Digiqole ad

Bugesera: Abaturage basabwe kwita ku bishanga

Mu kiganiro Ministre w’umutungo kamere, Dr. Vincent BIRUTA yahaye abari baje kwifatanya mu muganda  wabereye mu Karere ka Bugesera ku nkombe z’ikiyaga cya Rweru, yavuze ko kubera ubuso b’ibishanga 867 biri mu Rwanda byihariye 10,6% bityo bikagira akamaro mu buzima bw’Abanyarwanda, abaturage ngo  ntibakwiye kubifata uko bishakiye.

Ministre Biruta mu muganda uyu munsi
Ministre Biruta mu muganda kuri uyu wa Gatandatu

Ministre Biruta avuga ko uretse kuba ibishanga biri ku buso bunini, binafitiye akamaro kanini abanyarwanda nubwo rimwe na rimwe hari ababyirengangiza ku nyungu zabo bwite kabone n’ubwo zaba ari iz’igihe gito.

Avuga akamaro k’ibishanga, Dr Biruta yagize ati: “ Ibishanga bifite akamaro ku mibereye y’abantu kuko bibika amazi, bikayasukura, ndetse hari amazi aca muri ibi bishanga akajya mu migezi n’ibiyaga biriho ingomero zitanga amashanyarazi.”  

Dr. Biruta avuga ko akamaro k’ibishanga ari kanini, ngo kuko iyo byitaweho bigira akamaro ko kurinda imihindagurikire y’ibihe, imvura ikagwira igihe. Ibi ngo bikwiye gutuma abahinzi barushaho kubibungabunga.

N’ubwo mu Rwanda hari ibishanga bigera kuri 60 bitagomba gukorerwamo, 53% y’ibishanga byose biri mu Rwanda, bikorerwamo imirimo y’ubuhinzi bw’umuceri n’ibindi.

Ariko ngo usa iyo iyi mirimo idakozwe neza igira uruhare runini mu kwangiza ibishanga  kandi  80% mu Banyarwanda batunzwe n’ubuhinzi.

Dr.Rose Mukankomeje, uyobora Ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije, avuga ko ingufu zishyirwa mu kubungabunga ibishanga zizatanga umusaruro mwiza.

Dr Mukankomeje yagize ati: “ Kubungabunga ibidukije byonyine ntacyo byaba bitumariye biramutse bidafitiye Abanyarwanda akamaro kuko Umunyarwanda ariwe uri ku isonga ry’ibidukikije.”

Dr. Mukankomeje anasaba abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ibi bishanga ngo kuko bibafitiye akamaro.

Ati“ Abaturage turabasaba kutubaka mu bishanga, kutamenamo itaka bahingamo uko bishakiye, ndetse bagabanye gushyiramo ifumbire nyinshi mvaruganda.”

Mu gihe hari abaturage bavugaga ko babangamiwe no kwamburwa ubutaka bwabo, bwegereye ibishanga inzuzi, n’ibiyaga,  Ministre Dr.Vincent Biruta avuga ko hari amafaranga yo gutera inkungu ibikorwa nk’ibyo.

Ati “ Hari amafaranga arenga miliyoni 100 yageze mu turere, agenewe kubungabunga ibishanga. Aya mafaranga abaturage bashobora no kuyakoresha mu bikorwa bibyara inyungu ariko banabungabunga ibishanga.”

Igishanga cya Rweru na Mugesera gicamo amazi yose amanuka mu Rwanda, akajya mu ruzi rw’akagera, mbere yo kujya mu kiyaga cya Victoria kiri mu gihugu cya Uganda.

Iki gishanga ariko cyari kimaze kwangirika gusa Ministre Dr. Vincent Biruta avuga ko gikomeje kubungabungwa kuko no mu minsi ishize ngo hakuwemo icyatsi cy’amarebe ku buso bwa hegitari 46.

Ministeri y’umutungo kamere ndetse n’Ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije bahamya ko imirimo y’ubuhinzi iyo idakozwe neza ari kimwe mu byangiza ibishanga, bityo Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi nayo ngo ikaba ikwiye kujya muri uu rugamba rwo kurinda ibishanga.

Abaturage basabwe kwirinda guta imyanda muri Rweru
Abaturage basabwe kwirinda guta imyanda muri Rweru

Alain Joseph MBARUSHIMANA    

 UM– USEKE.RW

 

 

1 Comment

  • Abaturage basabwe kwirinda guta imyanda muri Rweru. Kuko ariho leta ya rupiyefu ijugunya imirambo.

Comments are closed.

en_USEnglish