe wahigwaga muri 1990 kugeza 1994 ngo tugire ibyo twibukiranya ???

    Abagabo bararutana.
    Nta wugereranya ibidasa.

    HE KAGAME nuyu wa Nigerie ntaho bahuriye mu butwari…, wigeze wumva abakobwa bacu hari umucengize ubashimuta ???
    Nti baryama bagasinzira.

    Kuki abantu twibagirwa vuba ???

    Muzamenya agaciro ke mutakimufite igihugu kidurumbanye…., ubu bizwi nabo kwa Kadafi.

    • Munyarwanda rero,ibyo uvuga ni ukuri arko kbsa sibyiza kuvanga ibintu. Rwanda and Nigeria are different countries with fifferent histories.
      in Democracy,there is a right of speech,sinibaza impamvu comment wasubije itavugaga u Rwanda wahise uyihinduramo ibyawe maze ukagararagaza ko niba umuntu avuze kamara aba avuze HE Paul n’igihugu ayoboye..kdi agomba kugira right yo kuvuga icyo anenga!!

      Iyaba byashobokaga ntawakwifuza ko HE KAGAME arekura ubuyobozi( nta butegetsi buba mu Rda). Icyo azatangaza tuzacyemere na Nelson Mandela yavuye k’ubuyobozi abaturage bakimukeneye kdi igihugu cyakomeje kwiyubaka.
      Ndakeka buri munyarwanda amaze kubona icyiza cy’ubuyobozi bwiza,none c urumva twabura undi ugerageza gukora nk’ibyo HE akora,maze ahubwo HE akamubera umujyanama mukuru???

      Gsa,Rwanda is Rwanda and Nigeria is Nigeria,we do not have to integrate the nigerians’ choice of their president into our own bcoz we are of #nnt histories.
      Kagame is Kagame,Johnathan is johnathan is not Kagame!!!

  • @Munyarwanda ujye ugabanya amarangamutima nkayumufana wikipe yamaguru.Rwigema se icyo gihe ntiyari kamara?Amaze kwitaba imana se ntitwakomeje? Iyo Kagamé ataza se Hari kuburundi? Ibyo nukwihenda ugamije guhoza abanyarwanda mu bucucu buzira demokarasi.ibya libiya byihorere kuko kadafi iyo akoresha amatora agatanga ubutegetsi ntabwo biba bimeze kuriya.Imana iguhe umutima ukunda demokarasi.

  • Kumiro Imana iguhe iruhuko ridashira kuko uvuga ibyo ushobora kuba utazi neza, iyaba wari uzi aho mzee yakuye iz’amarere zari zimaze gutatana, akazigarura mu isura nshya ya guerila, iyaba wari uzi amasasu y’inzirabwoba zacagamo zirenera ubuzima bw’abatutsi bicwaga urw’agashinyaguro, iyaba wagiraga amaso n’umutima ukareba ukuntu ubu urwanda rutekanye aho abantu bose ari abanyarwanda babyishimiye nta minorite nta rubanda nyamwinshi, iyaba watemberaga mu mahanga atandukanye ukaba uzi agaciro k’umunyarwanda aho yageraga muri za 1995,1998,…. ukanareba uburyo umunyarwanda ahabwa agaciro aho ageze hose, iyaba,……iyaba,……waceceka.

    • @Emmy, Niba barakubwiraga ko umunyarwanda nta gaciro yarafite mbere ya 1994 barakubeshye cyane.Iyo uvuze umunyarwanda muri Africa bagusubiza ngw’iki? ngo murabicanyi.Ibyo se nibyo wita kubaha umunyarwanda? beshya abadasoma ibinyamakuru bya hano mu Rwanda gusa abandi bo ntibishoboka.

  • Iyo umuyobozi ananiwe kuzuza inshingano ze, abanyagihugu baramusezerera.Goodluck Jonathan yananiwe kurinda umutekano w’abanigeriya.Nta gitangaza rero atsinzwe.Ikindi igihugu kiyoborwa n’intwari, umugabo udatinya urugamba nicyo gituma batoye umusirikare , sinzi niba GOODLUCK YARIGEZE AMENYA GUFORA UMUHETO

  • Emmy watembereye he? Ubu amahanga nagezemo ku kibuga cy’indege Iyo babonye icyangombwa cyan jye bahita bambaza nwicanye gute? Bavuga amoko yose uko yicaye sinzi agaciro niba ali ako kwicana ushaka kuvuga. Ikindi nuko Intambara yarangiye ntituli mubihe by’intambara muli politique nta cadeau ibamo

    • siop interahamwes,mubwinshi

  • Nyuma yibisobanuro byuzuye amateka yabaye ho yigisha yuzuye ukuri uhawe n’abavandimwe nka EMMY na RUGIRA ku bwajye sindibufate undi mwanya ngo ngire ikindi nkubwira wowe KUMIRO iminsi izakomeza kuguha no ku kwigisha ukuri.

    Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.
    Izina niryo muntu ariko nkwifurije ku tazumirwa (KUMIRO) muvandimwe.

  • Cyusa rero ufite akaga niba aho ugera ubazwa ibyubwicanyi.
    Ubwo biterwa naho ujya ahariho nu buryo bakubonamo !!!!
    Abandi mbona tubazwa isuku, umutekano wihuse ukaba mwiza, gira inka, uburezi kuri bose, ishora mali rifite umutekano,…. Mbese ibyiza nkibyo.

    Pole sana Cyusa uzagire ibyo uhindura bitigaragaza neza kuri wowe bituma ubuzwa ubwicanyi maze ubazwe ibyiza nkibyo tubazwa maaaa

  • Birumvikana ko uwo mugabo wumiwe ngo ni Kumiro abana na ba ba nyekongo bo belgique barwaye indwara yitwa Kagame kd izabahitana, kuko ndumva aho ariho hakiri imyumvire nk’iyo ku Rwanda muri iki gihe isi igezemo

  • Ntibazababeshye, umuntu KAMARA abaho. None se kuki habaho intwari? None se LIBIYA, SOMALIYA, SYRIA, ko impinduka zaje byabamariye iki? Ubu iyo tuba tukiri mu kavuyo ntawari gutinyuka gusaba isimburwa. None ibintu bimaze kuryoha ngo nanjye ndashaka gutegeka. Sina vuga ko umuntu yaba perezida kugeza anogotse nka MUGABE, ariko KAGAME wacu aracyafite imbaraga, si umusaza nka BOUKARI, NYERERE cg MANDELA ou MUGABE.
    Ko agishoboye, twa komeje kumufasha maze akatwongerera iterambera mu mutekano usesuye henshi bifuza ntibawubone. NGO UKIZE INKUBA ARAYIGANIRA, KANDI NGO USHIZE IMPUMPU YIBAGIRWA ICYAMWIRUKANKANAGA.

  • ahaaaaa nange ntyo muvandimwe munyarwanda na GAT
    UWAMBAYE IKIREZI NTAMENYA KO KERA umunsi azaba adahari nzareba ayo musekesha ko mutazayaririsha Imana nimudukomereze ntabutegetsi dushaka turashaka amahoro ababushaka ba Kumiro mwiyamamaze

    • sha diane sinkuzi ariko umvugiye ibintu pe njye nkubonye nakugurira icyo unywa cyose!!

  • UBUTEGETSI BWOSE BUVA KU MANA
    KANDI BURI WESE AHITING MU GIHE CY EGUSA IYO UBUZE UBWENGE IMANA NAYO IRAKUREKA

  • Ariko ntimwibeshye nta kamara ubaho,buri wese agira strenght na weakness ze.So Umuntu agomba kumenya aho ava naho agana,ndumva icyo ari cyo kintu cy’ingenzi….

Comments are closed.

en_USEnglish